Kigali: Umuhanzi uri mu bakunzwe cyane yatanze ubusobanuro ku rupfu rw’umushyitsi wari wamusuye.

Urupfu rutunguranye rw’umusore w’imyaka 30 witwa Mugabo Emmanuel, wapfiriye mu rugo rw’umuhanzi Ngenzi Serge uzwi nka Neg G The General, rukomeje guteza urujijo n’agahinda mu muryango we, mu nshuti ze no mu bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 8 rishyira ku wa 9 Mata 2026, mu Kagari ka Kamuhoza, Umurenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge, aho uyu muhanzi asanzwe atuye.

Amakuru ahari agaragaza ko nyakwigendera yari yaturutse mu Karere ka Rwamagana, aho yabaga, aje gusura Neg G ndetse bagategura imishinga y’indirimbo bari bagiye gukora.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Ndahiro Valens, Neg G yasobanuye uko byagenze, agaragaza ko uru rupfu rwamubereye nk’ihurizo rikomeye, kuko ntacyo yari yigeze agaragaza cyari giteye impungenge mbere y’uko ubuzima bwe buhinduka mu buryo butunguranye.

Yagize ati: “Yari umuhanzi utanga icyizere nafashaga. Twari dufite umushinga twari duteganya kuzashyira hanze nyuma y’Icyunamo. Nta burwayi budasanzwe yari afite. Yambwiye gusa ko yumva umutwe uri kumurya gake, bidakabije.”

Neg G akomeza avuga ko yahise amwakira mu cyumba cy’abashyitsi, mu gihe we yakomezaga indi mirimo. Hashize iminota iri hagati ya 30 na 40, agarutse kureba uko ameze, yasanze ikibazo cyafashe indi ntera.

Ati: “Nasanze ibintu byahindutse. Nahise ngerageza gutabaza, mpamagara imbangukiragutabara ariko bageze hano bambwira ko igihe cyarenze. Byambabaje cyane, kuko byabaye mu buryo bwihuse cyane.”

Uyu muhanzi yavuze ko yari amaze imyaka igera kuri 12 aziranye na nyakwigendera, nubwo atari amuzi cyane ku rwego rw’umuryango. Yagaragaje ko yari asanzwe aziranye n’abavandimwe be, mu gihe nyina wa nyakwigendera ari bwo yari akimumenya kuri uwo munsi w’akababaro.

Yagize ati: “Ababyeyi be bahageze. Ntabwo twari tuziranye cyane keretse nka bakuru be. Ariko byabaye ibyago bikomeye, Imana iramwisubiza.”

Ku rundi ruhande, Polisi y’u Rwanda yemeje ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyihishe inyuma y’uru rupfu rutunguranye. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yavuze ko kugeza ubu nta muntu urafatwa ukekwaho uruhare muri uru rupfu.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Kacyiru, aho uri gukorerwa isuzuma ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyateye uru rupfu. Ibisubizo by’iri suzuma ni byo bitegerejweho gutanga ukuri ku cyabaye muri iri joro ryateye benshi urujijo.

Abakurikiranira hafi umuziki nyarwanda bagaragaje ko Mugabo Emmanuel yari umwe mu bahanzi bakizamuka bafite impano, ndetse bamwe bakavuga ko yari atangiye kubona amahirwe yo gukorana n’abatunganya umuziki bafite ubunararibonye nka Neg G.

Urupfu rwe rwabaye mu gihe yari afite inzozi n’imishinga myinshi, ibintu byatumye benshi bibaza ku buzima bw’abantu, cyane cyane ku ndwara zitunguranye zishobora gufata umuntu mu buryo bwihuse ntihaboneke igihe cyo kumutabara.

Iperereza rikomeje gukorwa n’inzego zibishinzwe, mu gihe umuryango wa nyakwigendera utegereje ibisobanuro birambuye bizava mu isuzuma ry’umurambo, kugira ngo hamenyekane impamvu nyayo yateye uru rupfu rwababaje benshi kandi rutunguranye.

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui