Intambara ikomeje gukaza umurego mu Burasirazuba bwo Hagati ihanganishije Iran n’uruhande ruyobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifatanyije na Israel, aho ibitero bya misile na drones bikomeje kugera no ku bindi bihugu byo mu karere, bigateza impungenge ku mutekano w’ibikorwaremezo n’ubwikorezi bwo mu kirere.
Mu gihe hari amakuru yavugaga ko hashobora kubaho ibiganiro by’agahenge, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yahakanye yivuye inyuma ko igihugu cye cyigeze gisaba Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibiganiro byo guhagarika imirwano. Yavuze ko ibyo bivugwa bidafite ishingiro, anashimangira ko Iran idafite impamvu n’imwe yatuma iganira na Washington muri iki gihe.
Araghchi yavuze ko Iran itigeze isaba agahenge cyangwa ibiganiro, cyane cyane ko ibitero byagabwe ku gihugu cye byabaye mu gihe ibiganiro byari bikomeje.
Yagize ati: “Ntabwo twigeze dusaba guhagarika intambara, nta n’ibiganiro twigeze dusaba.”
Yakomeje agaragaza ko icyizere ku biganiro na Amerika cyangiritse cyane kubera ko ibitero byagabwe kuri Iran byabaye mu gihe impande zombi zari zikiri mu biganiro bya dipolomasi. Yongeyeho ko iyi ntambara ari icyemezo cyafashwe na Perezida wa Amerika, Donald Trump, bityo Iran ikaba izakomeza kwirwanaho kugeza igihe ibona umutekano wayo wizewe.
Iyi ntambara yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026, imaze iminsi igera kuri 16, ikaba yarahitanye bamwe mu bayobozi bakuru ba Iran barimo n’uwari Umuyobozi w’Ikirenga w’icyo gihugu, Ali Khamenei, ibyatumye umwuka w’ubushyamirane urushaho gukara mu karere kose.
Mu gihe imirwano ikomeje hagati ya Iran n’ibihugu biyishinja guteza umutekano muke, ibitero bya drones byatangiye kugera no ku bindi bihugu byegereye aka karere. Ku wa 16 Werurwe 2026, igitero cya drone cyagabwe hafi y’Dubai International Airport, kimwe mu bibuga by’indege bikomeye ku isi.
Amakuru yatangajwe na Reuters avuga ko mbere habanje kugaragara umuriro hafi y’aho drone yaguye, ariko ubuyobozi bw’umutekano buhita buwuzimya. Nubwo nta makuru y’abantu bahitanywe n’iki gitero yatangajwe, cyagize ingaruka ku bikorwa by’indege kuko ingendo zimwe zahise zisubikwa by’igihe gito.
Polisi yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yatangaje ko umuhanda ujya ku kibuga cy’indege ndetse n’inzira z’ubwikorezi bwo munsi y’ubutaka byabaye bihagaritswe mu gihe gito kugira ngo hakorwe iperereza ku mutekano.
Hari amakuru kandi ko iki gitero cyagize ingaruka ku kigega kimwe kibikwamo ibikomoka kuri peteroli kiri hafi y’icyo kibuga cy’indege, ibintu byatumye ubuyobozi bwihutira gufata ingamba zo kurinda ibindi bikorwaremezo bikomeye.
Nyuma y’iki gitero, sosiyete zitwara abantu n’ibintu mu kirere zatangaje ko zimwe mu ndege zari zigenewe kugera i Dubai cyangwa kuhava zahise zihindurirwa inzira. Zimwe muri zo zimuriwe kuri Al Maktoum International Airport kugira ngo ibikorwa byo gutwara abagenzi bitadindira cyane.
Ibikorwa byo mu kirere mu karere kose byakomeje guhungabanywa n’iyi ntambara. Iran imaze gutangaza ko izakomeza kugaba ibitero ku bihugu byose bicumbikiye ingabo za Amerika cyangwa ibikorwa byazo bya gisirikare.
Mu karere ko mu Burasirazuba bwo hagati harimo ibihugu byinshi bifite ibirindiro by’ingabo za Amerika, birimo Iraq, Jordan na Turkey. Ibi bituma ibihugu byinshi byo muri aka karere biri mu gihirahiro cy’uko byakwirinda ibitero bishobora kubigabwaho mu gihe intambara irushaho gukaza umurego.
Raporo zitandukanye zigaragaza ko kuva iyi ntambara yatangira, ibitero bya drones na misile byamaze kurenga 2000 bigabwe mu bihugu bitandukanye byo mu karere. Bimwe byibasiye ibirindiro bya gisirikare, mu gihe ibindi byageze no ku bikorwaremezo bya gisivile birimo ibibuga by’indege n’ibigega bya peteroli.
Abasesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga bavuga ko iyi ntambara ishobora kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’isi, cyane cyane ku bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere n’ubucuruzi bwa peteroli.
Mu gihe amahanga akomeje gusaba impande zombi kugabanya ubushyamirane no gushaka inzira y’ibiganiro, Iran yo igaragaza ko ititeguye kuganira na Amerika muri iki gihe, ikavuga ko izakomeza kwirwanaho kugeza igihe izumva umutekano wayo utabangamiwe.
Ibi bituma benshi batinya ko iyi ntambara ishobora kurushaho kwaguka, igafata indi ntera ishobora guhungabanya umutekano w’akarere kose ndetse n’isi muri rusange.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

