Kuri ku wa 14 Gashyantare 2026, umuziki n’urukundo byahurije hamwe mu gitaramo cyabereye muri Kigali Universe, ubwo umuhanzi Yvan Muziki yasabaga umukunzi we Marina ko yamubera umugore, mu gihe cyo kumurika indirimbo nshya zo kuri album ye yise “Inganzo Ntahangarwa”.
Icyo gitaramo cyitabiriwe n’abahanzi bakomeye barimo Massamba Intore, Jules Sentore, Yvanny Mpano, Kidum, n’abandi benshi, baje gutaramira imbaga y’abafana bari biteguye kwishima no guhuza ibyishimo n’abahanzi bakunzwe.
Mu ijambo rye, Yvan Muziki yagaragaje ko we na Marina bamaze igihe bakundana ariko bagashaka kubigira ibanga, kugeza ubwo bumvaga ko igihe cyo kubishyira ahagaragara kitaragera. Yavuze ko kuba yageze ku rubyiniro amushyira imbere y’imbaga y’abafana ari iby’agaciro cyane, kuko byamweretse ko urukundo rwe rufite agaciro nk’uko afite umuziki we.
Yagize ati:”Nabagejejeho album yanjye, none mbagejejeho n’uwo nkunda.”
Marina Deborah, umuhanzikazi w’Umunyarwanda, aherutse kugaragaza imyizerere ye ku buzima bwe bwite. Mu gihe yatangaga umwanya ku bakunzi be kuri Instagram, umwe mu bakunzi be yamubajije impamvu akiri isugi. Marina ntiyatinze gusubiza, asobanura ko impamvu akiri isugi ari uko umubiri we ari urusengero rw’Uwiteka.
Yagize ati: “Kubera ko umubiri wanjye ari urusengero rw’Uwiteka.”
Yongeyeho ko hari indirimbo yakoze imuvunnye, ariko abantu bayifata nk’isanzwe. Ni nyuma gato, ubwo undi mukunzi we yamubajije niba atari yarakoze indirimbo ikomeye kandi imuvunnye, ariko igasohoka abantu bakayifata nk’ibisanzwe.
Marina yahise amusubiza ati: “Yego! Ndokose nakoranye Ykee Benda.”
Ubwo yamwambikaga impeta, Marina yabanje gukuramo izindi yari yambaye mbere yo kwemera iya Yvan, ibintu byahise byuzuzwa n’amashyi n’ibyishimo by’abari aho. Aba bombi bari bambaye imyenda ihuje n’amabara y’umunsi w’abakundana, bigatuma igitaramo kiba icy’urukundo n’amarangamutima adasanzwe.
Album nshya “Inganzo Ntahangarwa” igizwe n’indirimbo 17, aho Marina yagize uruhare mu myandikire no mu mikoranire kuri zimwe muri zo. Hari n’indirimbo baririmbye bombi ku rubyiniro, zishimisha imbaga y’abafana bari aho.
Muri icyo gitaramo, Yvan Muziki ntiyibagiwe gushimira umujyanama we w’igihe kirekire, Massamba Intore, amuha impano y’ingofero, agaragaza ko yamushyigikiye kuva yatangira urugendo rwe mu muziki.
Iki gitaramo cyari icya mbere Yvan Muziki yakoze mu Rwanda nyuma y’imyaka irenga 20 amaze mu muziki, nubwo yakomeje gutaramira abakunzi be mu bihugu birimo u Bubiligi.
Iryo joro ntiryabaye iryo kumurika album gusa, ahubwo ryabaye intangiriro y’urugendo rushya rw’urukundo rwa Yvan Muziki na Marina, rwashyizwe ku mugaragaro imbere y’imbaga y’abafana babo, rwuzuye ibyishimo, indirimbo, n’imbaraga z’urukundo rukomeye hagati y’abakundana.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

