Intambara Irushijeho Gukaza Umurego: Tel Aviv irarashwe, Amerika na Israel bigarukana umujinya, Ibihugu byinshi byinjira mu ntambara

Intambara hagati ya Israel na Iran ikomeje gufata indi ntera ikomeye, aho ku munsi wa karindwi w’imirwano Israel yagabye igitero kinini ku bikorwaremezo bya Iran mu gihe Tehran nayo yihoreye irasa ibisasu bya missiles na drones ku gihugu cya Israel ndetse no ku bihugu byakira ibirindiro bya Amerika mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.

Igisirikare cya Israel cyatangaje ko cyatangije “igitero kinini ku rwego rwagutse” kigamije gusenya ibikorwa by’ingenzi bya Iran birimo ibikoresho bya gisirikare, aho cyemeza ko mu cyumweru kimwe cy’imirwano kimaze gusenya hafi ibyinshi mu byuma bya Iran birasa missiles ndetse n’ubwirinzi bwo mu kirere.

Ku rundi ruhande, Iran nayo yatangaje ko yakoze igitero gikomeye cya missiles na drones ku gihugu cya Israel mu rwego rwo kwihorera ku bitero cyagabweho na Israel ifatanyije na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu gitondo cyo ku wa Gatanu, mu mujyi wa Tel Aviv humvikanye ibiturika byinshi nyuma y’uko igisirikare cya Israel gitangaje ko cyabonye missiles nyinshi zarashwe zivuye muri Iran zerekeza ku butaka bwa Israel, aho ubwirinzi bwo mu kirere bwagerageje kuzirasa zitaragera ku ntego.

Mu gihe iyi ntambara irushaho gukaza umurego, Israel yanagabye ibitero bikomeye mu majyepfo y’umujyi wa Beirut muri Liban, aho indege zayo za gisirikare zarashe ibisasu bigera kuri 26 mu gace ka Dahieh bivugwa ko karimo ibikorwa by’umutwe wa Hezbollah ushyigikiwe na Iran.

Igisirikare cya Israel cyatangaje ko cyibasiye icyicaro cy’inama nkuru z’uyu mutwe ndetse n’aho bibitse indege zitagira abapilote (drones) zikoreshwa mu kugaba ibitero kuri Israel.

Mu bindi bice byo mu karere, Iran nayo yakomeje kugaba ibitero ku bihugu bifite ibirindiro bya Amerika, aho drones zayo zagerageje kurasa ku murwa mukuru wa Arabia Saoudite, Riyadh, ariko igisirikare cy’icyo gihugu gitangaza ko cyazirasiye mu kirere mbere y’uko zigera ku ntego.

Iyi ntambara kandi yatangiye kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’isi, cyane cyane ku bijyanye n’ingufu za peteroli. Iran yatangaje ko ubu iri kugenzura byuzuye umuhora wa Hormuz, ahanyura hafi 20% bya peteroli ikoreshwa ku isi.

Ibi byatumye ibihugu byinshi bitangira gushaka ubundi buryo bwo kubona peteroli, aho Koreya y’Epfo yatangaje ko yagiranye amasezerano mashya na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yo kugura barrels za peteroli zigera kuri miliyoni esheshatu kugira ngo igabanye izamuka rikabije ry’ibiciro bya lisansi.

Mu gihugu cya Qatar ho ibitero bya Iran byibasiye ibice bitunganyirizwamo gaz mu majyaruguru y’icyo gihugu, bituma ibikorwa byo gutunganya gaz bihagarara burundu mu gihe hagisanwa ibyangiritse.

Ibi byose byateye impungenge ko isi ishobora guhura n’ikibazo gikomeye cy’ingufu mu gihe iyi ntambara yakomeza.

Ku ruhande rw’ibijyanye n’ingendo zo mu kirere n’inyanja, kompanyi nini yo gutwara imizigo mu nyanja yo muri Denmark, Maersk, yatangaje ko ihagaritse inzira ebyiri zikomeye z’ubwikorezi bw’ibicuruzwa zinyura mu kigobe cya Perse kubera umutekano muke.

Iyi kompanyi yavuze ko guhagarika izi nzira byatewe n’uko umutekano w’ubwato bugenda muri ako karere utagihagaze neza kubera intambara.

Ku rundi ruhande, ibihugu bitandukanye byatangiye gukura abaturage babyo muri Iran kubera umutekano muke. Indonesia yatangaje ko yatangiye gahunda yo gucyura abaturage bayo barenga 300 bari muri Iran, cyane cyane abanyeshuri bari mu mujyi wa Qom.

Icyiciro cya mbere kigizwe n’abantu 32 giteganyijwe kugera mu murwa mukuru Jakarta mu ntangiriro z’icyumweru gitaha banyuze muri Azerbaijan.

Mu Burayi naho ikibazo cy’ubutasi gifitanye isano n’iyi ntambara cyatangiye kuvugwa cyane, aho polisi yo mu mujyi wa London mu Bwongereza yatangaje ko yafashe abagabo bane bakekwaho gukorera ubutasi Iran.

Abo bantu barimo umwe ufite ubwenegihugu bwa Iran ndetse n’abandi batatu bafite ubwenegihugu bubiri bwa Iran n’u Bwongereza, bakekwaho kuneka ibikorwa by’Abayahudi ndetse n’abantu bamwe mu mujyi wa London.

Mu nyanja y’Abahinde naho ibibazo byiyongereye nyuma y’uko ubwato bw’intambara bwa Iran bwitwa IRIS Dena bwari bwarohamishijwe n’ubwato bw’intambara bwa Amerika bukoresha ibisasu bya torpedo hafi y’inkombe za Sri Lanka.

Iyo mpanuka yahitanye abantu nibura 87 bari muri ubwo bwato.

Nyuma y’ibi, Sri Lanka yatangaje ko yafashe ubundi bwato bwa Iran bwitwa IRIS Bushehr bwari bwarahagaze hafi y’inkombe z’icyo gihugu bufite abakozi barenga 200.

Perezida wa Sri Lanka yavuze ko iki cyemezo cyafashwe kugira ngo harindwe ubuzima bw’abantu kuko “nta buzima bw’umuturage bugomba gupfira mu ntambara.”

Hagati aho muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, cyane cyane mu mujyi wa Dubai, abaturage bahawe ubutumwa bubaburira kudakoresha nabi imbuga nkoranyambaga, cyane cyane gufata amafoto y’ahantu h’ingenzi h’umutekano cyangwa gusakaza amakuru atizewe, kuko bishobora guteza ibibazo by’umutekano.

Mu gihe ibintu bikomeje gukomera, Minisitiri w’Ingabo wa Amerika yatangaje ko ibitero bya Amerika kuri Iran bigiye “kwiyongera cyane kurushaho”, mu mugambi wabo wo gusenya burundu gahunda ya Iran yo gukora missiles no kuyikumira burundu ku bijyanye n’intwaro za kirimbuzi.

Amerika kandi ivuga ko igamije gusenya ubushobozi bwa Iran bwo mu nyanja ndetse no guhagarika inkunga itera imitwe yitwaje intwaro ikorera mu karere.

Nubwo bimeze bityo, impungenge zikomeje kwiyongera ko iyi ntambara ishobora gukwira mu karere kose k’Uburasirazuba bwo Hagati ndetse ikanagira ingaruka ku bukungu bw’isi yose.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui