Kigali: Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bafatanyije n’abaturage muri Car Free Day

Ku Cyumweru, tariki ya 22 Gashyantare 2026, Umujyi wa Kigali wuzuye ibyishimo n’imbaraga z’abakunda siporo ubwo Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyaga n’abaturage mu gikorwa gisanzwe cyo gukora siporo ngaruka kwezi, kizwi nka Car Free Day.

Uyu munsi wahuriranye n’akazi k’abaturage ku buryo budasanzwe, aho imihanda imwe n’imwe y’umujyi yafunzwe hagati ya saa moya na saa yine z’igitondo ku bakoresha imodoka na moto. Iyi mihanda yahawe abakora siporo ku maguru, ku magare, ndetse n’abakina imikino y’amaboko n’indi mikino itandukanye, harimo Tennis yo mu muhanda na Basketball y’abakinnyi batatu.

Perezida Kagame yagaragaye anyura mu muhanda asuhuza abitabiriye iki gikorwa, aho yari anitaweho cyane n’abana bakiri bato ndetse n’urubyiruko rwashishikajwe no gukurana umuco wo gukora siporo no kwita ku buzima. Madamu Jeannette Kagame nawe yifatanyije n’abaturage mu bikorwa byo kwimenyereza siporo, agaragaza ko ubuzima buzira umuze buhera ku bikorwa byoroheje by’iminsi yose.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, na we yari ahari ashyigikira iki gikorwa, anasobanura ko Car Free Day ari gahunda igamije guha abaturage umwanya wo gukora siporo, gutanga ubuzima bwiza, no kubungabunga ibidukikije.

Gahunda ya Car Free Day yatangijwe mu Gicurasi 2016, igamije gushishikariza abaturage gukunda siporo, kurwanya indwara zituruka ku buzima butanoze, no kugabanya imyuka yangiza ikirere. Mu masaha imodoka zidakoreshwa, imyuka ihumanya ikirere iragabanuka, bgaituma umujyi uba mwiza kandi utekanye.

Uyu munsi kandi wabaye umwanya wo kwigisha abaturage ibyerekeye kwirinda indwara zitandukanye, aho abitabiriye bahabwaga ubujyanama ndetse bakanapimwa ku buntu ku buryo bwihariye. Nk’uko umujyi wa Kigali ubivuga, iyi gahunda si ugukora siporo gusa, ahubwo ni uburyo bwo gukomeza kubungabunga ibidukikije, guteza imbere ubuzima, no gusigasira umwuka mwiza mu mujyi.

Car Free Day ubu si umuco w’umujyi wa Kigali gusa, kuko izindi ntara z’igihugu nazo zatangiye kwitabira iki gikorwa, bigaragaza ko siporo rusange iba umusingi w’ubuzima bwiza, ubumwe bw’abaturage, n’ibidukikije birambye.

Reba Video unyuze hano

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Perezida Kagame yaboneyeho umwanya wo kuramukanya n’abatuye mu Mujyi wa Kigali
Perezida Kagame yari kumwe na Madamu Jeannette Kagame muri siporo rusange
Perezida Kagame yakoze siporo ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru mu nzego z’igihugu
Abanyarwenya Fally Mercy n’Umushumba bari mu bitabiriye siporo rusange
Abanyarwanda bamaze kumenyera gukora siporo rusange
Bamwe bahitamo gukora siporo bifashishije amagare
Abakuze na bo ntibaba bahejwe muri siporo rusange
Abakora siporo beretswe uburyo bazikora buri munsi bitabagoye
Bamwe bahitamo gukora siporo bari mu matsinda kugira ngo bafashanye
Siporo rusange iri kuzuza imyaka 10 iba mu buryo buhoraho mu Mujyi wa Kigali

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui