Guverinoma y’u Burusiya yatangaje ko yiteguye gutanga umusanzu wayo mu gushakira umuti amakimbirane amaze igihe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), cyane cyane mu burasirazuba bw’icyo gihugu bumaze imyaka myinshi bwibasirwa n’intambara n’umutekano muke.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov, ku wa Kabiri tariki ya 20 Mutarama 2026, ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru i Moscow. Lavrov yavuze ko igihugu cye gifitanye umubano mwiza n’impande zombi, u Rwanda na RDC, bityo ko bwiteguye kuba umuhuza mu gihe bwabisabwa.
Minisitiri Lavrov ariko yagaragaje impungenge z’uko iyi ntambara itazarangira vuba, ashingiye ku bibazo bikomeye bimaze igihe kirekire bitarabonerwa umuti.
Yagize ati: “Dusanzwe dufitanye imigenderanire myiza na Congo n’u Rwanda, kandi turifuza ko umwuka mubi uri hagati yabyo urangira. Ariko mvugishije ukuri, nta kimenyetso cy’uko iyi ntambara izarangira vuba.”
U Burusiya bwavuze ko bumaze imyaka ine bukurikiranira hafi intambara ihanganishije ingabo za Leta ya Congo n’ihuriro AFC/M23, Kinshasa ivuga ko rishyigikiwe n’u Rwanda, ibintu Kigali yamye ihakana. Lavrov yavuze ko nubwo hari amasezerano y’amahoro aherutse gusinyirwa i Washington, adashobora guhita akemura ikibazo cyose mu gihe impamvu muzi z’aya makimbirane zititaweho.
Yagarutse ku masezerano u Rwanda na RDC byasinye tariki ya 4 Ukuboza 2025, ku bufasha bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agamije amahoro n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu. Aya masezerano yashyize imbere gukemura impamvu muzi z’umutekano muke, zirimo ikibazo cy’umutwe wa FDLR umaze imyaka myinshi ukorera mu burasirazuba bwa RDC.
Nubwo RDC yemeye gusenya FDLR guhera muri Kamena 2025, Lavrov yavuze ko kugeza ubu nta kimenyetso kigaragaza ko ibyo byatangiye gushyirwa mu bikorwa. Ahubwo, u Burusiya buvuga ko Kinshasa yakomeje gufasha uwo mutwe w’iterabwoba mu buryo butandukanye, burimo intwaro, ibiribwa n’amafaranga, mu rwego rwo kuwifashisha mu kurwanya ihuriro AFC/M23.
Minisitiri Lavrov yasobanuye ko ikibazo cya M23 nacyo kigomba kwitabwaho mu buryo bwimbitse. Nubwo uyu mutwe utemewe n’amategeko ya RDC, yavuze ko ufite imbaraga n’ubushobozi bituma ibisabwa byawo bidashobora kwirengagizwa mu gushaka igisubizo kirambye.
Yanenze kandi amagambo ya Donald Trump wavuze ko iyi ntambara iri mu zo yavuze ko yarangije, avuga ko na we ubwe yaje kwemera ko yongeye kubura. Lavrov yagaragaje ko ibi byerekana ko ikibazo ari ingorabahizi kandi gishingiye ku mateka maremare adashobora gukemurwa n’amasezerano yo ku mpapuro gusa.
Mu gusoza, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya yahamije ko igihugu cye cyifuza amahoro arambye mu karere k’Ibiyaga Bigari, anasubiramo ko u Burusiya bwiteguye kuba umuhuza hagati y’u Rwanda na RDC mu gihe bwabisabwa, ariko ashimangira ko amahoro nyayo adashoboka mu gihe impamvu muzi z’aya makimbirane zitakemuwe mu buryo bufatika kandi burambye.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

