Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ateganya kugirira uruzinduko mu Rwanda mu minsi iri imbere, mu gihe umubano w’igihugu cye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukomeje kurangwa n’umwuka mubi n’iterabwoba ry’ibihano.
Uyu musirikare w’inyenyeri enye, akaba n’umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, yabitangaje abinyujije ku rubuga rwa X, aho yagaragaje ibyishimo byo kuzagaruka mu Rwanda, igihugu yise iwabo.
Mu butumwa bwe, yagize ati: “Nzishimira gusura aha data wacu w’igihangange, Afande Kagame. Nzanishimira kubana na bene wacu b’Abanyarwanda.” Ibi byakurikiwe n’ubundi butumwa yanditse mu Kinyarwanda abaza ati: “Abanyarwanda mumeze mute? Uncle wanjye, intwari, ameze ate? Ndaje gusura iwacu mu Rwanda vuba. Vuba cyane.”
Aya magambo agaragaza ubucuti n’umubano ukomeye hagati ye n’u Rwanda, ndetse by’umwihariko na Perezida Paul Kagame, akunda kuvuga nk’umuntu w’ingenzi mu mateka n’umutekano w’akarere.
Uru ruzinduko ruteganyijwe ruje rukurikira urundi yagiriye mu Rwanda muri Werurwe 2025, aho yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru b’ingabo z’u Rwanda, anasura Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama mu Karere ka Musanze. Icyo gihe yahamagariye abasirikare bato kwibanda ku bumwe bw’Abanyafurika no guharanira umutekano wabo.
Mu gihe Gen. Muhoozi ateganya uru ruzinduko, igihugu cye kiri mu makimbirane akomeye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, by’umwihariko nyuma y’amagambo akomeye yagiye atangaza ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu mujenerali aherutse gusaba Ambasaderi wa Amerika muri Uganda, William Popp, gusaba imbabazi Perezida Museveni cyangwa akava muri icyo gihugu. Mu butumwa bwe, yavuze ko Ambasaderi yasuzuguye Perezida Museveni n’igihugu cya Uganda.
Yagize ati: “Twe nk’igihugu tugiye guhangana bikomeye na Ambasaderi wa Amerika uriho ubu mu gihugu cyacu kubera gusuzugura Perezida dukunda kandi twizihira.”
Ibi byakurikiye ibindi birego Gen. Muhoozi yashinjaga Ambasade ya Amerika gufasha umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi guhunga igihugu, nubwo nyuma yaje gusaba imbabazi avuga ko yari yahawe amakuru atari yo.
Umwuka mubi warushijeho gukomera ubwo Senateri wa Amerika Jim Risch, uyobora Komisiyo ishinzwe ububanyi n’amahanga muri Sena, yatangaje ko Amerika ishobora gusuzuma ubufatanye bwa gisirikare ifitanye na Uganda ndetse igafatira ibihano Gen. Muhoozi.
Uyu senateri yavuze ko imyitwarire ya Gen. Muhoozi yarenze umurongo, kandi ko Amerika idashobora kwihanganira ibikorwa bishobora gushyira mu kaga inyungu zayo cyangwa umutekano w’akarere.
Ibihano bya Amerika bishobora kuba bikomeye, birimo kubuzwa kwinjira muri Amerika no gufatira imitungo yaba afite muri icyo gihugu. Ibi bishobora no kugira ingaruka ku mubano wa Uganda n’ibindi bihugu bikorana bya hafi na Amerika.
Si ubwa mbere abayobozi ba Uganda bafatirwa ibihano na Amerika. Abasirikare n’abanyapolitiki batandukanye, barimo uwahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi Gen. Kale Kayihura n’abandi bayobozi bakomeye, bamaze gufatirwa ibihano ku mpamvu zitandukanye zirimo ihohoterwa n’ibibazo bya politiki.
Umubano wa Uganda na Amerika watangiye kuzamo agatotsi gakomeye kuva Perezida Museveni yashyira umukono ku itegeko rihana abaryamana bahuje mu 2024. Amerika yahise itangira gufatira ibihano bamwe mu bayobozi ba Uganda ndetse ikura iki gihugu muri gahunda ya AGOA, ituma ibicuruzwa byacyo bitakibonera inyungu ku isoko rya Amerika.
Ibi byagize ingaruka zikomeye ku bukungu bwa Uganda ndetse no ku mubano wa gisirikare wari usanzwe ukomeye hagati y’ibihugu byombi. Mu gihe kimwe, Uganda yakomeje kugaragaza ko idateze gukuraho iryo tegeko, ivuga ko ari ingenzi mu kurinda umuco n’indangagaciro z’igihugu.
Hari n’ibindi bimenyetso byagaragaje ko umubano wa gisirikare hagati ya Uganda na Amerika utifashe neza. Urugero ni uruzinduko ruherutse gukorwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Amerika muri Afurika, aho yasuye ibihugu byinshi byo mu karere ariko ntasure Uganda, igihugu gisanzwe gifatwa nk’umufatanyabikorwa ukomeye mu kurwanya iterabwoba muri Somalia.
Abasesenguzi bavuga ko ibi bishobora kuba ari ikimenyetso cy’uko Amerika iri gusubiramo uburyo ifatanyamo na Uganda.
Ikindi kandi, kuva mu 2026, Abanya-Uganda bashaka visa zo kujya muri Amerika basabwa kubanza gutanga ingwate y’amadolari ibihumbi 15,000, ibintu byafashwe nk’ikimenyetso cy’ukwiyongera kw’icyizere gike hagati y’impande zombi.
Mu gihe umubano wa Uganda na Amerika uri mu bihe bitoroshye, uruzinduko rwa Gen. Muhoozi mu Rwanda rushobora gusobanura byinshi ku mubano w’ibihugu byo mu karere.
Abasesenguzi bavuga ko uru ruzinduko rushobora gushimangira ubufatanye bwa gisirikare n’umutekano hagati y’u Rwanda na Uganda, ndetse rukaba n’ikimenyetso cy’uko Uganda ishobora kurushaho kwegera ibihugu byo mu karere mu gihe umubano wayo n’ibihugu byo mu Burengerazuba ugenda ucika intege.
Gen. Muhoozi asanzwe azwiho kugira uruhare rukomeye mu by’umutekano n’icyerekezo cya politiki ya Uganda, ndetse benshi bamufata nk’ushobora kuzayobora igihugu mu gihe kizaza.
Uruzinduko rwe ruteganyijwe mu Rwanda ruri gukurikiranwa cyane, kuko rushobora kugira uruhare mu gusobanura icyerekezo cy’umubano w’akarere ndetse n’uruhare Uganda izagira mu bihe biri imbere, cyane cyane mu gihe umubano wayo n’ibihugu bikomeye ku isi ukomeje guhinduka.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

