Kera kabaye u Burundi bwavuye ku izima bufungura umupaka wabwo nyuma y’igihe kiniki ufunzwe

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Gashyantare 2026, Leta y’u Burundi yafunguye ku mugaragaro umupaka wa Gatumba uhuza iki gihugu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nyuma y’amezi arenga abiri ufunzwe, biturutse ku bwoba bw’umutekano w’imbere mu gihugu no ku mpamvu z’intambara yo mu burasirazuba bwa RDC.

Abantu ba mbere bemerewe kujya muri RDC, bafite ibyemezo byatanzwe n’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Burundi, bagiye gukomeza urugendo mu mujyi wa Uvira, aho ibikorwa by’ubucuruzi byatangiye ku baturage bategereje kuva igihe imipaka yari ifunze.

Umupaka wa Gatumba na Vugizo wafunzwe mu ntangiriro z’Ukuboza 2025, igihe ihuriro rya AFC/M23 ryafataga umujyi wa Uvira muri RDC. Leta y’u Burundi yasobanuye ko gufunga imipaka byari ngombwa kugira ngo irinde abanyagihugu bayo, kuko umutekano w’Abarundi wari mu kaga bitewe n’uruhare rw’iki gihugu mu mirwano yo mu burasirazuba bwa RDC.

Leta y’u Burundi yari ifite impungenge z’uko ingabo zayo n’abaturage bashobora guhura n’imyigaragambyo cyangwa ibikorwa by’ubutasi biturutse kuri AFC/M23 ndetse n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho, ugenzura Komini Minembwe.

Mu kwezi kwa Mutarama 2026, ubwo AFC/M23 yakuye abarwanyi bayo mu mujyi wa Uvira kugira ngo ibiganiro by’amahoro bikomeze, ingabo za Leta ya RDC zinjiye ku murongo wo kubungabunga umutekano tariki ya 18 Mutarama. Icyakora, Leta y’u Burundi yagaragaje ko igihe cyo gufungura imipaka kitaragera, kuko hafi y’umupaka hakiri abantu bashaka guhungabanya umutekano.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Bizimana Edouard, yabwiye abanyamakuru tariki ya 29 Mutarama ati: “Kugira ngo imipaka ifungurwe, tuba twarebye neza ko nta ntambamyi. Ntabwo twashaka gufungura uyu munsi ngo ejo tuyifunge kubera kutitegura neza. Iyo ibisabwa byose bituzuye, nta kintu umuntu yaba yakoze.”

Mu gihe umupaka wari ufunze, impunzi z’Abanye-Congo, zibarirwa mu bihumbi 100, zahungiye mu Burundi mu Ukuboza 2025, zabayeho mu buzima bugoye, zibura ibiribwa n’ahantu hari umutekano. Zagaragaje ko ubutabera n’ubuzima bwo mu nkambi byari bibi cyane, zifuza gusubira mu gihugu cyazo.

Bamwe mu bantu bagiye bafata icyemezo cyo kunyura mu nzira zishyira ubuzima bwabo mu kaga, barimo abanyuze mu mugezi wa Ruzizi bifashishije amajerekani, abandi batanga ruswa ku bashinzwe umutekano n’Imbonerakure kugira ngo bafashwe kwambuka.

Minisitiri Bizimana yavuze ati: “Twebwe turifuza ko abo Bakongomani basubira iwabo, bagasubira mu byabo, ariko twebwe ku gice cy’u Burundi tuvuga tuti: ‘Hari ibitaragenda neza kugira ngo iyo mipaka ifungurwe.’ Nihagera igihe cyiza, muzabimenyeshwa.”

Leta y’u Burundi yemeje ko impunzi nyinshi zapfiriye mu nkambi, cyane cyane bitewe n’indwara ziterwa n’umwanda no kubura ibiribwa. Yasabye abaterankunga mpuzamahanga kugira uruhare mu kubafasha, kuko ubushobozi bw’igihugu bwari bwarengeje urugero.

Ifungurwa ry’umupaka wa Gatumba ryaturutse ku biganiro byahuje abayobozi bo mu Burundi n’abo muri RDC, hagamijwe kugarura amahoro n’ubucuruzi hagati y’ibi bihugu byombi.

Ku rundi ruhande, umupaka wa Vugizo uracyafunze kuko ibice biri hafi yawo bikiri mu mabko ya AFC/M23, kandi ntibyitezwe ko uzafungurwa vuba.

Abaturage b’Abarundi n’Abanyacongo basubiye mu gihugu cyabo bishimiye iki cyemezo, bakaba bemeza ko kizatuma ubucuruzi, ubuhahirane, n’imibanire y’imiryango itandukanye yongera gusubira mu buryo busanzwe.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Umupaka wa Gatumba wari umaze igihe kirenga amezi abiri ufunzwe
Aba mbere bambutse umupaka wa Gatumba kuri uyu wa Mbere, ukimara gufungurwa

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui