Intambara ya 3 y’Isi yahumuye: Ibihugu Bitandukanye Byatangiye Kugaragaza Aho Bihagaze Hagati ya Amerika-Israel na Iran

Intambara ikomeje gukaza umurego hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel ku ruhande rumwe, na Iran ku rundi, iri gutuma isi igaragara nk’iyagabanyijemo ibice bibiri.

Mu gihe ibitero bya gisirikare bikomeje mu Burasirazuba bwo Hagati, ibihugu byinshi ku isi byatangiye kugaragaza aho bihagaze, bituma abasesenguzi bavuga ko iyi ntambara ishobora guhinduka iyagutse ku rwego mpuzamahanga.

Iyi ntambara yakajije umurego nyuma y’ibitero bikomeye byagabwe ku butaka bwa Iran n’ingabo za Amerika na Israel, byibasira ibirindiro bya gisirikare n’ibikorwa bifitanye isano na gahunda y’intwaro za kirimbuzi.

Raporo za gisirikare zigaragaza ko Amerika n’abafatanyabikorwa bayo bamaze kurasa ibisasu ku ntego zirenga 2000 mu bice bitandukanye bya Iran, mu rwego rwo gusenya ubushobozi bwayo bwa misile n’ibikorwa bya gisirikare.

Mu gusubiza ibyo bitero, Iran na yo yahise igaba ibitero bya misile na drones ku birindiro bya Amerika no ku bice bya Israel ndetse no mu bindi bihugu byo mu karere, ibintu byatumye impungenge z’uko intambara ishobora kwaguka zikomeza kwiyongera.

Bimwe mu bihugu byo mu burengerazuba bw’isi byagaragaje ko bishyigikiye ibikorwa bya gisirikare byakozwe na Amerika na Israel. Ibihugu birimo Canada na Australia byatangaje ko bishyigikiye ibyo bitero, bivuga ko Iran ari imwe mu mpamvu nyamukuru z’umutekano muke mu Burasirazuba bwo Hagati.

Mu Burayi, u Bwongereza bwatangaje ko nubwo butari mu ntambara ku mugaragaro, bwemereye Amerika gukoresha ibirindiro bya gisirikare byabwo mu bikorwa byo kwirinda no kugaba ibitero kuri Iran.

Ibihugu byo mu Kigobe cya Perse birimo Saudi Arabia, United Arab Emirates, Qatar, Kuwait, Bahrain na Oman byo byamaganye ibitero bya Iran ku birindiro bya Amerika biri mu bihugu byabyo, bisaba Tehran guhagarika ibikorwa bya gisirikare byibasira akarere.

Ku rundi ruhande, ibihugu bikomeye birimo u Burusiya n’u Bushinwa byamaganye ibitero byagabwe kuri Iran, bivuga ko byakozwe binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga kandi bishobora guteza akaga ku mutekano w’isi.

Ibi bihugu byasabye ko imirwano ihagarara hagahita hatangira ibiganiro bya dipolomasi, mu gihe ibindi bihugu byo muri Aziya no mu Burasirazuba bwo Hagati na byo byagaragaje ko bishyigikiye Iran cyangwa bigasaba ko habaho ibiganiro by’amahoro.

Hari n’ibihugu byahisemo kwitonda, byirinda gufata uruhande rumwe. Abayobozi b’u Bufaransa, u Budage n’u Buhinde basabye ko habaho ibiganiro bigamije kugabanya umwuka mubi no gushaka igisubizo kirambye ku kibazo cya Iran n’intwaro za kirimbuzi.

Umuryango w’Abibumbyena wo wahamagaje inama yihutirwa igamije kurebera hamwe uko umutekano w’isi wakomeza kurindwa mu gihe iyi ntambara ikomeje gukaza umurego.

Abasesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga bavuga ko uko ibihugu bikomeye bikomeje kugaragaza aho bihagaze, bishobora gutuma iyi ntambara ihinduka iyagutse ku rwego rw’isi. Ibi biterwa n’uko ibihugu bifite ingufu za gisirikare n’ubukungu bikomeje kwishyira ku mpande zitandukanye.

Nubwo kugeza ubu ibihugu byinshi bikomeje guhamagarira ibiganiro by’amahoro, gukomeza kwiyongera kw’ibitero bya misile, drones n’ibikorwa bya gisirikare mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati bituma benshi batangira kuvuga ko isi ishobora kuba iri mu nzira iganisha ku ntambara ikomeye kurusha izabaye mbere.

Abasesenguzi bamwe bavuga ko niba ibihugu bikomeye byakwinjira mu ntambara ku buryo butaziguye, bishobora gutuma isi yinjira mu ntambara nshya ikomeye ishobora kugira ingaruka ku mutekano, ubukungu ndetse n’ubuzima bw’abantu ku isi yose.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui