Mu gihe umubano hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran wari umaze igihe uri mu mwijima w’iterabwoba n’imvugo z’intambara, impande zombi zatangiye ibiganiro bikomeye ku kibazo cya porogaramu ya nucléaire ya Iran, byabereye i Muscat muri Oman bikaba bifatwa n’abasesenguzi nk’intsinzi ya dipolomasi ya Tehran kuri Washington.
Ibi biganiro ni byo bya mbere bihuje ku mugaragaro Amerika na Iran kuva muri Kamena ubwo Amerika yifatanyaga na Israel mu mirwano y’iminsi 12 yahuje Iran, Israel na Amerika, harimo n’ibitero byagabwe ku bikorwa byayo bya nucléaire. Nubwo Amerika yari yarakajije imvugo isaba Iran kureka burundu ubushobozi bwa nucléaire, byarangiye yemeye gusubira ku meza y’ibiganiro, ikintu Iran yari imaze igihe isaba.
Itsinda rya Amerika riyobowe n’intumwa ya Perezida Donald Trump mu Burasirazuba bwo Hagati, Steve Witkoff, mu gihe Iran ihagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Abbas Araghchi. Oman, isanzwe izwiho kuba umuhuza utuje mu bibazo mpuzamahanga, ni yo yongeye kwakira ibi biganiro byitezweho guhindura icyerekezo cy’umutekano mu karere ka Golfe.
Minisitiri Araghchi yatangaje ko Iran yaje muri ibi biganiro ifite intego yo gukoresha dipolomasi mu kurengera inyungu zayo z’igihugu, ashimangira ko Tehran itazemera ibisabwa birenze urugero cyangwa ibyabangamira ubwigenge n’umutekano wayo. Iyi mvugo yafashwe nk’ikimenyetso cy’uko Iran yinjiye mu biganiro itacitse intege, nubwo yari imaze iminsi ihanganye n’ibibazo bikomeye by’imbere mu gihugu.
Ku ruhande rwa Amerika, Ibiro bya Perezida byatangaje ko intego nyamukuru ari ugushaka ko Iran igira “ubushobozi bwa zéro” mu bya nucléaire. Ariko amagambo ya Trump ubwe agaragaza ko Washington, nubwo ikomeje kwerekana imbaraga za gisirikare, yatangiye kumva ko intambara ishobora guteza ingaruka zikomeye kurusha inyungu.
Trump yavuze ko Iran “itari kwifuza guterwa”, anibutsa ko Amerika ifite amato manini y’intambara mu karere. Nyamara kuba yarahisemo kohereza intumwa mu biganiro aho gutangiza ibitero, byafashwe nk’ugusubira inyuma kw’igitutu cya gisirikare, Iran ikabifata nk’intsinzi ya politiki n’ubwenge bwa dipolomasi.
Ibi biganiro bibaye mu gihe Iran yari imaze guhura n’imyigaragambyo ikomeye yatewe n’izamuka rikabije ry’ibiciro n’ubukene bukomeje kwiyongera. Iyo myigaragambyo yaje guhinduka iyamagana ubutegetsi, igasubizwa inyuma n’ingabo mu buryo bukomeye bwavuyemo impfu z’abantu benshi, nk’uko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ibitangaza.
Nubwo Trump yari yarigeze gutangaza ko “ubufasha buri hafi” ku bigaragambya, ntiyigeze atangiza igikorwa cya gisirikare cyo kwivanga mu miyoborere ya Iran.
Kugeza ubu, ntiharamenyekana neza ingingo zose zizaganirwaho. Iran yashimangiye ko ibiganiro bigomba kwibanda gusa kuri porogaramu ya nucléaire, mu gihe Amerika, binyuze muri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Marco Rubio, ishaka ko hongerwamo ikibazo cya missiles za balistique, inkunga Iran iha imitwe iyishamikiyeho mu karere, ndetse n’imiyoborere y’imbere mu gihugu.
Ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati, cyane cyane ibyo mu muryango w’ibihugu by’Abarabu, bifite impungenge ko intambara hagati ya Amerika na Iran yakura ibintu mu murongo, igateza intambara yakwaguka mu karere kose. Izi mpungenge zakajijwe n’ibikorwa bya gisirikare biherutse kugaragara mu bunigo bwa Hormuz.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

