Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru mpuzamahanga aravuga ko inkunga y’amafaranga Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) watangaga mu gushyigikira Ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kugarura umutekano muri Mozambique ishobora guhagarara muri Gicurasi 2026, kandi nta gahunda iratangazwa yo kuyongerera igihe.
Aya makuru yatangajwe kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Werurwe n’ikinyamakuru Bloomberg, kivuga ko abantu bazi neza iby’iyi dosiye batangaje ko gahunda y’inkunga yari yarateganyijwe izarangira muri Gicurasi, kandi kugeza ubu nta cyemezo cyo kuyivugurura kirafatwa.
Iyi nkunga yari igamije gufasha Ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, aho zifatanya n’ingabo z’icyo gihugu mu kurwanya inyeshyamba zifitanye isano n’umutwe wa Islamic State.
Mu 2024, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wemeje inkunga ingana na miliyoni 20 z’amayero (hafi miliyoni 23 z’amadolari ya Amerika) yo gufasha Ingabo z’u Rwanda ziri muri Cabo Delgado. Iyi nkunga yanganaga n’iyo EU yari yemeye gutanga mbere mu 2022.
Akanama ka EU kavuze ko ayo mafaranga yatangwaga binyuze mu kigega cyiswe European Peace Facility, kigamije gushyigikira ibikorwa by’umutekano n’amahoro ku migabane itandukanye.
Aya mafaranga yakoreshwaga cyane mu kwishyura ibikoresho bwite by’abasirikare ndetse n’ibijyanye n’ibikorwa bya gisirikare n’ibikoresho byifashishwa mu kazi ka buri munsi (logistics).
Ingabo z’u Rwanda zagiye muri Mozambique mu 2021 nyuma y’uko inyeshyamba zifitanye isano na Islamic State zigabye igitero gikomeye mu mujyi wa Palma, bituma ibikorwa by’ubucuruzi bwa gaz bihagarara.
Icyo gihe Mozambique yasabye ubufasha bw’u Rwanda, rwohereza ingabo zafashije kugarura umutekano mu bice byinshi by’iyo ntara ikungahaye kuri gaz. Uyu mutekano ni ingenzi cyane kuko ari ho hari imishinga minini yo gutunganya no kohereza gaz ku isoko mpuzamahanga.
Muri iyo mishinga harimo uwo gutunganya gaz ufite agaciro ka miliyari 20 z’amadolari uyobowe na sosiyete y’Abafaransa TotalEnergies, ndetse n’undi munini uteganywa kuyoborwa na Exxon Mobil.
Mu ntangiriro za 2026, TotalEnergies yatangaje ko ibikorwa byayo byongeye gusubukurwa burundu nyuma y’uko umutekano muri Cabo Delgado utangiye kugaruka.
Ihagarikwa ry’iyi nkunga riri kuvugwa mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika, binyuze mu rwego rwa US Treasury, ziherutse gufatira ibihano Ingabo z’u Rwanda ndetse n’abayobozi bamwe bakuru bazo.
Amerika ivuga ko izo ngabo zashinjwe gushyigikira no gukorana n’umutwe wa M23 ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
EU yatangaje ko iri gusuzuma ingaruka z’ibi bihano bya Amerika ku mikoranire yayo n’u Rwanda, nubwo bitaratangazwa niba ari byo byaba bifitanye isano no kutongera gutanga iyi nkunga.
Abasesenguzi bavuga ko nubwo inkunga ishobora guhagarara, hari inyungu nyinshi mpuzamahanga zituma ibikorwa by’umutekano muri Cabo Delgado bikomeza guhabwa agaciro.
Akarere ka Cabo Delgado gafatwa nk’ingenzi ku isoko mpuzamahanga rya gaz, cyane cyane muri iki gihe aho ibihugu byinshi bishaka amasoko mashya y’ingufu.
Bityo, nubwo inkunga ya EU ishobora kurangira muri Gicurasi, haracyari kwibazwa uko ibikorwa by’umutekano muri Mozambique bizakomeza n’uruhare Ingabo z’u Rwanda zizakomeza kugira muri uru rugamba rwo kurwanya ubuhezanguni muri Afurika y’Amajyepfo.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

