Leta zunze Ubumwe za Amerika Amerika iri gutegura gufatira u Rwanda ibihano bikomeye cyane?

Leta Zunze Ubumwe za Amerika biravugwa ko zatangiye ibiganiro byimbitse bigamije gusuzuma uburyo u Rwanda rwafatiwamo ibihano, nyuma y’uko amasezerano y’amahoro rwasinyanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo atarashyirwa mu bikorwa uko byari biteganyijwe.

Ibi biri kuvugwa mu gihe hashize igihe Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa RDC bashyize umukono ku masezerano agamije kugabanya umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byombi no gushakira umuti urambye amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo.

Nubwo ayo masezerano yasinywe mu rwego rwo gushimangira amahoro, umwuka wakomeje kuba mubi hagati ya Kigali na Kinshasa. Ku butaka bwa RDC, imirwano yakomeje hagati y’ingabo za leta n’abarwanyi bo mu mutwe wa AFC/M23 umaze imyaka ine mu ntambara.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Jeune Afrique avuga ko abadepite bo muri Kongere ya Amerika, baturuka mu mashyaka yombi ya Republicans na Democrats, bari kugaragaza impungenge z’uko hakenewe “gusuzuma ingamba z’igitutu ku Rwanda”.

Abo badepite bashinja u Rwanda kuba rutarashyize imbaraga zihagije mu gushyigikira amahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC, bityo bagasaba ko hakorwa isesengura rikomeye ku ruhare Kigali ishobora kuba igira mu gukomeza kw’iyo ntambara.

Jeune Afrique ivuga ko muri Kongere ya Amerika hari ibiganiro biri kuba bigamije kwiga ku bihano bishobora gufatirwa abantu ku giti cyabo, bikibasira bamwe mu bayobozi b’u Rwanda, kugabanya inkunga igihugu gihabwa cyangwa se gukaza amabwiriza agenga ubufatanye mu by’umutekano.

By’umwihariko, bivugwa ko Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, J.D. Vance, yatangiye kwinjira cyane mu kibazo cya Congo, agaragaza umwanzuro ukakaye ku ruhare u Rwanda rushinjwa kugira muri ayo makimbirane.

Mu minsi ishize, Vance yeruye ashinja u Rwanda kutubahiriza amasezerano ya Washington, anaruburira ko rushobora kuzafatirwa ibihano, cyane nyuma y’uko abarwanyi ba AFC/M23 bari bamaze kwigarurira Umujyi wa Uvira, umujyi wa kabiri munini mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Nubwo M23 yamaze kuva muri uwo mujyi, Amerika iracyagaragaza ko itishimiye uko ibintu byifashe mu burasirazuba bwa Congo, bituma itangira gutekereza ku bihano bishobora gufatirwa u Rwanda, mu gihe rwari rumenyerewe gufatwa nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi wa Washington mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Ikindi Jeune Afrique ivuga ni uko abagize Kongere ya Amerika basaba ibisobanuro birambuye n’ibimenyetso bifatika bigaragaza ko u Rwanda rwiyemeje by’ukuri gushyigikira amahoro no kugabanya amakimbirane mu burasirazuba bwa RDC.

Si ubwa mbere Amerika itekereza gufatira u Rwanda ibihano. Muri Gashyantare umwaka ushize, Washington yafatiye ibihano umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bya gisirikare, Gen (Rtd) James Kabarebe, imushinja kugira uruhare mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Congo, ibyo Kinshasa yakomeje kugaragaza nk’ikimenyetso cy’uko u Rwanda rufite uruhare muri ayo makimbirane.

Mu gihe ibi biganiro bikomeje muri Amerika, amaso y’abatari bake ari ku mibanire ya Kigali na Washington, n’uko ibi bihano byatekerezwa bishobora kugira ingaruka ku mubano w’ibihugu byombi n’umutekano w’akarere muri rusange.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui