Isezerano rya Minisitiri Ugirashebuja ku muhungu wa Ingabire Victoire rikomeje guteza impaka ku mbuga

Isezerano Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, yahaye umuhungu w’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Ingabire Victoire Umuhoza, rikomeje gukurura impaka ndende ku bijyanye n’ubutabera, uburenganzira bwa muntu n’imigendekere y’imanza za politiki mu Rwanda.

Iri sezerano ryatanzwe ubwo Dr. Ugirashebuja yahuriraga na Rémy Amahirwa, umuhungu wa Ingabire Victoire, i Genève mu Busuwisi, aho intumwa z’u Rwanda zari zagiye kwitaba isuzuma ry’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe kureba iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, rizwi nka Universal Periodic Review (UPR).

Amafoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje Rémy Amahirwa ahagararanye n’abahagarariye Leta y’u Rwanda, barimo Minisitiri Dr. Ugirashebuja, baganira mu buryo bw’abantu basangira ikiganiro kirimo guhererekanya ibitekerezo. Ibyo byatumye benshi bibaza ku ngingo nyamukuru yaganiriweho, cyane cyane mu gihe nyina w’uyu musore akomeje gufungwa akurikiranyweho ibyaha bikomeye.

Amakuru avuga ko Rémy Amahirwa yagaragarije Minisitiri w’Ubutabera impungenge zikomeye z’uko Ingabire Victoire ashobora kutabona ubutabera buboneye, cyane cyane hashingiwe ku miterere y’ibyaha aregwa n’ingaruka zabyo ku buzima bwe bwa politiki. Minisitiri Dr. Ugirashebuja ngo yamwijeje ko Leta y’u Rwanda yiyemeje ko Ingabire Victoire azahabwa ubutabera bunyuze mu mucyo, anagaragaza ko inzira z’ubutabera zikomeje, zirimo n’iburanisha riherutse kubera mu Rukiko rw’Ikirenga.

Iri jambo rya Minisitiri ryakiriwe mu buryo butandukanye. Hari abaryita ikimenyetso cy’uko Leta ishaka kugaragaza ko yubahiriza amahame mpuzamahanga y’ubutabera, mu gihe abandi babifata nk’amagambo ya politiki agamije gutuza igitutu mpuzamahanga ku Rwanda.

Ku wa 20 Kamena 2025, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko Ingabire Victoire yatawe muri yombi, nyuma y’uko Urukiko Rukuru rusabye ko hakorwa iperereza ku byaha bikomeye ashinjwa. Ibyo byaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda.

Ingabire Victoire akurikiranyweho urutonde rurerure rw’ibyaha birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, guteza imvururu, kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukwirakwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu mahanga, gutangaza amakuru y’ibihuha, gucura umugambi wo gukora ibyaha bigamije guhungabanya ubutegetsi buriho ndetse n’icyaha cyo kwigaragambya mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ku ruhande rwe, Ingabire Victoire n’abamushyigikiye bakomeje guhakana ibi birego, bavuga ko ari ibyaha bya politiki bigamije kumucecekesha no kumubuza gukomeza ibikorwa bye byo kunenga ubutegetsi. Ibi ni na byo umuhungu we Rémy Amahirwa yagiye agarukaho mu bikorwa bye byo gushaka ko nyina arekurwa.

Mu Ugushyingo 2025, Rémy Amahirwa yari yandikiye ubutegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abusaba gushyira igitutu kuri Leta y’u Rwanda kugira ngo irekure nyina. Icyo gikorwa cyafashwe na bamwe nk’intambwe ikomeye yo gushakira ikibazo cya Ingabire Victoire umuti ku rwego mpuzamahanga, mu gihe abandi bagishinje kwivanga mu miyoborere y’igihugu.

Guhurira i Genève hagati ya Minisitiri w’Ubutabera n’umuhungu wa Ingabire Victoire byongeye kugaragaza uko ikibazo cy’uyu munyapolitiki gikomeje kuba ingingo ikurikirwa n’abatandukanye, haba mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui