Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Bizimana Djihad, yatangaje ko ikipe ayoboye ifite intego yo kwandika amateka mashya mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, yegukana igikombe cya FIFA Series 2026 kiri kubera i Kigali.
Ibi yabigarutseho ku Cyumweru tariki ya 29 Werurwe 2026, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mbere y’umukino wa nyuma uteganyijwe guhuza u Rwanda na Estonia. Uyu mukino uzabera kuri Stade Amahoro ku wa Mbere tariki ya 30 Werurwe saa moya n’igice.
Bizimana yavuze ko guhura n’ikipe yo ku Mugabane w’u Burayi ari amahirwe adasanzwe ku Amavubi, ashimangira ko nubwo ari ubwa mbere bagiye guhura n’iyo kipe yo ku rwego rukomeye, biteguye kwitwara neza.
Yagize ati: “Ni ubwa mbere tugiye gukina n’ikipe y’i Burayi kuva nagera mu Mavubi, ariko turabizi ko ari akazi gakomeye. Shampiyona zaho turazikurikira, kandi abakinnyi benshi bafite uburyo bakinamo busa. Twiteguye neza kandi dushaka gutsinda.”
Yakomeje asobanura ko buri mukinnyi wese afite inyota yo gutsinda uwo mukino, cyane ko ari amahirwe yo kwereka Abanyarwanda urwego bagezeho no kubashimisha.
Yagize ati: “Buri wese aba ashaka gutsinda umukino abantu bakeka ko utashoboka. Dufite icyizere dushingiye ku mikino iheruka, kandi abafana baradushyigikiye cyane. Tuzatanga byose kugira ngo tubatsindire.”
Amateka yagiye aranga Amavubi mu bihe byashize, aho yatsindaga umukino umwe igahita itsindwa cyangwa ikanganya undi, Djihad yavuze ko ari ibintu byahise, ashimangira ko ubu hari icyerekezo gishya.
Ati: “Ibyabaye byarabaye, ariko ubu turi kwandika amateka mashya. Uyu ni umukino wa nyuma kandi tugomba gutanga byose kugira ngo igikombe gisigare hano iwacu. Ni amahirwe ashobora kutazagaruka vuba.”
Amavubi yageze ku mukino wa nyuma nyuma yo kunyagira Grenada ibitego 4-0, ibitego byinjijwe na Leroy-Jacques Mickels, Kwizera Jojea, Bizimana Djihad na Hakim Sahabo. Ni umukino watanze icyizere ku bafana benshi b’u Rwanda, bagaragaje ko bafite ubushobozi bwo guhatanira ibikombe.
Ku rundi ruhande, Estonia yo yageze ku mukino wa nyuma isezereye Kenya kuri penaliti 5-4, nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mukino usanzwe. Ibi bigaragaza ko ari ikipe ifite ubunararibonye n’imbaraga, ishobora no gutanga imbogamizi zikomeye.
U Rwanda rwinjiye muri uyu mukino rufite intego imwe rukumbi: gutsinda no gusigarana igikombe ku butaka bwarwo. Abafana bitezwe kuza ari benshi muri Stade Amahoro, bagashyigikira Amavubi muri uru rugamba rwo gushaka kubaka amateka mashya.
Icyizere ni cyose ku ruhande rw’u Rwanda, cyane ko abakinnyi bagaragaje ubushake, ubufatanye n’umurava mu mikino yabanje. Amavubi naramuka yegukanye iki gikombe, bizaba ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo kubaka izina rikomeye mu mupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp




