Kenya na Mozambique mu biganiro byagutse ku bucuruzi bwa gaz n’iterambere ry’ingufu muri Afurika

Guverinoma ya Kenya yatangiye urugendo rushya rugamije gushaka ibisubizo birambye ku kibazo cy’ingufu, yerekeza amaso ku mutungo kamere wa gaz muri Mozambique. Ibi biganiro biri mu rwego rwo kugabanya igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli no kwigobotora isoko ryo mu Burasirazuba bwo Hagati rikomeje guhungabanywa n’intambara n’ihungabana ry’ubukungu ku Isi.

Perezida wa Kenya, Dr. William Ruto, yatangaje ko igihugu cye kiri mu biganiro n’ubuyobozi bwa Mozambique buyobowe na Perezida Daniel Chapo, hagamijwe gutumiza gaz nyinshi iva muri icyo gihugu.

Ibyo yabivugiye i Nairobi, mu gihe yakiraga mugenzi we wari witabiriye inama mpuzamahanga ku ishoramari yasojwe ku wa 27 Werurwe 2026.

Kenya isanzwe itumiza gaz mu bihugu bitandukanye birimo Nigeria ndetse no mu Burasirazuba bwo Hagati, kimwe n’inyura muri Tanzania, ariko ubuyobozi bw’iki gihugu burashaka kongera amasoko yizewe kandi ahendutse.

Ni muri urwo rwego Mozambique igaragara nk’umufatanyabikorwa ukomeye, dore ko ifite umutungo munini wa gaz uri mu karere ka Ruvuma, aho ubushakashatsi bwagaragaje ko ishobora kumara imyaka irenga 1500 itarashira.

Iyi mikoranire ije nk’igisubizo ku bibazo byugarije ubukungu bw’Isi, birimo ingaruka z’intambara y’u Burusiya na Ukraine, ihungabana ry’ubukungu ryatewe na COVID-19, ndetse n’intambara zikomeje mu Burasirazuba bwo Hagati.

Perezida Ruto yagaragaje ko ibi byose byatumye Afurika ibona ko igomba gushyira imbaraga mu kwishakamo ibisubizo, aho gukomeza kwishingikiriza ku mahanga.

Yagize ati: “Ibibazo byabaye ku Isi byatwigishije ko Afurika igomba kongera imbaraga mu mikoranire yayo, igashaka ibisubizo biturutse imbere mu bihugu byayo kugira ngo irinde ubukungu bwayo.”

Ku ruhande rwa Mozambique, Perezida Chapo yemeje ko igihugu cye cyiteguye kwagura ubufatanye na Kenya mu nzego zitandukanye zirimo ingufu, ubwikorezi, ubukerarugendo n’ikoranabuhanga.

Yagaragaje ko ibihugu byombi bisanzwe bifitanye ubufatanye mu nzego zirenga 20, bityo ko kongera imbaraga mu rwego rwa gaz bizafasha impande zombi kugera ku iterambere rirambye.

Hagati aho, Kenya iri no gushora imari mu bikorwaremezo byo kwakira no kubika gaz, aho iri kubaka ikigega kinini i Mombasa kizabasha kubika toni 30,000 za gaz yo gutekesha.

Iki kigega kizuzura mu mezi ari imbere, kikazafasha igihugu kongera ubushobozi bwo kwakira gaz iturutse mu masoko mashya nka Mozambique.

Iyi gahunda igaragaza icyerekezo Afurika irimo cyo kongera ubufatanye hagati y’ibihugu byayo, hagamijwe kubaka ubukungu bushingiye ku mutungo kamere wayo no kugabanya ingaruka z’ibibazo byo ku rwego mpuzamahanga.

Kuva muri Nyakanga 2021, ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo gufasha Mozambique guhangana n’umutekano mucye watewe n’umutwe w’iterabwoba wa Ansar al-Sunnah.

Mu myaka hafi itanu ishize, izi ngabo zashoboye gusenya ibirindiro bikomeye by’uyu mutwe, kugarura abaturage mu byabo no gutuma ubucuruzi n’ishoramari byongera gusubukurwa.

Ibi byatumye Cabo Delgado itangira kongera kugira icyizere cy’umutekano, cyane cyane ku mishinga minini y’ubukungu, irimo iy’ingufu za gaz kamere yari yarahagaze kubera umutekano mucye.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui