Kigali: Umugabo yaguye gitumo Umugore we wamusize mu buriri mu gicuku akajya gusambana n’umusore akodeshereza.

Mu Murenge wa Gatsata, Akagali ka Karuruma mu Mudugudu wa Nyagisozi mu Mujyi wa Kigali, haravugwa inkuru yateje ururondogoro mu baturage nyuma y’uko umugore witwa Nyiramana Christina afatiwe mu cyumba cy’umusore bivugwa ko bari bafitanye umubano wihariye.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 20 Werurwe 2026, ubwo umugabo w’uyu mugore yavugaga ko yabyutse nijoro agasanga umugore we yavuye mu buriri, akurikirana aho agiye, asanga yinjiye mu nzu y’umusore bacumbitse mu gipangu kimwe.

Bivugwa ko uwo mugabo yahise abafungiraniramo, bakarara bafungiranywe kugeza mu gitondo.

Amakuru atangwa n’abaturage bavuga ko uyu mugore n’uwo musore uzwi ku izina rya “Junior” bari basanzwe babana mu gipangu kimwe, kandi ko hari n’abakeka ko iyo nzu uyu musore yabagamo ishobora kuba yarishyurwaga n’uyu mugore, nubwo bitaremezwa ku mugaragaro.

Nyiramana Christina yemeye ibyabaye ariko agaragaza ko byatewe n’ibibazo yari afitanye n’umugabo we, amushinja kudashobora kuzuza inshingano z’urugo. Ku ruhande rw’uwo musore, we yavuze ko uyu mugore yamusanze amuhungiyeho, nawe akamwakira atazi ko bishobora guteza ikibazo gikomeye.

Abaturanyi bavuga ko ibyabaye byabababaje kandi bibatera impungenge ku mibereho y’imiryango, aho bamwe bagaragaza ko amakimbirane yo mu ngo ashobora gutuma abantu bafata imyanzuro itari yo.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ntiburagira icyo butangaza kuri iki kibazo, ariko bamwe mu baturage basaba ko hakorwa ubukangurambaga bwimbitse ku kubaka ingo nziza no gukemura amakimbirane mu mahoro, hagamijwe kwirinda ibibazo nk’ibi bikomeje kugaragara mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui