Mu gihe gahunda yo gutanga Indangamuntu koranabuhanga (e-ID) ikomeje gushyirwamo imbaraga ku rwego rw’Igihugu, ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Indangamuntu (NIDA) bwongeye kwibutsa abatuye mu Mujyi wa Kigali ko igikorwa cyo gufotora abifuza izi ndangamuntu kigeze ku musozo, aho hasigaye iminsi umunani gusa ngo kirangire.
Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa NIDA, Mukesha Josephine, iki gikorwa giteganyijwe gusozwa ku wa 2 Mata 2026 ku masite yose cyari kimaze iminsi gikorerwaho mu Mujyi wa Kigali. Yashimangiye ko nubwo igihe kigenda kigabanuka, intego ari ugutuma buri muturage abasha kubona serivisi atabangamiwe.
Yagize ati: “Turashaka ko iki gikorwa kigenda neza kandi kigakorwa mu buryo bwihuse, ariko cyane cyane ntitwifuza ko hari umuturage n’umwe usigara atafotowe.”
Mu rwego rwo korohereza abaturage, NIDA yari yarongereye umubare w’ahakorerwa iki gikorwa hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, hagamijwe kugabanya ubucucike no kwirinda ubukererwe bwashoboraga gutuma bamwe batabona serivisi ku gihe.
Nubwo igikorwa kiri kugana ku musozo, ubuyobozi bwa NIDA burahamya ko n’uzaba atarifotoje muri iki gihe cyagenwe atazabura amahirwe, kuko gahunda yo gufotora izakomeza no mu bindi bice by’Igihugu.
By’umwihariko, abakozi bazahita bakomereza mu Ntara y’Iburasirazuba, aho bazatangirira mu turere twa Bugesera na Ngoma mu byumweru bya mbere, mbere yo gukomereza no mu tundi turere.
Mukesha yavuze ko gahunda rusange ari uko buri Munyarwanda wese azagerwaho, bityo nta mpamvu yo guhangayika ku batazabasha kwifotoza muri iyi minsi isigaye. Icyakora, yashimangiye ko ari byiza kubikora hakiri kare kugira ngo birusheho kugenda neza.
Yagize ati: “Turabasaba kudategereza iminsi ya nyuma. Nimujye kwifotoza ubu abakozi bacu bakiri hafi y’aho mutuye, kuko ni bwo byoroshye kubona serivisi.”
Iyi gahunda kandi ijyana no gushyira ibikoresho byo gufotora ku biro by’imirenge, ku buryo na nyuma y’uko amatsinda azenguruka igihugu arangije, serivisi zizakomeza gutangirwa hafi y’abaturage.
Nubwo nta gahunda iratangazwa yo kongera igihe cy’iki gikorwa mu Mujyi wa Kigali, ubuyobozi bwa NIDA bwizeza ko hatanzwe uburyo buhagije bwo gufasha abaturage bose kubona izi ndangamuntu zigezweho, zitezweho koroshya serivisi zitandukanye mu buzima bwa buri munsi.
Mu gihe u Rwanda rukomeje kwihutisha ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gutanga serivisi, e-Indangamuntu izaba imwe mu nkingi zikomeye zizafasha mu koroshya ubuyobozi, ubucuruzi n’imikoranire hagati y’abaturage n’inzego za Leta.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

