Banki Nkuru y’u Rwanda, Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yatangaje gahunda nshya igamije kuvugurura amafaranga akoreshwa mu gihugu, aho zimwe mu noti zisanzwe ziri mu maboko y’abaturage zigiye gutakaza agaciro mu gihe kiri imbere.
Ibi byatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Kabiri tariki ya 24 Werurwe 2026, rikubiyemo urutonde rw’inoti zizavanwa ku gukoreshwa burundu guhera tariki ya 1 Werurwe 2027.
Mu noti zizahagarikwa harimo izifite agaciro ka 500 Frw zakozwe mu 2004 no mu 2013, iz’1000 Frw zakozwe mu 2004 no mu 2015, ndetse n’izindi zirimo iya 2000 Frw yo mu 2007 n’iya 5000 Frw zo mu 2004 no mu 2009.
BNR yasobanuye ko iyi gahunda igamije kuvugurura no kunoza ireme ry’amafaranga akoreshwa, kurwanya inoti zishaje zishobora guteza urujijo cyangwa kwangirika, ndetse no gukomeza kubungabunga icyizere cy’abaturage mu ifaranga ry’igihugu.
Abaturage basabwe kudategereza igihe kirangiye, ahubwo bagahita bajya guhinduza izo noti ku bigo by’imari bibegereye, harimo amabanki n’ibigo by’imari iciriritse, mu gihe cy’amezi icyenda uhereye tariki ya 2 Werurwe 2026 kugeza 1 Ugushyingo 2026.
Nyuma y’iyo tariki, BNR yatangaje ko izo noti zizajya zihindurizwa gusa ku cyicaro gikuru cyayo giherereye mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali, ndetse no mu mashami yayo yose ari hirya no hino mu gihugu, kugeza ku wa 1 Werurwe 2027.
BNR yongeye kwibutsa ko nyuma y’iyo tariki ntarengwa, izo noti zizaba zitacyemewe gukoreshwa mu bucuruzi cyangwa mu kwishyurana, bityo abazifite bakaba bagomba kwihutira kuzihindura hakiri kare.
Iyi gahunda ije mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kuvugurura urwego rw’imari no kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kwishyurana, hagamijwe kugabanya ikoreshwa ry’amafaranga afatika no guteza imbere ubukungu bushingiye ku mucyo n’umutekano.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

