Kimenyi Yves yasezeye ku mupira w’amaguru, atangira umushinga mushya

Umunyezamu w’icyamamare mu mupira w’amaguru mu Rwanda, Kimenyi Yves, yemeje ko asezeye gukina umupira w’amaguru ku rwego rw’umwuga, nyuma y’imyaka irenga icumi akinira amakipe akomeye mu gihugu. Icyemezo cye cyaturutse ku mpamvu y’imvune ikomeye yahuye nayo, ndetse n’intego nshya yo gufasha abandi bakinnyi kwiteza imbere.

Kimenyi, ufite imyaka 34, yanditse ubutumwa burebure ku mbuga nkoranyambaga, asobanura urugendo rwe rw’umupira w’amaguru kuva yatangira gukina ku rwego rw’umwuga mu 2012. Yatangiriye muri Isonga FC, aho yamaze imyaka ibiri yigaragaza nk’umunyezamu w’icyitegererezo.

Nyuma yo kwigaragaza, Kimenyi yagiye muri APR FC, aho yamaze imyaka itanu yishimira ibihe byiza, intsinzi n’amarangamutima yo gukinira ikipe ikomeye mu Rwanda.

 Kimenyi yavuze ati:  “Nagiriye ibihe by’intsinzi n’urwibutso mu ikipe ya APR FC, kandi ibyo bihe nzabyibuka iteka.”

Yakomeje urugendo rwe muri Rayon Sports, aho yamaze amezi atandatu gusa, nyuma yaho ajya muri Kiyovu, aho yamaze igihe gito ariko agira ibihe byiza byo kwishimira umupira w’amaguru no gukomeza gukundwa n’abafana.

Ariko urugendo rwe rwa nyuma rwananiwe gusubira ku murongo wifuzwaga ubwo yinjiraga muri AS Kigali. Nyuma y’amezi abiri gusa, Kimenyi yagize imvune ikomeye ya tibia mu mukino wari muri 2023 ubwo AS Kigali yakinaga na Musanze FC, imvune imwambura ubushobozi bwo gukina mu gihe kirekire.

Kimenyi yanditse. ati: “Nagerageje gukora ibishoboka byose ngo nsubire mu kibuga, ariko byaranze kugeza n’ubu. Nishimira ko nambaye umwambaro w’ikipe y’igihugu, kandi nshimira byimazeyo abo twabahuriye mu muryango mugari wa ruhago mu Rwanda.”

N’ubwo Kimenyi yasezeye ku gukina, ntiyagiye kure y’umupira w’amaguru. Yatangaje ko agiye gutangiza umushinga witwa ‘Beyond 90’, ugamije gufasha abakinnyi gusobanukirwa neza umupira w’amaguru, gutegura ejo hazaza habo no kurenga imbibi z’umukino bakina. Uyu mushinga ushobora kuba intangiriro y’urugendo rushya rw’ubuyobozi n’ubufasha mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Abafana n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bahise berekana amarangamutima yabo ku mbuga nkoranyambaga, bishimira urugendo rwa Kimenyi ndetse banamushimira ku bw’umusanzu we mu guteza imbere ruhago yatanze mu myaka yose yamaze akinira amakipe atandukanye.

Kimenyi Yves yasize izina rikomeye mu mupira w’amaguru mu Rwanda, aho yigaragaje nk’umunyezamu w’inyangamugayo, w’umuhanga kandi ukunda ikipe y’igihugu. Ubu, ashyize imbere gufasha abandi no gutanga ubumenyi bwe mu buryo buzafasha abakinnyi bazaza.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Kimenyi yatangaje ko yagize imyaka ibiri myiza cyane muri Kiyovu Sports
Kimenyi yishimira ko yakiniye n’Ikipe y’Igihugu
Uyu mukino ni wo Kimenyi Yves yavunikiyeho mu 2023
Kimeny Yves yakiniye Rayon Sports amezi atandatu gusa
Kimenyi Yves yagize imyaka itanu myiza muri APR FC

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui