Ijoro ryo ku wa 12 Mata 2026 ryasize umujyi wa Uvira wongeye kwinjira mu mwijima w’ubwoba n’agahinda, nyuma y’uko umwarimu arasiwe iwe mu rugo mu gace ka Kavimvira, hafi ya kiosque ya MCLA.
Amakuru atandukanye ava mu baturage n’abegereye umuryango wa nyakwigendera agaragaza ko iki gikorwa cyakozwe n’ingabo z’u Burundi zifatanyije n’imitwe ya Wazalendo.
Umuturage wo mu muryango wa nyakwigendera waganiriye n’itangazamakuru yatangaje ko byabaye mu buryo butunguranye ahagana saa moya n’iminota 12 z’ijoro.
Yagize ati: “Mudutabarize, ingabo z’u Burundi na Wazalendo bamaze kwica umwarimu hano iwacu.”
Aya magambo yuzuyemo ubwoba n’agahinda agaragaza uko abaturage bakomeje kuba mu buzima bwuzuye mo impungenge.
Umujyi wa Uvira, uherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, umaze igihe kinini ugaragaramo umutekano muke. Ugenzurwa n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo ndetse n’ingabo z’amahanga zirimo iz’u Burundi.
Nubwo izo nzego zivuga ko zirimo kurinda abaturage, ibikorwa byinshi zagiye zishinjwa zimwe muri zo birimo ubwicanyi, gusahura no guhohotera abasivili.
Abarwanyi ba Wazalendo, nubwo bavuga ko ari abarwanirira igihugu, bakomeje kugaragaraho ibikorwa byibasira abaturage, birimo kubambura ibyabo no kubagiraho urugomo. Ingabo z’u Burundi na zo ntizasigaye inyuma mu gushinjwa ibikorwa bihabanye n’uburenganzira bwa muntu, cyane cyane mu duce zimazemo igihe zikorera mu burasirazuba bwa RDC.
Iyicwa ry’uyu mwarimu ryateye inkeke abaturage ba Uvira, cyane ko ryabereye mu rugo rwe, ahagombye kuba ari ho hizewe kurusha ahandi hose.
Abaturage bavuga ko ibi byongeye kubereka ko nta hantu na hamwe bafite ho guhungira, haba ku manywa cyangwa nijoro. Ubwoba bwiyongereye, imibereho irushaho guhungabana, n’icyizere ku nzego z’umutekano kiragenda kigabanuka.
Hari n’abaturage batangiye kuvuga ko ibisubizo by’iki kibazo bidashobora kuboneka hatabayeho impinduka zikomeye mu micungire y’umutekano. Bamwe bagaragaza ko AFC/M23 ishobora kuba igisubizo, basaba ko yinjira muri uyu mujyi ikagarura ituze, nubwo iki cyifuzo gikomeje guteza impaka mu nzego zitandukanye.
Ibi bibaye mu gihe uburasirazuba bwa RDC bukomeje kuba isibaniro ry’imirwano ihuza ingabo za Leta, imitwe yitwaje intwaro n’ingabo z’amahanga, ibintu bikomeje gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga gakomeye.
Abaturage ba Uvira basaba ko hakorwa iperereza ryigenga kandi ryimbitse kugira ngo hamenyekane ukuri ku rupfu rw’uyu mwarimu, abakoze iki cyaha baryozwe ibyo bakoze, ndetse hafatwe ingamba zihamye zo gukumira ibikorwa by’urugomo bikomeje gufata intera.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

