Intambara iri hagati ya Iran ku ruhande rumwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Israel ku rundi ruhande irimo gufata indi ntera ikomeye, nyuma y’uko Perezida wa Amerika Donald Trump atangaje ko Iran igomba kongera kugabwaho ibitero bikomeye mu gihe gito kiri imbere, ayishinja kuba ari yo ntandaro y’umutekano muke mu Burasirazuba bwo Hagati.
Trump yavuze ko Iran iri “gutsindwa bikomeye” nyuma y’ibitero bimaze iminsi myinshi bikorwa n’ingabo za Amerika n’iza Israel ku birindiro bya gisirikare byayo, ndetse akayita “igihugu cyatsinzwe mu Burasirazuba bwo Hagati.”
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Truth Social, Trump yavuze ko Iran yamaze gusaba imbabazi ku bihugu by’abaturanyi byagizweho ingaruka n’ibitero by’ingabo zayo.
Yagize ati: “Iran iri gutsindwa bikomeye cyane. Yamaze gusaba imbabazi ku bihugu by’abaturanyi kandi yemeye ko itazongera kubitera.”
Yongeyeho ko Amerika ishobora kongera ibitero bikomeye ku duce twari tutarigeze dutekerezwaho mbere, mu gihe Iran itakwemera ibyo Amerika iyisaba birimo kwemera gutsindwa burundu.
Ku ruhande rwa Iran, Perezida wayo Masoud Pezeshkian yemeje ko igihugu cye cyagabye ibitero ku bihugu byo mu Kigobe cya Perse, ariko avuga ko byatewe n’akajagari mu buyobozi bw’ingabo za Iran.
Mu ijambo yagejeje ku baturage kuri televiziyo ya leta, Pezeshkian yavuze ko Iran isaba imbabazi ku bihugu byagabweho ibitero.
Yagize ati: “Ndabona ari ngombwa gusaba imbabazi ku bihugu by’abaturanyi byagabweho ibitero.”
Yanatangaje ko ingabo za Iran zahawe amabwiriza mashya yo kutongera kurasa ku bihugu by’abaturanyi keretse gusa bibanje kuyigabaho ibitero.
Nubwo bimeze bityo, Pezeshkian yanenze cyane ibyo Trump asaba byo kugira ngo Iran yemere gutsindwa burundu, avuga ko ari inzozi zidashoboka.
Ingabo za Amerika zatangaje ko mu cyumweru kimwe gusa zimaze kugaba ibitero ku ntego zirenga 3,000 muri Iran, mu gikorwa cya gisirikare cyiswe Operation Epic Fury.
Ibitero byibanze ku birindiro bya gisirikare, ibikoresho bya misile ndetse n’amato ya gisirikare ya Iran.
Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’ingabo za Amerika zikorera mu Burasirazuba bwo Hagati, ayo mabombe yanangije cyangwa asenya amato ya Iran agera kuri 43.
Hari kandi amakuru avuga ko Amerika iri gutekereza kohereza ingabo zayo ku butaka bwa Iran, mu gihe indege z’intambara zidasanzwe zizwi nka Northrop Grumman B-2 Spirit zatangiye koherezwa ku birindiro bya gisirikare by’u Bwongereza mu rwego rwo gukomeza ibitero.
Hagati aho, amakuru yatangaje ko ikibuga cy’indege cya Dubai International Airport cyibasiwe n’igitero cy’indege nto itagira umupilote (drone) bikekwa ko yari iturutse muri Iran.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje iyo drone iguruka hejuru y’umujyi wa Dubai mbere yo kugwa igateza iturika rikomeye hafi ya Terminal 3.
Icyo gitero cyateje umutekano muke ku kibuga cy’indege, bituma indege zose zihagarikwa by’agateganyo mu gihe abagenzi bari barimo kwimurirwa ahatekanye.
Nyuma y’iperereza rya mbere, ubuyobozi bw’umujyi wa Dubai bwatangaje ko ibyangiritse bitari bikomeye kandi ko nta bantu bakomerekeye muri iryo turika.
Nyuma y’amasaha make, ibikorwa by’indege byongeye gutangira buhoro buhoro.
Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko ibitero bya Amerika na Israel byibanze cyane ku byitwa “imijyi ya misile” ya Iran, ni ukuvuga ibirindiro by’intwaro byubatswe munsi y’ubutaka.
Ibyo birindiro byubatswe mu myaka myinshi ishize mu rwego rwo guhisha intwaro zikomeye zirimo misile za Shahab-3 zishobora kurasa ku ntera igera ku bilometero 2,000.
Ariko amafoto yafashwe na satelite agaragaza ko ibyinshi muri ibyo birindiro byangiritse cyane nyuma y’ibitero by’indege byagabwe ku duce twa Kermanshah na Tabriz.
Abasesenguzi bavuga ko gusenya ibyo birindiro bishobora gutuma Iran igabanyirizwa cyane ubushobozi bwo kugaba ibitero ku bihugu by’amahanga.
Nubwo Iran yatangaje ko itazongera kugaba ibitero ku bihugu by’abaturanyi keretse iari byo bibanje kuyigabaho ibitero, intambara hagati yayo na Amerika na Israel ikomeje gufata indi ntera.
Israel na yo yatangaje ko indege zayo z’intambara zirenga 80 zagabye ibitero mu duce dutandukanye twa Iran zirasa amabombe arenga 230 mu ijoro rimwe.
Mu gihe ibintu bikomeje gukara, abasesenguzi mpuzamahanga bavuga ko iyi ntambara ishobora gukurura ibihugu byinshi byo mu Karere ka Middle East ndetse igateza umutekano muke ku rwego mpuzamahanga.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

