Iran yakubise ahababaza nyuma yuko Amato ya Iran yibasiwe n’ingabo za Amerika, Intambara igera no ku butaka

Intambara iri guhuza Iran, Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikomeje gukaza umurego ku munsi wayo wa gatandatu, aho ibitero bya misile, drone n’ibitero byo mu kirere bikomeje gukwira mu bice bitandukanye byo mu Burasirazuba bwo Hagati ndetse bikagira ingaruka ku bucuruzi mpuzamahanga bw’inyanja.

Televiziyo ya leta ya Iran yatangaje ko ingabo z’iki gihugu zarashe ibigega bya peteroli ya Amerika biri mu majyaruguru y’Inyanja yo mu kigobe cya Perse, bikaba byarafashwe n’inkongi y’umuriro nyuma yo guterwaho misile. Ingabo zirinda impinduramatwara za Iran (IRGC) zatangaje ko ubu zifite “igenzura ryuzuye” ku muhora wa Hormuz, inzira inyuramo hafi 20% by’ubucuruzi bwa peteroli ku isi.

Uyu muhora wa Hormuz ni uw’ingenzi ukaba uhuza ikigobe cya Perse n’Inyanja y’u Buhinde, ukaba ari wo unyuramo amato menshi atwara ingufu za peteroli na gaze. Kubera ubwoba bw’ibitero, amato menshi y’ubucuruzi yahagaritswe, bituma ubucuruzi mpuzamahanga bw’iyi miyoboro bwibasirwa bikomeye.

Ku rundi ruhande, Israel yakomeje ibitero bikomeye mu murwa mukuru wa Iran, Tehran, ndetse inatera ibindi bice by’igisirikare mu mijyi ya Qom na Isfahan. Amakuru avuga ko iyi mijyi yarimo ibikoresho bya gisirikare n’ibirindiro by’ingabo zirinda ikirere.

Ibisasu byumvikanye mu bice byinshi bya Tehran, mu gihe Israel yavuze ko yatangiye “igikorwa kinini cy’ibitero” kigamije gusenya ibikorwa bya gisirikare bya Iran.

Iran na yo yakomeje gusubiza yohereza imisile myinshi zerekeza muri Israel. Ubuduha bwo kuburira abaturage bwumvikanye mu mijyi irimo Tel Aviv na Jerusalem, abaturage basabwa kujya mu bwihisho.

Iyi ntambara iri kugenda ikwira mu bindi bihugu byo mu karere. Amakuru yatangajwe n’abanyamakuru ba Euronews yavuze ko ibiturika byumvikanye mu kirere cya Doha muri Qatar, aho ingabo zirinda ikirere zagerageje kurasa no guhagarika ibisasu byari byoherejwe.

Muri Azerbaijan, drone eshatu zivuye muri Iran zagabye igitero ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Nakhchivan, zangiza inyubako yakira abagenzi. Amashusho yakwirakwijwe agaragaza igisasu cya drone gikubita ku kibuga cy’indege kigateza igiturika kinini.

Mu nyanja y’u Buhinde, ubwato bw’intambara bwa Iran bwiswe Iris Dena bwarashwe n’a torpille’ibisasu biturutse mu bwato bugendera munsi y’amazi bwa Amerika hafi ya Sri Lanka. Minisiteri y’ingabo za Amerika yemeje iki gitero, ivuga ko cyari mu bikorwa bya gisirikare bikomeje mu ntambara.

Raporo zagaragaje ko abasirikare 87 ba Iran bapfuye, abandi 32 bararokorwa bahabwa ubuvuzi, mu gihe abandi benshi bagishakishwa.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yamaganye iki gitero avuga ko ari “ubwicanyi bwo mu nyanja” bwakozwe n’Amerika mu mazi mpuzamahanga. Yaburiye Washington ko izicuza iki cyemezo yafashe.

Hagati aho, amakuru atandukanye avuga ko imitwe y’Aba-Kurdi iri mu majyaruguru ya Iraq iri kwitegura kugaba ibitero byo ku butaka muri Iran igamije guhirika ubutegetsi bumaze imyaka irenga 40 bayoboye igihugu.

Amakuru avuga ko ibihumbi by’abarwanyi bamaze kwegeranywa ku mupaka wa Iran. Ariko ubuyobozi bwa Iran bwaburiye iyi mitwe ko butazihanganira igikorwa icyo ari cyo cyose cyo guhungabanya umutekano w’igihugu.

Minisitiri w’ingabo za Amerika, Pete Hegseth, yatangaje ko Washington ishyigikiye Israel mu buryo bwuzuye, asaba ingabo z’icyo gihugu gukomeza ibitero kugeza ku musozo.

Muri Sena ya Amerika, abadepite batoye banga icyifuzo cyashakaga kugabanya ububasha bwa Perezida Donald Trump bwo gukomeza ibikorwa bya gisirikare muri Iran. Ibi byatumye ibikorwa bya gisirikare bikomeza nta mbogamizi zikomeye.

Amakuru y’igisirikare cya Amerika avuga ko hari imyiteguro ishobora gutuma iyi ntambara imara iminsi irenga 100, mu gihe ibikorwa bya gisirikare bikomeje kwaguka mu karere.

Umutekano muke watewe n’iyi ntambara watumye ingendo z’indege n’iz’amato zihagarara mu bice byinshi by’akarere. Ibihumbi by’abantu b’abanyamahanga, cyane cyane Abongereza, bagumye mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati kubera guhagarikwa kw’indege.

Amato atwara ba mukerarugendo na yo yahagaritswe ku byambu bya Dubai, Abu Dhabi na Doha, abari bayarimo basabwa gushaka aho bihisha igihe bumvise ibisasu cyangwa sirene.

Nubwo bimeze gutyo, ikibuga cy’indege cya Ben Gurion muri Israel cyongeye gufungura nyuma y’iminsi itanu gifunze, indege zimwe zitangira gutahana abaturage bari baragumye mu mahanga.

Abasesenguzi bavuga ko uko iminsi igenda ishira iyi ntambara iri gukomeza kwaguka, aho ishobora gukurura ibihugu byinshi byo mu karere ndetse n’ibihugu bikomeye ku isi.

Ubwoba buri kwiyongera cyane cyane ku muhora wa Hormuz, aho Iran yaburiye ko ishobora kurasa amato y’ibihugu by’amahanga anyura muri uwo muhora, ibintu bishobora guhungabanya ubucuruzi mpuzamahanga bwa peteroli n’ingufu.

Mu gihe ibitero bikomeje, amahanga akomeje guhamagarira impande zombi kugabanya ubushyamirane kugira ngo hirindwe ko iyi ntambara ihinduka iy’akarere cyangwa iy’isi yose.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui