#Kwibuka32: Umunsi Nduhungirehe abwirwa ko Abanyarwanda bakwiye kwibagirwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Ijwi rikomeye ryumvikanye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, aho urubyiruko rwari rwateraniye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iryo jwi ryari riri gutanga ubutumwa busobanutse: hari abagishaka ko u Rwanda rwibagirwa amateka yarwo, ariko hari n’abiyemeje kuyabungabunga no kuyigisha uko yakabaye.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko n’uyu munsi hari abantu ku Isi batumva impamvu yo gukomeza kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Hari n’abagera aho babwira Abanyarwanda ko igihe kigeze ngo bibagirwe ibyabaye bagakomeza ubuzima nk’aho nta cyabaye.

Ati “Kwibuka ni ibintu bya ngombwa kuko burya hose ku Isi ntabwo ari ko babyumva. Hari abumva ko tugomba kwibagirwa tugakomeza ubuzima. Njye rwose hari ababimbwiye bati ariko rwose Abanyarwanda murakabya mwagakwiye kwibagirwa ubuzima bugakomeza.”

Yakomeje avuga ko “ariko ntibishoboka kubera uburemere bw’icyaha cyakorewe muri iki gihugu. Jenoside yakorewe Abatutsi yaguyemo abantu barenga miliyoni ku baturage barengagaho gato miliyoni zirindwi n’igice, mu munsi 100 gusa. Rero ni icyaha cy’indengakamere ku buryo tugomba gukomeza kwibuka ubiziraherezo.”

Yavuze ko ibyo bitekerezo bidashingiye ku kuri kw’amateka, kuko ubukana n’ubugome Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwemo bidashobora kwibagirana. Mu gihe cy’iminsi 100 gusa, ubuzima bw’abantu barenga miliyoni bwahitanywe n’urwango rwari rumaze imyaka myinshi rwigishwa.

Agaruka ku mizi y’ayo mateka, yagaragaje ko mbere y’ubukoloni Abanyarwanda bari bafite imibereho ishingiye ku byiciro by’ubudehe, ariko ubuyobozi bw’abakoloni bukaza kubihindura ubwoko, bugashyiraho politiki z’amacakubiri.

Izo nyigisho zakomeje no mu bihe byakurikiyeho, mu butegetsi bwa Grégoire Kayibanda na Juvénal Habyarimana, aho ingengabitekerezo y’urwango yinjijwe no mu mashuri.

Amateka yigishwaga mu buryo bugoreka ukuri, abana bagatozwa kureba bagenzi babo nk’abanzi. Ibyo byaje kugira uruhare rukomeye mu gutuma Jenoside igira ubukana ndengakamere, kuko abantu bari baramaze igihe kinini bigishwa ko kwica bagenzi babo ari nko gukora igikorwa cyo kurengera igihugu.

Yasobanuye kandi ko Jenoside itakozwe n’abantu bake gusa, ahubwo ko yitabiriwe n’abaturage benshi bari barahawe iyo myumvire. Ibyo byatumye guhunga no kurokoka bigorana cyane ku bari bari kwicwa.

Nyuma ya Jenoside, u Rwanda rwatangiye urugendo rurerure rwo kwiyubaka. Hashyizweho ingamba zitandukanye zirimo gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge, ndetse hanashyirwaho uburyo bwo kugarura ubutabera binyuze mu nkiko Gacaca, aho abaturage ubwabo bagize uruhare mu kugaragaza ukuri no kunga ubumwe.

Nubwo bimeze bityo, urugamba rwo gusobanurira amahanga ibyabaye ntirworoheye u Rwanda. Byasabye imyaka myinshi kugira ngo Umuryango w’Abibumbye wemere ku mugaragaro ko habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse Umunsi Mpuzamahanga wo kuyibuka uza kwemezwa nyuma y’imyaka 26.

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko hari ibihugu bikomeye byatinze kwemera iri zina nyaryo, bamwe bakabyirengagiza cyangwa bakabyanga nkana.

Yibukije ko no mu bihe yari yarahawe inshingano z’ubudipolomate i New York, byasabaga imbaraga nyinshi zo gusobanura no gusaba amahanga kwemera ukuri kw’amateka y’u Rwanda.

Ikindi gihangayikishije muri iki gihe ni uko hari urubyiruko rw’Abanyarwanda ruri mu mahanga rugaragaza ibimenyetso byo gupfobya cyangwa guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hari n’amashyirahamwe arimo Jambo ASBL akwirakwiza ibitekerezo bigamije kugoreka amateka, bavuga ko Jenoside itateguwe cyangwa bakayisobanura mu buryo buyobya.

Ibi byatumye hatangwa ubutumwa bukomeye ku rubyiruko: kwiga amateka nyayo, kuyasobanukirwa no kuyasangiza abandi. Urubyiruko rwasabwe gufata iya mbere mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gukumira uwashaka kuyigarura mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Ubutumwa bwibanze bwatanzwe ni uko ubumwe bw’Abanyarwanda bugomba gushyirwa imbere ya byose. Kwibuka ntibigamije kuzahura inzika, ahubwo ni inzira yo gukomeza guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Abitabiriye iki gikorwa, barenga ibihumbi 10, bagaragaje ko bafite ubushake bwo kuba abarinzi b’amateka, bakarwanya icyatuma asubizwa inyuma. Mu maso yabo hagaragaraga icyizere cyo gukomeza kubaka igihugu gishingiye ku kuri, ubumwe n’ubutabera.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui