Mu Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), haravugwa igitero cyakozwe na drone bivugwa ko ari iya FARDC n’abafatanyabikorwa ba yo, gikomeretsa abasivile mu gace gatuwemo cyane.
Amakuru yizewe aturuka muri Minembwe aravuga ko icyo gitero cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 30 Mutarama 2026, aho drone yarashe ibisasu mu mujyi rwagati, igahitana inzu y’umusivile w’Umunyamulenge uzwi ku izina rya Mwafrika. Iyo nzu iherereye hafi y’ibiro by’ubuyobozi bwa Teritwari ya Minembwe, nko muri metero 30 uvuye aho.
Umuturage wabibonye, wavuganye n’itangazamakuru, yagize ati: “Hashize akanya gato, drone yarashe mu mujyi rwagati wa Minembwe, isenya inzu y’umusivile w’Umunyamulenge witwa Mwafrika.”
Iyo nzu yari irimo abantu batatu bakomerekejwe bikomeye, bahita bajyanwa kwa muganga kugira ngo bitabweho, nubwo ubuzima bwabo butaratangazwa ku mugaragaro. Kugeza ubu, nta tangazo na rimwe ryemewe ryasohowe n’inzego za Leta ya RDC risobanura iby’iki gitero.
Abaturage bo muri Minembwe bavuga ko iyo drone yaba ari iy’ingabo za Leta ya Kinshasa (FARDC), ndetse bakemeza ko yaba iturutse mu cyerekezo cya Bujumbura mu Burundi. Ibi byatumye havuka impaka n’impungenge ku bivugwa ko hari ubufatanye bwihariye hagati y’ingabo zo mu karere, bushobora gushyira mu kaga umutekano w’Abanyamulenge n’abandi basivile.
Ibi bibaye mu gihe, kuri uwo munsi, hari hamenyekanye ituze rigereranije mu bice bimwe na bimwe bya Groupement ya Mutambara, muri Teritwari ya Fizi, nyuma y’iminsi myinshi y’imirwano hagati y’impande zihanganye.
Muri urwo rwego rw’umutekano muke, Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko rifite impungenge zikomeye ku byabereye mu mujyi wa Uvira no mu bice biyukikije, aho Leta ya Kinshasa yafunze internet guhera ku wa Gatanu tariki ya 30 Mutarama 2026.
AFC/M23 ivuga ko iryo fungwa ry’itumanaho ryari rigamije guhisha imyiteguro y’umugambi wo gutoteza no gukumira Abanyamulenge, hifashishijwe imvugo zibiba urwango, ivangura no gushishikariza urugomo rushingiye ku bwoko. Ivuga ko ayo makuru n’amashusho yakwirakwiriye mbere yo gufunga internet agaragaza ibikorwa byabereye muri Uvira bigamije guha ishingiro ihohoterwa rikorerwa abasivile.
Iryo huriro rishinja Leta ya Kinshasa kurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano n’Amasezerano ya Doha, ashyirwaho mu rwego rwo kurinda abasivile no kugabanya amakimbirane mu burasirazuba bwa RDC. Rivuga ko ibikorwa byo gukangurira urwango, gutera ubwoba abaturage no kubima uburenganzira bw’ibanze, harimo n’uburenganzira bwo gutumanaho, bigaragaza ihonyorwa rikomeye ry’ayo masezerano.
Mu itangazo ryaryo, AFC/M23 yaburiye ko kwirengagiza ibi bikorwa n’umuryango mpuzamahanga bishobora gufatwa nk’ubwumvikane bucecetse cyangwa ubufatanyacyaha, risaba Umuryango w’Abibumbye (LONI), Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, OIF n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu gukora iperereza ryigenga, ryimbitse kandi ridafite aho ribogamiye.
Ikibazo cy’umutekano muke muri Kivu y’Amajyepfo, cyane cyane mu bice bya Uvira, Minembwe na Fizi, kimaze imyaka myinshi gishingiye ku makimbirane ya politiki, imiyoborere mibi, intwaro z’amatsinda atandukanye n’amakimbirane ashingiye ku butaka n’ubwoko. Abanyamulenge bakomeje kugaragaza ko bahura n’itotezwa n’ibitero byisubiramo, bakaba basaba ko ikibazo cyabo cyahabwa uburemere ku rwego mpuzamahanga.
Abasivile bo muri aka karere bakomeje gusaba kurindwa byihuse, no gukorwa kw’iperereza rizatanga ukuri ku byabereye i Minembwe n’ahandi, mu gihe uburasirazuba bwa RDC bukomeje kuba mu bihe bikomeye by’umutekano muke.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

