Mu gihe intambara ya dipolomasi n’iya gisirikare ikomeje gukaza umurego mu Burasirazuba bwo Hagati, amakuru mashya aravuga ko Mojtaba Khamenei, umuhungu wa Ayatollah wishwe vuba aha, yakomerekejwe mu gitero cy’indege cya Israel cyari kigamije kumwica.
Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru mpuzamahanga avuga ko Mojtaba w’imyaka 56 yakomerekejwe mu cyumweru gishize mu gitero cyiswe Operation Epic Fury, mu bitero bihuriweho na Israel na Amerika ku bayobozi bakuru ba Iran.
Iki gitero cyabaye nyuma y’uko se Ayatollah Ali Khamenei, wari Umuyobozi w’ikirenga wa Iran, yishwe mu bitero by’indege byahitanye nibura abayobozi bakuru ba Iran barenga 40. Muri abo bishwe harimo n’umugore wa Mojtaba witwa Zahra Haddad Adel.
Abayobozi ba Israel bavuga ko Mojtaba ashobora kuba yarokotse icyo gitero ariko agakomereka bikomeye. Kuva icyo gihe nta muntu urongera kumubona mu ruhame, ibintu byatumye havugwa ko ashobora kuba ari kwihisha cyangwa arimo kwitabwaho n’abaganga mu ibanga rikomeye.
Aya makuru aje mu gihe byavugwaga ko Mojtaba ari we wari umaze gutoranywa nk’umukandida wa mbere ushobora gusimbura se ku mwanya w’Umuyobozi w’ikirenga wa Iran. Amakuru yaturutse mu bayobozi ba Iran yemeza ko uyu mwanzuro wafatiwe mu nama ebyiri z’akanama k’abihaye Imana kazwi nka Assembly of Experts.
Mojtaba Khamenei azwi nk’umunyapolitiki w’intagondwa urwanya cyane ibihugu byo mu Burengerazuba. Abasesenguzi bavuga ko no mu gihe se yari akiri ku butegetsi, Mojtaba yari afite ijambo rikomeye inyuma y’amarido mu gufata ibyemezo bikomeye by’igihugu.
Bivugwa kandi ko Mojtaba ashyigikiye cyane gahunda ya Iran yo gukora intwaro za kirimbuzi, kandi akaba afitanye isano ikomeye n’ingabo zidasanzwe za Iran zizwi nka Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC).
Amakuru y’ubuzima bwe bwite agaragaza ko uyu muyobozi w’umunyedini wiyita uworoheje afite umutungo munini cyane hirya no hino ku isi. Bivugwa ko afite amazu arenga 11 mu muhanda uzwi cyane i London witwa Bishop’s Avenue, uzwi nka “Billionaire’s Row”, aho umutungo we ubarirwa muri miliyoni zirenga 100 z’ama pound.
Si ibyo gusa. Bivugwa ko Mojtaba afite n’ishoramari rinini mu mijyi itandukanye nka Tehran, Dubai na Frankfurt. Hari amakuru avuga ko amafaranga menshi yayabikije muri banki zo mu Busuwisi.
Mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka, amakuru avuga ko yimuriye hafi miliyoni 250 z’ama pound mu mujyi wa Dubai akoresheje amafaranga y’ikoranabuhanga azwi nka cryptocurrency.
Uyu mugabo bivugwa kandi ko atunze indege ye bwite, kajugujugu ikoreshwa mu ngendo zihutirwa, ndetse n’imodoka nyinshi zihenze zo mu bwoko bwa Mercedes.
Mbere y’urupfu rwa se, Mojtaba yigishaga mu ishuri rikuru ry’abanyedini riri mu mujyi wa Qom, umwe mu mijyi ifatwa nk’ihuriro ry’abihaye Imana muri Iran. Mu mashuri ye, yigeze kwigishwa n’umunyedini w’intagondwa uzwi ku izina rya “Crocodile Ayatollah”.
Mojtaba kandi azwiho amateka mabi mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu. Abasesenguzi bavuga ko yagize uruhare mu guhagarika imyigaragambyo y’abaturage mu gihugu, ndetse akaba yaranarwanye mu ntambara ya Iran na Iraq yabaye hagati ya 1980 na 1988.
Nubwo benshi bamubonaga nk’umusimbura wa se ku buyobozi bwa Iran, hari impamvu zitandukanye zatumye kumuhitamo bishidikanywaho. Raporo ya Middle East Institute yo mu 2022 yigeze kuvuga ko nubwo Mojtaba ashaka cyane uwo mwanya, hari inzitizi zikomeye zishobora kumubuza kuwugeraho.
Imwe muri izo nzitizi ni uko se ubwe yari yarigeze kuvuga ko adashyigikiye ko ubuyobozi bwa Iran bwahererekanywa mu miryango nk’uko byakorwaga mu gihe cy’ubwami bwa Shah mbere ya revolisiyo yo mu 1979.
Abahanga mu bya politiki bavuga ko guhitamo Mojtaba bishobora guteza impaka zikomeye mu bayobozi b’abanyedini b’Abashihite, kuko amategeko n’imigenzo ya bo atemera ko ubuyobozi nk’ubu buhererekanywa mu miryango nk’ubwami.
Mu by’ukuri, mbere y’uko apfa, Ayatollah Khamenei yari yaragaragaje abandi bantu batatu bashobora kumusimbura, ariko muri abo nta Mojtaba wari urimo.
Mojtaba kandi afite mukuru we witwa Mostafa Khamenei na we w’umunyedini, ariko we ntavugwa cyane mu rugamba rwo gusimbura se.
Hagati aho, amakuru avuga ko igisirikare cya Iran n’ingabo za Revolutionary Guards ari zo zashyize igitutu ku buyobozi bw’igihugu kugira ngo Mojtaba atoranywe, bavuga ko ari we ushobora kuyobora igihugu muri iki gihe cy’ibibazo bikomeye by’intambara n’umutekano.
Ibi byose bibaye mu gihe umwuka mubi hagati ya Iran, Israel na Amerika ukomeje kuzamuka cyane. Perezida wa Amerika Donald Trump aherutse kuvuga ko Amerika ishobora gutera Iran “mu buryo bukomeye cyane” mu gihe Iran yakomeza ibikorwa byayo bya gisirikare mu karere.
Hagati aho, Iran na yo iherutse gusaba imbabazi ibihugu by’abaturanyi nyuma y’ibitero by’indege byagabwe mu karere, mu gihe hari amakuru avuga ko hari imitwe y’abarwanya ubutegetsi iri kwitegura gufata igihugu.
Ibi byose byatumye ikibazo cy’uzasimbura Ayatollah Khamenei kiba kimwe mu bibazo bikomeye cyane bishobora guhindura politiki n’umutekano w’akarere kose ko mu Burasirazuba bwo Hagati.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


