Paris yongeye kwisanga mu kigeragezo gikomeye cy’amateka n’ubutabera, mu gihe Urukiko rw’Ubujurire rutangaza umwanzuro utegerejwe na benshi ku ihagarikwa ry’iperereza ku ruhare rwa Agathe Kanziga, umugore wa Juvénal Habyarimana, mu byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu mwanzuro uje nyuma y’imyaka irenga 15 dosiye ya Kanziga ishyirwa ku meza y’ubutabera bwo mu Bufaransa, nyuma y’ikirego cyatanzwe mu 2008 n’imiryango iharanira uburenganzira bw’abarokotse Jenoside n’abaregera indishyi. Icyo gihe, iyi miryango yasabaga ko hakorwa iperereza ryimbitse ku ruhare Kanziga akekwaho mu byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.
Icyakora, urugendo rw’iyi dosiye rwagiye rugaragaza ibibazo byinshi byagarutsweho kenshi, birimo gutinda kw’ikorwa ry’iperereza, ubuke bw’abatangabuhamya bumviswe, ndetse n’aho iperereza ryagarukiye igihe kirekire ku minsi mike ibanziriza Jenoside.
Ibi byaje no kwemezwa n’ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba mu Bushinjacyaha bwo mu Bufaransa (PNAT), ryagaragaje ko iperereza ryakozwe ku buryo budahagije, haba mu gihe ryakorewe no mu bwisanzure bw’ibimenyetso byakusanyijwe.
Icyemezo cyafashwe mu 2022 cyo gufunga iyi dosiye cyateje impaka ndende. Abacamanza b’iperereza bagaragaje ko nta bimenyetso bifatika byashoboraga guhamya Kanziga uruhare muri Jenoside cyangwa mu mugambi wayo. Icyo cyemezo cyaje kongera gushimangirwa muri Kanama 2025, aho bongeye kwanzura ko nta shingiro rifatika ryatuma akurikiranwa.
Gusa, abaregera indishyi hamwe na PNAT ntibanyuzwe n’iyo myanzuro. Bahise bajuririra bavuga ko hari ibimenyetso byirengagijwe n’ubuhamya butigeze buhabwa agaciro. Mu byo bagarutseho cyane harimo uruhare rwa Kanziga mu itsinda rizwi nk’“Akazu”, ryari rigizwe n’abari hafi cyane y’ubutegetsi bwa Habyarimana, bakekwaho kugira uruhare rukomeye mu gutegura Jenoside.
Abajuriye bagaragaje ko bidashoboka ko Kanziga, nk’umugore w’umukuru w’igihugu wari ufite ijambo rikomeye mu byemezo byafatwaga, yaba atari muri uwo mugambi.
Banavuze ko kuba yaravanywe mu Rwanda ku itariki ya 9 Mata 1994 ku mabwiriza ya François Mitterrand wari Perezida w’u Bufaransa icyo gihe, byatumye iperereza rigarukira ku minsi mike cyane, bityo rikaba ritarageze ku kuri kose.
Ikindi cyateje impaka ni uburyo abacamanza bashingiye ku buhamya bw’abantu bamwe na bamwe batavugwaho rumwe, barimo Gaspard Musabyimana, wigeze kugira uruhare mu buyobozi bwa RTLM, radiyo yagize uruhare rukomeye mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.
Kuba uwo muntu yarafashwe nk’inzobere byanenzwe bikomeye n’imiryango y’abaregera indishyi, ivuga ko byagoretse isura y’ukuri kw’uru rubanza.
Mu mpera za Mutarama 2026, abacamanza bo mu Rukiko rw’Ubujurire bamaze amasaha ane mu muhezo basuzuma ubu bujurire, igikorwa cyagaragaje uburemere n’ubwitonzi bisabwa muri iyi dosiye ifite amateka akomeye kandi yugarije isura y’ubutabera mpuzamahanga.
Umwanzuro witezwe ku wa 8 Mata 2026 ushobora guhindura byinshi. Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ko hari ibimenyetso bikomeye byirengagijwe, bishobora gutuma dosiye isubukurwa, hagatangira igice gishya cy’ikorwa ry’iperereza rigamije gutegura kuburanisha Kanziga. Ibi byaba ari intambwe ikomeye ku barokotse Jenoside bakomeje gusaba ko ukuri kose kujya ahagaragara, n’abakekwaho uruhare bagashyikirizwa ubutabera.
Ku rundi ruhande, urukiko rushimangiye umwanzuro wo guhagarika iperereza burundu, byasiga igikomere gikomeye ku miryango y’ababuze ababo, ndetse bikongera kwibaza ku ruhare rw’u Bufaransa mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ikibazo kimaze imyaka myinshi kivugwaho ariko kigahora gikurura impaka.
Iyi dosiye ya Kanziga ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza uburyo ubutabera mpuzamahanga bushobora gutinda, kugorana, ndetse rimwe na rimwe bukagongwa n’inyungu za politiki n’amateka y’ibihugu.
Ni ikibazo gikomeye ku Bufaransa, igihugu cyagiye kivugwaho kugira uruhare mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse kikaba gikomeje gushinjwa kudatanga ubutabera bwuzuye ku byaha byabereye mu Rwanda.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

