Intambara Irushijeho Gukara: Ibyabaye kuri Perezida wa Iran, Iraq Ibyinjiyemo, Ambasade za Amerika Zitanga Amabwiriza Yihutirwa.

Umwuka w’intambara hagati ya Iran, Israel ifatanyije na Leta Zunze Ubumwe za Amerika urarushaho gukara, mu gihe ibitero by’indege byakomeje kumvikana mu bice bitandukanye by’iki gihugu cya Iran, ndetse ibihugu byo mu karere bitangira gufata ingamba zikomeye z’umutekano.

Ibiro ntaramakuru bya leta ya Iran birimo IRNA, Mehr News Agency na ISNA byatangaje ko Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, “ameze neza kandi nta kibazo na kimwe afite,” nyuma y’ibitero byagabwe na Amerika ku bufatanye na Israel.

Ibi bije nyuma y’amakuru yavugaga ko ibisasu byumvikanye mu murwa mukuru Tehran no mu yindi mijyi irimo Isfahan, Qom, Karaj na Kermanshah, aho ibitangazamakuru byo muri Iran byavuze ko ibitero biri gukorwa ku rwego rw’igihugu hose.

Umwe mu bayobozi bo muri Iran utatangajwe amazina yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko Tehran iri gutegura “igisubizo gikomeye kandi kibabaza” ku bitero byagabwe na Israel. Yavuze ko igisubizo cya Iran kizaba “gikubita inshuro,” mu gihe impande zombi zisa n’izigiye kwinjira mu ntambara yeruye.

Ibi bibaye nyuma y’uko Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz, atangaje ko igihugu cye cyagabye ibitero “byo gukumira” (preventive strikes) mu rwego rwo gukuraho ibyago byaturukaga kuri Iran.

Mu rwego rwo kwirinda ingaruka z’iyi ntambara, igihugu cya Iraq cyatangaje ko gifunze ikirere cyacyo kugeza igihe kitazwi. Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubwikorezi, Mitham al-Safi, yabwiye ibiro ntaramakuru bya leta ko mbere yo gufunga ikirere habanje gukurwamo indege zose zari zirimo kukigenderamo.

Na Iran yatangaje ko yafunze ikirere cyo mu gihugu hose nk’uko byemejwe n’Umuvugizi w’Ikigo cy’Ubwikorezi bwo mu Kirere, watangarije ibiro ntaramakuru Tasnim ko “ikirere cy’igihugu cyose gifunze kugeza igihe hazatangarizwa andi mabwiriza.” Israel na yo yafunze ikirere cyayo ku ndege z’abasivile, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubwikorezi, Miri Regev.

Ambasade za Amerika muri Qatar no muri Bahrain zasabye abakozi bazo kuguma aho bari bakihisha (shelter-in-place), ndetse zinagira inama Abanyamerika bose bari muri ibyo bihugu gukora nk’ibyo kugeza igihe hazatangarizwa ibindi.

Mu itangazo ryazo, zagaragaje ko zashyize mu bikorwa amabwiriza yo kwikinga ku bakozi bose, zisaba Abanyamerika gushaka ahantu hizewe mu ngo zabo cyangwa mu nyubako zikomeye.

Perezida wa Amerika, Donald Trump, yari aherutse gutangaza ko “atanyuzwe” n’uko ibiganiro ku masezerano ya nikleyeri byari biri kugenda hagati ya Washington na Tehran. Ibyo biganiro byabereye i Geneva.

Trump yari yaraburiye Iran ko igomba kurangiza ayo masezerano, ndetse mbere yo gufata icyemezo cyo kugaba ibitero yari yaravuze ko atarafata umwanzuro wa nyuma, nubwo yari yamaze kugaragaza ko adashyigikiye imyitwarire ya Tehran muri ibyo biganiro.

Kuba ibitero biri kumvikana mu mijyi myinshi ya Iran, ibihugu bitandukanye bigafunga ikirere cyabyo, ndetse ambasade z’abanyamahanga zigatangira gutanga amabwiriza yihutirwa, byerekana ko intambara ishobora kwaguka mu karere hose.

Abasesenguzi mpuzamahanga baravuga ko igisubizo cya Iran nikiramuka kibaye gikomeye nk’uko byatangajwe, gishobora kugira ingaruka ku mutekano w’akarere, ku bucuruzi mpuzamahanga ndetse no ku isoko rya peteroli ku isi.

Kugeza ubu, ibihugu birebwa n’aya makimbirane bikomeje gushyira ingufu mu gisirikare no mu mutekano, mu gihe amahanga ategereje kureba niba hari inzira ya dipolomasi ishobora gusubiza ibintu mu buryo, cyangwa niba akarere kagiye kwinjira mu ntambara yeruye itarigeze ibaho mu myaka ya vuba.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui