Iringaniza ryahindutse ivangura: Umunsi Col. Nsekalije avuga ko adatonesheje ab’iwabo ngo bige bazamutera amabuye

Amateka y’uburezi bw’u Rwanda agaragaza ibihe byagiye birangwa n’ivangura ryashingiye ku moko n’uturere, aho amahirwe yo kwiga atahabwaga abanyeshuri hashingiwe ku bushobozi bwabo, ahubwo agashingira ku nkomoko yabo.

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Jean Damascène Bizimana, wavuze ko politiki y’iringaniza yashyizweho ku butegetsi bwa Juvénal Habyarimana ari kimwe mu bihe bibi uburezi bwanyuzemo.

Iyi politiki yitwaga “iringaniza” yavugaga ko imyanya mu mashuri igomba kugabanywa hashingiwe ku mibare y’amoko mu gihugu.

Abatutsi bagenerwaga 10%, Abahutu bagahabwa 89%, naho Abatwa bakagenerwa 1%. Nubwo byatangazwaga nk’uburyo bwo gusubiza ibintu ku murongo, mu by’ukuri byari uburyo bwo kwimika amacakubiri no kubuza bamwe amahirwe yo kwiga nubwo babaga batsinze.

Uretse amoko, iryo ringaniza ryajyanaga no gushyira imbere uturere runaka. Perezida Habyarimana yavugaga ko hari ibice byari byarakandamijwe ku butegetsi bwa Grégoire Kayibanda, cyane cyane mu majyaruguru, bityo bigomba guhabwa amahirwe yihariye.

Ibi byatumye buri perefegitura igenerwa umubare ntarengwa w’abanyeshuri itagomba kurenza, bigatuma hari abatsindaga bakabura uko bakomeza amashuri kubera aho baturukaga.

Muri iyo gahunda, hagaragaragamo ububasha bukomeye bwari mu maboko ya Minisitiri w’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Aloys Nsekalije.

Itegeko ryo mu 1985 ryamuhaga uburenganzira bwo kugena 5% by’imyanya y’abanyeshuri ku rwego rw’igihugu, akayitanga uko abyumva. Ibi byafashije bamwe mu banyeshuri kubona imyanya hashingiwe ku bucuti cyangwa inkomoko, aho kuba ku bushobozi.

Mu mvugo yakomeje kuvugwaho cyane, Nsekalije yigeze gusobanura impamvu yitaga ku b’iwabo, avuga ko atashoboraga kubirengagiza ngo ajye iwabo bamuterere amabuye. Iyi mvugo yagaragaje uko politiki yari yarabaye igikoresho cyo gushimangira inyungu z’uturere n’amatsinda runaka, aho kuba uburyo bwo guteza imbere uburezi bungana.

Iyi politiki yaje kuvugururwa mu 1992, ubwo Agathe Uwilingiyimana wari Minisitiri w’Uburezi yafashe icyemezo cyo kuyikuraho. Yasimbuje iringaniza gahunda ishingiye ku manota, aho abanyeshuri bagombaga kujya bahabwa imyanya hashingiwe ku byo batsinze aho kureba inkomoko yabo.

Iryo vugurura ryari intambwe ikomeye mu guca ivangura mu burezi, nubwo ryaje mu gihe igihugu cyari kiri mu bibazo bya politiki byakomereye ubuyobozi bw’icyo gihe.

Col. Nsekalije yari umunyapolitiki w’ingenzi mu gihe cy’ingoma ya Habyarimana, ariko ntiyigeze ahamwa n’ibyaha bya Jenoside. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yakomeje kuba mu Rwanda kugeza mu mwaka wa 2009, ubwo yitabaga Imana yari amaze igihe ari mu Bubiligi aho yari yaragiye kwivuza.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui