Agashami k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, BCNUDH, katangaje ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikomeje gufata indi ntera mu burasirazuba bw’iki gihugu, aho ingabo za Leta n’imitwe yitwaje intwaro bashinjwa kugira uruhare mu byaha byo gufata abagore n’abakobwa ku ngufu mu mwaka wa 2025.
Mu itangazo ryasohotse ku wa 8 Werurwe 2026, ku munsi mpuzamahanga wahariwe abagore International Women’s Day, iri shami ryagaragaje ko mu mwaka ushize abagore 854 n’abakobwa 672 bafashwe ku ngufu mu bice bitandukanye bya Congo.
Hafi 80% by’ibi byaha byabereye mu ntara za North Kivu na South Kivu, zimaze igihe zibasiwe n’intambara n’umutekano muke.
Raporo igaragaza ko imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, ADF, CODECO n’indi iri mu ihuriro ryitwa Wazalendo, ari yo yihariye igice kinini cy’ibi byaha, igera kuri 75%.
Ariko kandi n’inzego za Leta zirimo FARDC, PNC n’urwego rw’ubutasi ANR nazo zagaragajweho uruhare rungana na 19% mu byaha byemejwe.
Iyi raporo isobanura ko hari abagore n’abakobwa bafashwe bugwate n’izi nzego cyangwa n’imitwe yitwaje intwaro, bagafatwa ku ngufu inshuro nyinshi mu gihe baba bafunzwe. Bamwe muri bo batwita ku gahato, ibintu bituma ubuzima bwabo burushaho kujya mu kaga ndetse bikagira ingaruka zikomeye ku mibereho yabo n’iy’imiryango yabo.
Ku bijyanye n’abana bavuka muri ibi bihe bikomeye, BCNUDH yagaragaje ko bamwe muri bo batemerwa n’imiryango yabo, ntibandikwe mu bitabo by’irangamimerere, bigatuma bakura badafite uburenganzira busesuye nk’abandi bana.
Abasesenguzi bemeza ko ibi bishobora gutuma bamwe muri abo bana bashorwa mu mitwe yitwaje intwaro, bikongera kuzamura umutekano muke muri ako karere.
Umuryango w’Abibumbye wasabye ingabo za Leta ya Congo n’imitwe yose yitwaje intwaro guhagarika imirwano no kurekura nta mananiza abagore n’abakobwa bose bafashwe bugwate.
Wanashimangiye ko ibikorwa byo gufata abagore n’abakobwa ku ngufu bigomba guhagarara burundu, abakoze ibyo byaha bakagezwa imbere y’ubutabera.
Loni yasabye kandi ubutegetsi bwa Kinshasa gufata ingamba zihutirwa zo gufasha abagore bahohotewe, kurinda abana bavuka muri ibi byaha no kubandikisha mu bitabo by’irangamimerere, kugira ngo badakomeza guhezwa mu buzima bw’imibereho n’uburenganzira bwabo.
Abasesenguzi bemeza ko gukomeza kugaragara kw’ibi byaha mu burasirazuba bwa Congo ari ikimenyetso cy’uko intambara n’umutekano muke bikomeje guteza ingaruka zikomeye ku baturage basanzwe, cyane cyane abagore n’abakobwa, bakomeje kuba mu byago bikomeye mu gihe imirwano igikomeje muri aka karere.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

