Inzego zishinzwe umutekano zabangamiye Kapiteni w’Amavubi yegukanye igikombe cya FIFA Series 2026

Inzego zishinzwe umutekano zabangamiye Kapiteni w’Amavubi nyuma yo kwegukana igikombe cya FIFA Series 2026

Ibyabereye kuri Stade Amahoro nyuma y’umukino wahuje Amavubi na Estonie byongeye kugaragaza ikibazo kimaze iminsi kivugwa ku mikorere ya bamwe mu bashinzwe umutekano ku bibuga by’imikino, aho bashinjwa kurenza urugero mu gushyira mu bikorwa amabwiriza batitaye ku bushishozi.

Ubwo ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yari imaze gutsinda Estonie ibitego 2-0 mu mukino wa nyuma w’irushanwa rya FIFA Series, abakinnyi biteguraga kwakira igikombe no kwishimira intsinzi bari kumwe n’abafana. Ni muri uwo mwanya kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad, yasohotse mu kibuga gato ajya gufata umwana we ngo bafatane amafoto y’urwibutso.

Agarutse ashaka kongera kwinjira mu kibuga ngo asangire ibyishimo na bagenzi be, yahuye n’imbogamizi y’umwe mu basekirite witwa Frank Romeo Kabera yamubujije kwinjira, nubwo yari kapiteni w’ikipe yari igiye guhabwa igikombe.

Byasabye ko umunyamakuru Usher Komugisha wari uri mu mirimo ya protocole atabara, kugira ngo Djihad yemererwe gusubira mu kibuga.

Si we wenyine wagize iki kibazo, kuko na myugariro Manzi Thierry byamugendekeye bityo ubwo yashakaga kwinjirana n’umwana we mu ifoto y’abakinnyi bishimiraga igikombe, bikaba ngombwa ko atakamba kugira ngo abyemererwe.

Ibi byahise biteza impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi banenze imyitwarire y’aba bashinzwe umutekano, babashinja gukora akazi kabo mu buryo bukabije budashyira imbere ubumuntu n’inyurabwenge.

Hari abavuze ko bamwe muri bo bakora nk’“imashini” zubahiriza amabwiriza nta gutekereza ku rwego rw’aho ibintu bigeze.

Amateka agaragaza ko imyitwarire nk’iyi atari ubwa mbere ivuzwe. Mu mwaka ushize, umwe mu basekirite yigeze gutera rugondihene umufana mu mukino wahuje Rayon Sports na Police FC, bikamuviramo gutabwa muri yombi. Icyo gihe byateje impaka ndende ku ikoreshwa ry’ingufu zidakwiye ku bafana.

Hari n’ikindi cyabaye aho umwe muri abo bashinzwe umutekano yanze kwemerera uwari Minisitiri wa Siporo, Richard Nyirishema, kwinjira mu myanya y’abanyacyubahiro kuri Stade Amahoro, ibintu byafashwe nk’imikorere idasobanutse.

Umunyamakuru Ephrem Kayiranga na we yigeze kugaragaza ikibazo nk’iki, yibutsa ko hari ubwo umusekirite yabujije abasifuzi kwinjira mu kibuga mu mukino wa Heroes Cup wahuzaga Rayon Sports na Police FC, kandi ari bo bari bagiye kuyobora uwo mukino.

Ibi bibazo bikomeje kugaragaza icyuho mu myigishirize no mu micungire y’abashinzwe umutekano ku bibuga by’imikino, aho hakenewe kongerwamo ubumenyi bujyanye no gucunga abantu mu buryo bwubahiriza amategeko ariko hanitawe ku bworoherane n’icyubahiro cy’abakinnyi, abayobozi n’abafana.

Abasesenguzi b’ibijyanye na siporo bavuga ko nubwo umutekano ari ingenzi, ugomba kujyana n’ubwitonzi n’ubushishozi, cyane cyane mu bihe by’ibirori nk’ibi byo gutanga ibikombe, aho amarangamutima y’abakinnyi n’abafana aba ari ku rwego rwo hejuru.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui