Niyitegeka Gratien uzwi cyane ku izina rya Seburikoko cyangwa Papa Sava, umwe mu bantu bakunzwe cyane muri sinema nyarwanda, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gutanga ibisobanuro ku mpamvu atihutira gushaka umugore n’uburyo abona igitutu ahabwa n’abantu batandukanye babimubazaho.
Mu kiganiro yagiranye na Radio Royal FM, Papa Sava yabajijwe n’umunyamakuru MC Tino niba hari ikintu yumva yaratinze gukora mu buzima bwe. Igisubizo cye cyahise gitungura benshi, kuko yahise agaragaza ko abantu benshi bamushinja gutinda gushaka umugore, nyamara we atabibona nk’ikibazo gikomeye.
Papa Sava yavuze ko impungenge abantu bagira ku kuba atarashaka umugore zidakwiriye, kuko nk’uko abyivugira, intanga z’umugabo zitajya zishira igihe cyose ashobora kubyara.
Yagize ati: “Ni cyo abantu bahora bambwira ngo natinze kurongora, ariko intanga z’umugabo ntabwo zishira. Ntabwo nzacura.”
Uyu mukinnyi wa sinema yakomeje agaragaza ko hari abantu bamubwiye ko impamvu abenshi bashishikariza umuntu gushaka umugore ari ukugira ngo nawe ajye agira inshingano zimwe abandi bahanganye nazo mu buzima bw’urugo. Icyakora, Papa Sava avuga ko atabyemera uko byakabaye.
Yagize ati: “Hari umuntu wambwiye ngo abantu baba bashaka ko urongora kugira ngo nawe ugire izo nshingano urebe uko abandi bahanganye nazo. Ariko siko mbibona. Ahubwo baba bagira ngo no mu mategeko n’umuco, gushaka ni ugukura mu mutwe.”
Nubwo atihutira gushaka umugore, Papa Sava yemera ko gushaka bifasha umuntu gukura no gufata inshingano mu buryo bwimbitse. Avuga ko hari ibintu byinshi umuntu atamenya neza atarashaka, bityo ko iyo amaze kurongora, imitekerereze n’imyitwarire bihinduka.
Ati: “Hari igihe uba ukuze ariko hari ibyo utarabona. Iyo ugicumbitse, utarubaka inzu, ntumenya uko 5,000 Frw agura umucanga. Iyo urongoye, hari byinshi uhita wiga mu buzima.”
Yongeyeho ko hari n’ikibazo gikomeye abona mu mitekerereze ya sosiyete, aho umuntu iyo amaze gushaka umugore ariko ntabyare, ahita atangira kubazwa impamvu atabyara, nyamara ubusanzwe intego nyamukuru yo gushaka ari ukororoka.
Papa Sava yagize ati: “Ikibazo nibaza ni uko iyo urongoye ntubyare, abantu bahita bakubaza impamvu utabyara. Kandi ubundi icyo uba ukwiriye kuba urongorera ni ukororoka. Bagahita bakubaza bati: ‘Ahubwo haba hari akana ufite ku ruhande?’”
Aya magambo ye yakomeje gukurura impaka ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bamushyigikira bavuga ko ari uburenganzira bwe gufata umwanzuro ku buzima bwe bwite, mu gihe abandi bagaragaza ko umuco nyarwanda ugifata gushaka no kubyara nk’inshingano ya buri muntu mukuru.
Seburikoko ni umwe mu bakinnyi ba sinema bamaze igihe kinini mu ruganda rw’imyidagaduro nyarwanda. Yavutse ku wa 25 Ugushyingo 1978, akaba ageze ku myaka 47 y’amavuko.
Uretse kuba akunzwe muri filime zitandukanye, Papa Sava ari no gutegura igikorwa gikomeye cyo kwizihiza imyaka 30 amaze yinjiye muri sinema nyarwanda. Ni igikorwa azamurikiramo filime ye ya mbere yise “What a Day?”, ikaba ari filime irangira.
Iki gikorwa giteganyijwe kuba ku wa 30 Mutarama 2025 muri Mundi Center, aho abakunzi ba sinema, inshuti n’abafatanyabikorwa bazahurira hamwe mu kwizihiza urugendo rurerure rwa Papa Sava mu mwuga wa sinema.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


