Inzego zishinzwe umutekano zataye muri yombi Umupadiri wa Kiliziya Gatolika azira ibyo yakoze kuri Pasika

Inzego zishinzwe umutekano zataye muri yombi Umupadiri wa Kiliziya Gatolika azira ibyo yakoze kuri Pasika

Ku Cyumweru cya Pasika, tariki ya 5 Mata 2026, mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo habaye igikorwa cyakuruye impaka mu baturage no mu bayobozi, aho umupadiri wa Kiliziya Gatolika ukorera muri Paruwasi ya Kiziguro yatawe muri yombi azira gusomera misa ahantu hatemewe.

Uyu mupadiri yafatiwe mu rugo rw’abenebikira ruzwi nka ‘couvent’, aho yari arimo kuyobora igitambo cya misa cyitabiriwe n’abakirisitu bari bishimiye kwizihiza Pasika. Icyakora, icyo gikorwa cyaje guhagarikwa n’inzego z’umutekano zivuga ko aho hantu hatemewe gusengerwa kuko insengero zijyanye n’aho asanzwe akorera zari zarafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa n’amategeko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore, Rugaravu Jean Claude, yagaragaje ko gufunga uwo mupadiri byakozwe mu rwego rwo kubahiriza amategeko agenga imikorere y’insengero n’ahabera ibikorwa by’iyobokamana.

Yavuze ko n’ubwo hari abakirisitu bashobora kuba barashakaga gusenga kuri uwo munsi mukuru wa Pasika, bidakwiriye ko bikorwa mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza yashyizweho.

Ati: “Hari abantu basengesheje bakorera misa ku benebikira, ariko ntabwo byari byemewe kuko aho basengeye hatemewe, kandi n’insengero basanzwe bakoreramo zirafunze kubera kutuzuza ibisabwa. Icyo ni cyo cyatumye hafatwa uwo mupadiri.”

Ibi byabaye mu gihe mu Rwanda hakomeje gahunda yo kugenzura no kunoza imikorere y’insengero n’imisigiti, aho izitujuje ibisabwa zagiye zifungwa mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abazigana no kubahiriza amategeko.

Iyi gahunda imaze igihe igarukwaho cyane, aho bamwe mu bayobozi bavuga ko igamije gushyira ibintu ku murongo, mu gihe hari bamwe mu bayoboke bagaragaza impungenge z’uko bishobora kubangamira ubwisanzure bwo gusenga.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB), Dr. Doris Uwicyeza Picard, aheruka gutangaza ko insengero n’imisigiti zigera ku 9.171 zimaze gufungwa kubera kutubahiriza ibisabwa n’amategeko.

Yagaragaje ko n’ubwo umubare ari munini, hari icyizere ko zimwe muri zo zizongera gufungurwa mu gihe zizaba zujuje ibisabwa byose.

Mu baturage bo mu Karere ka Gatsibo, ibyabaye kuri uwo mupadiri byakiriwe mu buryo butandukanye. Hari abashyigikiye icyemezo cy’inzego z’ubuyobozi bavuga ko amategeko agomba kubahirizwa kuri bose nta kurobanura, mu gihe abandi bagaragaje ko kuba byabereye ku munsi mukuru wa Pasika byashoboraga gufatwa nk’ikibazo gikomeye ku bakirisitu bari bategereje uwo munsi nk’umwanya wo kwegera Imana.

Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko ikibazo atari ukwanga amategeko, ahubwo ari uko hari aho usanga abayobozi n’abayobozi b’amadini batabona uko bumvikana vuba ku bijyanye no gufungura insengero zafunzwe, bigatuma abakirisitu bashaka ubundi buryo bwo gukomeza ibikorwa byabo by’iyobokamana.

Ku rundi ruhande, ubuyobozi bwibukije abaturage ko kwirinda gusengera ahatemewe ari inshingano za buri wese, kandi ko abashuka abantu babajyana gusengera mu buryo bunyuranyije n’amategeko bakwiye kwamaganwa.

Banaburiye abakora ibikorwa by’iyobokamana batubahirije amategeko ko bashobora gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera.

Kugeza ubu, amakuru atangwa n’ubuyobozi agaragaza ko uwo mupadiri ashobora kurekurwa nyuma yo kuganirizwa no kwigishwa ku mategeko agenga imikorere y’insengero, hagamijwe kumusobanurira amakosa yakoze no kumufasha kuyirinda mu gihe kiri imbere.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui