Mu gihe umwuka w’intambara ukomeje gufata indi ntera mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati, ubuyobozi bwa Iran bwatangaje ko busabye imbabazi ibihugu by’abaturanyi byagiye bigerwaho n’ibitero byayo, mu gihe hakomeje imirwano ikomeye hagati ya Iran, Amerika na Israel.
Perezida w’inzibacyuho wa Iran, Masoud Pezeshkian, yagaragaje ko igihugu cye cyatewe impungenge n’ingaruka z’ibitero byagiye bigera no ku bihugu byegeranye na Iran, asaba imbabazi ku byabaye.
Mu ijambo yagejeje ku baturage kuri televiziyo ya Leta, yavuze ko Iran itifuza gutera ibihugu by’abaturanyi ahubwo ishaka amahoro n’ubufatanye mu karere.
Yagize ati: “Mbona ari ngombwa gusaba imbabazi ibihugu by’abaturanyi byagabweho ibitero. Ntabwo dufite umugambi wo kubitera.”
Yanatangaje ko yamaze gutegeka ingabo za Iran ko kuva ubu zitazongera kugaba ibitero ku bihugu byegeranye na Iran keretse gusa igihe byaba bibanje kuyitera.
Aya magambo aje nyuma y’icyumweru kirenga akarere kose kari mu mvururu zatewe n’ibitero by’indege byatangijwe na Israel ifatanyije na Amerika ku wa 28 Gashyantare, bigamije gushyira igitutu kuri Iran ngo ihagarike gahunda yayo ya kirimbuzi.
Muri ibyo bitero hapfuyemo Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ali Khamenei, ndetse n’abandi bayobozi bakomeye mu gisirikare no muri politiki, ibintu byasize icyuho gikomeye mu buyobozi bw’igihugu.
Nyuma y’aho, Iran yahise itangira kugaba ibitero byo kwihimura ku birindiro bya gisirikare bya Amerika mu karere, ibintu byateje impungenge zikomeye mu bihugu byo mu Kigobe cya Perse.
Ibitero bya Iran byanageze ku gice cy’ikirere cyo hafi y’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Dubai International Airport giherereye mu mujyi wa Dubai muri United Arab Emirates.
Raporo zigaragaza ko indege zitagira abapilote (drones) zoherejwe na Iran zagaragaye hafi y’iki kibuga cy’indege, bituma ibikorwa byo kwakira no kohereza indege bihagarikwa by’agateganyo kugira ngo harindwe umutekano w’abagenzi, abakozi b’iki kibuga n’abapilote.
Itangazo ryashyizwe hanze n’itangazamakuru bya Dubai ryavuze ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kwirinda ibyago byashoboraga guterwa n’ibyo bitero.
Aya makuru yose aje nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yari yihanangirije Iran ayisaba “kwishyira hasi cyangwa igahura n’ingaruka zikomeye”.
Ariko Perezida Pezeshkian yahakanye ibyo byifuzo bya Washington, avuga ko gusaba Iran kwishyira hasi ari “inzozi zidashoboka” ku bayobozi ba Amerika.
Ibihugu byinshi byo mu Burasirazuba bwo Hagati bikomeje kugaragaza impungenge ko iyi mirwano ishobora gukwira mu karere kose, cyane cyane mu gihe ibitero bya Iran byageze hafi y’ibikorwa remezo bikomeye nk’ibibuga by’indege n’ibirindiro bya gisirikare bya Amerika.
Abasesenguzi bavuga ko gusaba imbabazi kwa Iran bishobora kuba ari intambwe yo kugerageza kugabanya umwuka mubi mu karere, nubwo intambara hagati ya Iran, Israel na Amerika ikomeje gukaza umurego.
Mu gihe impande zombi zikomeje guterana amagambo n’ibitero, amahanga akomeje gukurikiranira hafi uko ibintu bihagaze, kubera impungenge ko iyi ntambara ishobora guhinduka intambara nini kurushaho mu karere.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

