Kigali: Ubuyobozi bw’Umujyi bwibukije abawutuye koga umubiri wose buri munsi no kwambara imyenda imeshe

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwongeye kwibutsa abawutuye ko isuku y’umubiri ari inkingi ya mwamba mu buzima bwiza n’imibereho myiza rusange, bubasaba koga umubiri wose buri munsi bakoresheje amazi meza n’isabune, ndetse bakambara imyambaro imeshe kandi ifite isuku.

Ni ubutumwa bwatanzwe ku wa 16 Gashyantare 2026, bunyujijwe ku rubuga nkoranyambaga rwa X, aho Umujyi wa Kigali wagaragaje ko umuntu w’umusirimu akwiye kurangwa n’isuku ku mubiri, aho atuye, aho akorera n’ahandi hose agera. Ubuyobozi bwibukije ko kubungabunga isuku bituma aho umuntu ageze ataba intandaro yo kunugwanugwa cyangwa gukwirakwiza indwara zituruka ku mwanda.

Ubu butumwa buje bukurikira amabwiriza mashya yashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima ku wa 26 Ugushyingo 2025, agamije gukemura icyuho cyari kikigaragara mu kwimakaza no kugenzura isuku haba ku mubiri, mu ngo, aho abantu bakorera ndetse no mu hantu hahurira abantu benshi nko ku masoko no mu bigo bitanga serivisi.

Mu mabwiriza yashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubuzima, abaturarwanda basabwa kwiyuhagira umubiri wose nibura rimwe ku munsi, koza amenyo nibura kabiri ku munsi hakoreshejwe uburoso n’umuti w’amenyo, gusukura no gukata inzara buri gihe, no kwita ku isuku y’umusatsi.

Hanibanzwe ku gukaraba intoki mbere yo gutegura cyangwa gufata amafunguro, mbere yo kugaburira cyangwa konsa umwana, nyuma yo kuva ku musarane, nyuma yo guhanagura umwana, ndetse na nyuma yo gukora mu myanda cyangwa igihe cyose intoki zanduye.

Aya mabwiriza anagaragaza ko kwambara imyenda y’imbere n’iy’inyuma imeshe, kwambara inkweto zifite isuku no kuryama ahantu hasukuye kandi hatekanye biri mu byongera ubuzima bwiza kandi bikarinda indwara zandurira mu mwanda.

Abasesenguzi mu by’ubuzima bavuga ko kwimakaza isuku y’umuntu ku giti cye bifite uruhare rukomeye mu kugabanya indwara ziterwa n’umwanda zirimo impiswi, indwara z’uruhu ndetse n’izifata mu myanya y’ubuhumekero. Bashimangira ko isuku atari inshingano z’inzego z’ubuyobozi gusa, ahubwo ko ari umuco buri wese akwiye kwimakaza mu buzima bwa buri munsi.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali busaba abaturage gufata aya mabwiriza nk’inzira yo kurushaho kubaka umujyi usukuye, ukeye kandi utekanye ku bawutuye n’abawusura, mu rwego rwo gukomeza gusigasira isura yawo nk’umwe mu mijyi igendera ku isuku n’iterambere rirambye mu karere.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui