Iran Ishyize Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku Gitutu: Washington Yemeye Amategeko Akomeye Cyane ya Tehran, Trump Yadukira u Bushinwa.

Mu gihe umwuka wa politiki n’umutekano ukomeje kuba mubi mu Burasirazuba bwo Hagati, Iran yongeye kwerekana imbaraga zayo mu bya dipolomasi, ituma Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemera ibisabwa na Tehran, harimo kwimura ibiganiro bikomeye bya nucléaire bikabera i Muscat muri Oman, aho kuba muri Turikiya nk’uko Washington yari yabyifuje mbere.

Ibi biganiro biteganyijwe ku wa Gatanu tariki ya 6 Gashyantare 2026, bikaba bigiye kuba nyuma y’iminsi myinshi yaranzwe no guterana amagambo, iterabwoba rya gisirikare, ibihano by’ubukungu n’ibikorwa bya gisirikare byiyongereye mu Karere. Nyamara, uko byagenda kose, Iran ni yo yagaragaje ko ari yo igenzura umurongo w’ibiganiro.

Mu gihe Amerika yashakaga ko ibiganiro bigaruka ku ntwaro za nucléaire, missile kirimbuzi n’uruhare Iran igira mu gufasha imitwe yitwaje intwaro mu Karere, Tehran yo yatsimbaraye ku ngingo imwe rukumbi: gahunda yayo yo gutunganya ingufu za nucléaire, ivuga ko ari iy’amahoro.

Amakuru yatangajwe na Reuters agaragaza ko hari abayobozi bakuru muri Iran bavuze ko Amerika iri kugerageza kwinjiza ingingo zitari mu murongo w’ibiganiro, ibintu bashimangiye ko bishobora kudobya ibiganiro. Icyakora, n’ubwo Washington yakomeje kwinangira, ni yo yahisemo kwisubiraho yemera kwimurira ibiganiro aho Iran yashatse.

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, yemeye ko Amerika izitabira ibiganiro bizabera muri Oman, nubwo yakomeje gushimangira ko yifuza ibiganiro byagutse. Ibi byemezo byafashwe mu gihe White House ubwayo yemera ko ifite “impungenge nyinshi” ku musaruro w’ibiganiro.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yashimiye Oman ku ruhare rwayo, ashimangira ko ibiganiro bigiye kuba mu buryo Iran yifuzaga, kandi bikaba bigamije kuganira ku kibazo Iran ihora ivuga ko ari cyo cy’ingenzi: uburenganzira bwayo ku ikoranabuhanga rya nucléaire ry’amahoro.

Ibi biganiro bije mu gihe hari amakuru avuga ko indege ya gisirikare ya Amerika yarashe drone ya Iran hafi y’ubwato bwayo mu Nyanja ya Persian, ndetse n’amato yihuta ya IRGC agerageza guhagarika ubwato butwara ibicuruzwa bwari bufite ibendera rya Amerika. Nubwo Iran itahise yemera ibyabaye, abayobozi bayo berekanye ko igisirikare cyiteguye, basura ibirindiro bya missile mu rwego rwo kohereza ubutumwa bukomeye kuri Washington.

Hagati aho, Perezida Donald Trump yakomeje imvugo ikakaye, avuga ko Ayatollah Ali Khamenei “agomba kugira impungenge cyane,” anashyira igitutu ku Bushinwa ngo buhagarike ubufatanye na Iran. Ariko ibi nabyo byagaragaje intege nke za Amerika, kuko Beijing itigeze yemera gutandukana na Tehran, ahubwo igakomeza ubucuruzi bwarenze miliyari 32 z’amadolari mu 2024.

Nubwo Trump avuga ko Amerika ishobora gukoresha ingufu za gisirikare, ndetse igashyiraho imisoro iremereye ku bihugu bikorana na Iran, imibare y’ubucuruzi igaragaza ko Tehran yakomeje kwinjiza miliyari 125 z’amadolari mu bucuruzi mpuzamahanga, igaragaza ko ibihano bya Washington bitagize icyo biyitwara.

Abasesenguzi ba politiki mpuzamahanga bavuga ko kwemera kwimurira ibiganiro i Oman, kugabanya ingingo zizaganirwaho, no kwemera ibiganiro bya Iran na Amerika bonyine ari intsinzi ikomeye ya dipolomasi ya Iran, kandi bikaba byerekana ko Amerika itagifite ubushobozi bwo gushyira Tehran ku gitutu nk’uko byahoze.

Nubwo Amerika ikomeza kugaragaza gushidikanya ku musaruro w’ibiganiro, ukuri kugaragara ni uko Iran ari yo yageneye ibiganiro icyerekezo, aho bizabera n’ibizaganirwaho, ibintu byafashwe nk’intsinzi ikomeye ya politiki ya Tehran.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui