Umubano wa dipolomasi hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukomeje kujya mu kangaratete, nyuma y’icyemezo cya Kigali cyo kwivana mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati, Economic Community of Central African States.
Icyemezo cyatangajwe ku cyumweru tariki ya 8 Kamena 2025 cyahise gitera impaka nyinshi mu karere, aho benshi bagaragaza ko gishobora kongera ubukana bw’umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byombi, mu gihe ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo kigikomeje kuba ingorabahizi ku rwego rw’akarere n’amahanga.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko impamvu nyamukuru yatumye igihugu cye gifata iki cyemezo ari uko uwo muryango w’akarere wagiye wiyegereza inyungu za Congo, ukareka inshingano zo kubungabunga uburinganire hagati y’ibihugu biwugize.
Yavuze ko u Rwanda rutashoboraga gukomeza kuba mu muryango waba usa n’ushyigikira uruhande rumwe mu makimbirane ari hagati y’ibihugu byombi.
Mu magambo ye yagize ati: “Uyu muryango wagombaga kuba urubuga rw’ubufatanye n’ubwumvikane, ariko mu by’ukuri wagiye wemerera kuba igikoresho cya Congo mu buryo bw’ubutwererane n’imyanzuro ifatwa.”
Ibi byatumye Kigali ifata icyemezo cyo kuwuvamo, igaragaza ko itishimiye uburyo ibibazo by’umutekano mu karere byagiye byitwarwamo.
Umubano hagati y’u Rwanda na RDC umaze imyaka igera kuri ibiri uri mu bibazo bikomeye, cyane cyane ku birebana n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.
Leta ya Congo iyobowe na Perezida Félix Tshisekedi ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa AFC/M23 ukorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ku ruhande rw’u Rwanda, Kigali ihakana ibyo birego, igashinja Kinshasa gufatanya n’imitwe irimo uwa FDLR ugizwe n’abarwanyi basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Aya makimbirane yatumye ibihugu byombi bikomeza gushyamirana mu magambo, mu gihe n’intambara mu Burasirazuba bwa Congo yakomeje gufata indi ntera mu mezi ashize.
Mu rwego rwo gushaka igisubizo kirambye kuri ibi bibazo, impande zitandukanye zagiye zitangiza inzira z’ibiganiro by’amahoro.
Muri iki gihe hari inzira izwi nk’“uburyo bwa Washington”, aho u Rwanda na Congo bamaze gushyikirizwa umushinga w’amasezerano y’amahoro hashingiwe ku byifuzo bya buri ruhande.
Icyakora, nubwo hari icyizere gike ko ibiganiro byatanga umusaruro, hari impungenge zishingiye ku kuba umwuka wa politiki hagati y’ibihugu byombi ukomeje kuba mubi.
Uretse ibiganiro bya Washington, hari n’ibindi byabereye muri Qatar bigamije guhuza Guverinoma ya Congo n’abarwanyi ba AFC/M23.
Ibyo biganiro byabereye i Doha byari byitezweho kuzatanga intambwe ikomeye mu gushaka amahoro, ariko byaje kuzamba nyuma y’iminsi irenga 30 nta cyumvikanyweho.
Nyuma y’iminsi 32 ibiganiro bidatanga umusaruro, intumwa za AFC/M23 zafashe icyemezo cyo kuva aho zari ziri zigasubira i Goma, ibintu byongeye gutuma icyizere cy’amahoro kigabanuka.
Nubwo bimeze bityo, bamwe mu bakurikirana politiki yo mu karere bavuga ko ibiganiro bishobora kongera gusubukurwa mu gihe impande zombi zaba zemeranyije ku ngingo z’ingenzi zigomba kubanza gukemurwa.
Mu kiganiro Minisitiri Olivier Nduhungirehe yahaye itangazamakuru, yavuze ko imyitwarire ya Guverinoma ya Congo ituma habaho impungenge ku cyifuzo cyayo cyo gushaka amahoro.
Yagaragaje ko Kinshasa ikomeje kujya mu miryango mpuzamahanga itandukanye ishinja u Rwanda, mu gihe ku rundi ruhande ibihugu byombi biri mu biganiro bigamije gushaka umuti.
Yibukije ko ku wa 18 Werurwe Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi bahuriye mu biganiro byabereye i Doha, ariko ko nyuma y’aho Congo yakomeje ibikorwa byo gushinja u Rwanda mu mahanga.
Ati: “Mu gihe turi mu biganiro biganisha ku mahoro, kubona Congo ikomeza kuzenguruka mu miryango mpuzamahanga irega u Rwanda na byo bituma umuntu yibaza niba koko hari ubushake bwo kugera ku mahoro.”
Abasesenguzi mu bya politiki yo mu karere bavuga ko icyemezo cy’u Rwanda cyo kwivana muri CEEAC gishobora kugira ingaruka ku mikoranire y’ibihugu byo muri Afurika yo Hagati.
Hari abemeza ko gishobora gutuma umwuka wa dipolomasi urushaho gukomera hagati ya Kigali na Kinshasa, cyane cyane mu gihe ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo kitarabonerwa igisubizo kirambye.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

