Intambara hagati ya Iran na Israel ikomeje gufata indi ntera, aho ku wa Gatandatu ibisasu bikomeye byumvikanye mu majyaruguru ya Israel nyuma y’uko Iran itanze igisubizo cyayo ku bitero byayigabweho n’ingabo za Israel zifatanyije na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abaturage bo mu majyaruguru ya Israel batangaje ko bumvise ibiturika bikomeye mu gihe igisirikare cya Israel cyari cyamaze gutangaza ko kigiye gukoresha uburyo bwo kurinda ikirere (air defence systems) mu guhanura misile zari ziturutse muri Iran. Nta makuru aramenyekana ku byangiritse cyangwa ku bahitanywe n’ibi bitero.
Impuruza z’indege z’intambara (air raid sirens) zanumvikanye no mu gihugu cya Jordan gihana imbibi na Israel, bigaragaza ko umutekano w’akarere wose ushobora guhungabana.
Mbere y’ibi bitero, Tehran yari yatangaje ko iri gutegura igisubizo “gikubita inshuro” ku bitero byagabwe na Israel mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, bifatanyije n’ingabo za Amerika, mu rwego rwo gukumira ibyo bise ibyago bituruka kuri gahunda ya Iran ya nikleyeri.
Perezida wa Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igisirikare cyatangiye “ibikorwa bikomeye by’intambara” muri Iran, avuga ko intego ari “kurinda Abanyamerika no gukuraho ibyago byihuse bituruka ku butegetsi bwa Iran.”
Abatangabuhamya n’abasirikare bo muri Iraq babwiye ibiro ntaramakuru AFP ko babonye indege z’intambara na misile zambuka mu kirere cya Iraq zerekeza muri Iran no muri Israel.
Umwe mu basirikare yavuze ko indege zaturutse mu cyerekezo cya Israel zanyuze hejuru ya Baghdad no mu zindi ntara, mu gihe abandi batangabuhamya bavuze ko babonye misile zigendera hasi cyane mu gace ka Kirkuk hafi ya Dakuk. Umusirikare wo mu mujyi wa Ramadi na we yemeje ko yabonye indege z’intambara zinyura hejuru y’umujyi.
Ibiro ntaramakuru Tasnim News Agency byatangaje ko Iran yatangiye igice cya kabiri cy’ibitero bya misile kuri Israel, nyuma y’igice cya mbere cyari cyatangajwe n’Ingabo zirinda Impinduramatwara ya Iran.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ingabo zirinda Impinduramatwara ya Iran, Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC), bavuze ko “mu gusubiza ku gitero cy’umwanzi w’inkoramaraso wagabye ibitero kuri Repubulika ya Kisilamu ya Iran, hatangiye igice cya mbere cy’ibitero bikomeye bya misile na drone ku butaka.”
IRGC yavuze ko andi makuru arambuye azatangazwa mu gihe kiri imbere.
Hagati aho, umutwe w’inyeshyamba z’Abahouthi zishyigikiwe na Iran muri Yemen watangaje ko ushobora gusubukura ibitero bya misile na drone ku nzira z’amato n’inyanja no kuri Israel mu rwego rwo gushyigikira Iran.
Abayobozi babiri bakuru b’uyu mutwe bavuze ko igitero cya mbere gishobora kuza “muri iri joro.” Abahouthi bari barahagaritse ibitero ku nyanja kubera a masezerano bari bagiranye n’ubuyobozi bwa Trump, ndetse banahagarika ibitero kuri Israel nyuma y’agahenge kari kabaye mu mirwano ya Gaza.
Mu gihe ibiganiro hagati ya Washington na Tehran ku masezerano yo kugabanya ibikorwa bya nikleyeri byari bikomeje, ubu intambara isa n’iyinjiye mu cyiciro gishya kirimo ibitero byeruye ku mpande zombi.
Abasesenguzi baravuga ko kuba indege z’intambara n’ibisasu biri kugenda mu kirere cy’ibihugu byinshi, hamwe no kuba imitwe yitwaje intwaro ishyigikiye Iran ishobora kwinjira mu ntambara, bishobora gutuma amakimbirane akwira mu karere kose.
Abanyamakuru ba Volta Fame bakomeje gukurikirana aya makuru mu buryo bwa live, mu gihe isi yose itegereje kureba niba hari inzira ya dipolomasi ishobora guhagarika iyi ntambara, cyangwa niba igiye kwaguka ikagera ku rwego rw’akarere cyangwa mpuzamahanga.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

