Kigali: Urukiko rwakatiye igifungo gikakaye Turahirwa Moses nyuma yo kurutakambira.

Urubanza rw’umunyamideli Turahirwa Moses rwasojwe n’icyemezo gikakaye cy’Urukiko Rukuru rwa Kigali, rwemeje burundu igihano yari yarakatiwe, akaba agomba gukomeza gufungwa imyaka itatu yiyongera ku yindi yari asanzwe arimo kurangiza.

Iki cyemezo cyatangajwe ku wa 30 Werurwe 2026, gishimangira imyanzuro yari yafashwe mbere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo mu 2024, rwamuhamije ibyaha birimo gukoresha ibiyobyabwenge ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano. Nubwo yari yajuririye asaba koroherezwa, by’umwihariko agahabwa igihano gisubitse, urukiko rwatesheje agaciro ibyo yasabye.

Ibi bivuze ko Turahirwa agomba gukomeza igifungo cy’imyaka itatu nyuma yo kurangiza igihano cy’umwaka umwe yari yarakatiwe mbere, na cyo gifitanye isano n’ibiyobyabwenge, bikaba biteganyijwe ko kirangira muri Mata 2026.

Mu iburanisha ryabaye ku wa 16 Werurwe 2026, Turahirwa yagaragaje ko hari igihe yakoresheje ibiyobyabwenge ari mu mahanga, mu bihugu bimwe byemerera ikoreshwa ry’urumogi. Yavuze ko byabereye mu Butaliyani no muri Kenya, anongeraho ko nyuma yaje guhabwa ubuvuzi bujyanye n’ibibazo byo mu mutwe byakomotse kuri iyo myitwarire.

Yireguye ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, asobanura ko ifoto ya pasiporo yahinduye atari inyandiko yakoreshejwe mu buryo bwemewe n’amategeko, ahubwo ko yayihinduriye ku mbuga nkoranyambaga gusa.

Yavuze ko yakuyemo amakuru arimo itariki y’amavuko, nimero ya pasiporo n’igitsina, akoresheje porogaramu zihindura amafoto, maze ayisangiza kuri Instagram iriho ubutumwa bugaragaza ko yahinduye igitsina.

Yashimangiye ko ibyo yakoze bitari bigamije guhimba inyandiko zemewe n’amategeko, ahubwo ko byari bigamije gutanga ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, ndetse ko amagambo yayiherekeje yari mu rwego rw’urwenya.

Ubwunganizi bwe bwashyize imbere ko yatangiye inzira yo kwikosora, bukagaragaza ko ari gukurikiranwa n’abaganga kandi ko umuryango we witeguye kumushyigikira. Bwasabye urukiko kumuha igihano gisubitse kugira ngo akomeze kwitabwaho mu bigo bivura ababaswe n’ibiyobyabwenge.

Icyakora, Ubushinjacyaha bwo bwagaragaje ko imyitwarire ya Turahirwa ikomeje kugaragaza ko atahagaritse ibikorwa binyuranyije n’amategeko, kabone n’igihe yari atangiye gukurikiranwa.

Bwemeje ko guhindura amakuru ari ku nyandiko yemewe n’amategeko, n’iyo byaba ari ku ifoto yayo gusa, bigize icyaha cyo guhimba inyandiko.

Bwongeyeho ko ibikorwa nk’ibi bishobora kuyobya rubanda no gutesha agaciro inyandiko za Leta, bityo ko bidakwiye kwihanganirwa.

Bwashingiye ku kuba Turahirwa ubwe yarigeze kwemera ko yahinduye bimwe mu bigize pasiporo ye mbere yo kuyisangiza ku mbuga nkoranyambaga, bugasaba ko ubujurire bwe butahabwa agaciro.

Icyemezo cy’Urukiko Rukuru cya Kigali kirangiza uru rubanza ku rwego rw’ubujurire, gisiga gisobanura neza ko amategeko akomeza gukurikizwa ku buryo budahinduka, n’iyo habaho impamvu zitangwa n’uregwa zisaba koroherezwa.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui