Intambara ikomeje hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran iragenda ifata indi ntera ikomeye, aho imbaraga za gisirikare zombi zikomeje kwiyongera mu Burasirazuba bwo Hagati, bigatuma ibihugu byinshi byo ku Isi bitangira kugira uruhare mu gucunga umutekano w’inyanja n’ubucuruzi bw’ingenzi ku rwego mpuzamahanga.
Uyu mwuka mubi w’intambara wateye inkeke mu bihugu byinshi byishingikiriza ku bucuruzi bwa peteroli ituruka mu Burasirazuba bwo Hagati, cyane cyane ku muhora wa Hormuz unyuramo igice kinini cya peteroli ikoreshwa ku Isi.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ibihugu byinshi byagizweho ingaruka n’igerageza rya Iran ryo guhungabanya umutekano w’umuyoboro wa Hormuz bigiye koherezayo ubwato bw’intambara kugira ngo byifatanye na Amerika mu kuwurinda.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Truth Social ku wa 14 Werurwe 2026, Trump yavuze ko nubwo igisirikare cya Iran cyangijwe cyane n’ibitero bya Amerika, kigishobora guteza ikibazo mu ngendo z’ubwato bunyura muri uyu muyoboro cyifashishije drones z’ubwiyahuzi, misile cyangwa gutega ibisasu mu mazi.
Yagize ati: “Ibihugu byinshi byagizweho ingaruka n’ibikorwa bya Iran bizohereza ubwato bw’intambara kugira ngo bifatanye na Amerika kurinda ko umuhora wa Hormuz uhagarara gukora.”
Trump yavuze ko ibihugu birimo u Bushinwa, u Bufaransa, u Buyapani, Koreya y’Epfo n’u Bwongereza bishobora gutanga umusanzu mu kurinda ingendo z’ubucuruzi muri uyu muhora.
Amerika kandi yatangaje ko izakomeza gusenya ibyambu bya Iran ndetse ikarasa ubwato bwayo bw’intambara bushobora kubangamira ingendo zo mu nyanja.
Ku rundi ruhande, ubutegetsi bwa Iran bwatangaje ko bugiye kwagura ibitero byo kwihorera ku bikorwa bya Amerika, cyane cyane nyuma y’igitero cyagabwe ku kirwa cya Kharg gifatwa nk’izingiro ry’ubukungu bwa Iran.
Umuvugizi w’ingabo za Iran yavuze ko igihugu cye gifite uburenganzira bwo kurengera ubusugire bwacyo, asaba abaturage bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu kuva ku byambu, ku bibuga by’indege ndetse no hafi y’aho ingabo za Amerika zishobora kuba ziri.
Iran yatangaje ko yamaze kurasa misile icyenda ndetse na drones 33 mu bitero byagabwe ku wa 14 Werurwe 2026 ku bikorwa bimwe by’ingenzi muri UAE.
Abaturage baburiwe ko bagomba kuva hafi y’ibyambu by’ingenzi birimo Jebel Ali Port, Khalifa Port na Fujairah Port.
Iki cyambu cya Fujairah ni ingenzi cyane ku bucuruzi mpuzamahanga kuko kinyuzwamo lisansi igera kuri miliyoni imwe y’utugunguru buri munsi, bingana na 1% by’ibicuruzwa bya peteroli ku rwego rw’Isi.
Nubwo Iran ivuga ko inzira ya Hormuz igifunguye, yemeza ko ari yo iyigenzura kandi ishobora kuyifunga igihe cyose ibona ko inyungu zayo zibangamiwe.
Mu gihe imirwano ikomeje, umutwe w’ingabo zidasanzwe za Iran uzwi nka Islamic Revolutionary Guard Corps watangaje ko intego yawo ari uguhiga no kwica Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu.
Mu itangazo ryasohowe ku rubuga rwa Sepah News, IRGC yavuze ko Netanyahu ari umwe mu bashinjwa ibyaha by’intambara Iran ivuga ko byakorewe igihugu cyayo.
Iri tangazo rije nyuma y’igihe kitageze ku kwezi intambara ikomeye ihuje Iran na Israel ifatanyije na Amerika.
Amerika na Israel bishinja Iran gushaka gukora intwaro za nucleaire, icyakora Iran yo ikomeje kubihakana.
Mu bitero byaherutse kugabwa kuri Iran, bamwe mu bayobozi bakuru b’iki gihugu baguye muri iyo mirwano, barimo n’uwari Umuyobozi w’Ikirenga, Ali Khamenei.
Mu minsi yashize kandi hari hasakaye amakuru ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Netanyahu yaba yarishwe, gusa ayo makuru yahise ahakanwa n’ibiro bye.
Mu gihe ibihugu bimwe byo mu Burasirazuba bwo Hagati byagerageje gusaba ko habaho ibiganiro by’agahenge, ubutegetsi bwa Amerika bwatangaje ko Perezida Trump adashishikajwe n’ibyo biganiro muri iki gihe.
Umwe mu bayobozi muri White House yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko Trump yifuza gukomeza igikorwa cya gisirikare cyiswe Operation Epic Fury kigamije guca intege ubushobozi bwa gisirikare bwa Iran.
Hari amakuru avuga ko bamwe mu bayobozi ba Iran barimo Ali Larijani na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Abbas Araghchi bashatse kunyura muri Oman kugira ngo baganire ku gahenge, ndetse bikaba byari gushobora kugirwamo uruhare na Visi Perezida wa Amerika JD Vance, ariko icyo gitekerezo nticyashyigikiwe na Washington.
Intambara hagati ya Amerika na Iran yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026, nyuma y’uko Washington ivuze ko ishaka guca intege umugambi Tehran ishinjwa wo gukora intwaro za nucleaire.
Iyi ntambara imaze gutuma igiciro cya peteroli ku masoko mpuzamahanga kizamuka cyane.
Akagunguru ka peteroli kaguraga munsi ya $70 kamaze kuzamuka kagera ku madolari arenga 120, ibintu bishobora kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’ibihugu byinshi byo ku Isi.
Abasesenguzi bavuga ko niba umuhora wa Hormuz wakomeza guhungabana, bishobora gutuma ubukungu bw’Isi bwongera guhura n’ihungabana rikomeye, cyane cyane ku bihugu bishingiye ku gutumiza peteroli mu mahanga.
Mu gihe ibihugu bikomeye bikomeje kongera ingufu za gisirikare mu nyanja zo mu Burasirazuba bwo Hagati, impungenge zikomeje kwiyongera ko iyi ntambara ishobora kwaguka ikaba iy’akarere cyangwa se igahinduka iy’Isi yose.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

