Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye intambwe zifatika zo kwinjira mu bibazo by’umutekano wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’uko u Rwanda ruyemereye ku mugaragaro ko rufitanye imikoranire mu by’umutekano n’umutwe wa AFC/M23.
Ubuyobozi bw’Ingabo za Amerika zishinzwe ubufatanye na Afurika (AFRICOM) buri gusuzuma uko zakorana n’igisirikare cya RDC (FARDC), mu rwego rwo gufasha Leta ya Kinshasa mu ntambara ihanganyemo n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’igihugu.
Aya makuru yatangajwe ku wa 22 Mutarama 2026, ubwo itsinda rya AFRICOM riyobowe na Colonel Michael Gacheru ryakirwaga n’Umugaba Mukuru w’ingabo za RDC, General Jules Banza Mwilambwe, i Kinshasa.
Ibiganiro byahuje impande zombi byibanze ku gusuzuma uburyo bwo kongera ubufatanye mu by’umutekano, cyane cyane mu bikorwa byo kugarura amahoro mu ntara za Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo zimaze imyaka myinshi zugarijwe n’intambara.
Colonel Michael Gacheru yavuze ko AFRICOM ishimira ubushake FARDC igaragaza mu bufatanye mpuzamahanga, anashimangira ko Amerika yiteguye kureba uko yakomeza kugira uruhare mu gushimangira umutekano muri RDC.
Yagize ati: “AFRICOM yishimiye ubushake FARDC ihorana n’ubufatanye bwayo mu gushaka uburyo bwo gukomeza ubufatanye bwacu mu by’umutekano no guteza imbere amahoro.”
Uru rugendo rwa AFRICOM ruje nyuma y’uko Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yemereye ku mugaragaro ko u Rwanda rufitanye imikoranire mu by’umutekano n’umutwe wa AFC/M23.
Mu nyandiko yagejeje kuri Komite nto ishinzwe Afurika ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, Mukantabana yasobanuye ko iyo mikoranire igamije kurinda Abatutsi bo mu burasirazuba bwa RDC bamaze igihe kirekire bibasirwa n’umutwe wa FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorana na FARDC.
U Rwanda rwasobanuye ko impamvu y’ingenzi yatumye rufata izo ngamba ari ugukumira ibyago by’ibitero byambukiranya imipaka by’abajenosideri ba FDLR, bafite amateka yo kugaba ibitero ku Rwanda kuva mu 1997.
Ibi byatangajwe mu gihe hari impungenge zikomeye z’uko ubufasha Amerika ishobora guha igisirikare cya RDC bushobora guhindura isura y’intambara yo mu burasirazuba bwa Congo, cyane cyane mu gihe FARDC ishinjwa gukorana n’imitwe irimo FDLR n’abandi bacanshuro.
Ubusanzwe, Amerika isanzwe ifasha RDC mu by’umutekano binyuze muri Ambasade yayo i Kinshasa, itanga inkunga y’amafaranga n’amahugurwa ajyanye n’imyuga ya gisirikare, ikanaha Polisi ibikoresho no kuyifasha kubaka za sitasiyo.
Leta ya RDC imaze igihe isaba Amerika kongera ubu bufasha, yizeza ko nibwemera, izaha abashoramari b’Abanyamerika amahirwe yihariye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, cyane cyane cobalt, lithium na coltan byifashishwa mu nganda z’ikoranabuhanga.
Abasesenguzi b’ibibazo by’umutekano bavuga ko aya masezerano ashobora gusobanura impamvu Amerika iri gushaka kongera kwinjira mu kibazo cya Congo, mu gihe ihanganye n’Ubushinwa ku isoko ry’amabuye y’agaciro ya Afurika.
Byitezwe ko nyuma y’amasezerano y’amahoro n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu u Rwanda na RDC byasinyanye mu Ukuboza 2025, ku bufasha bwa Amerika, ubufasha FARDC ishobora guhabwa bushobora kwiyongera.
Gusa hari impungenge ko kwinjira kwa Amerika mu buryo bufatika mu ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC bishobora gukomeza kugora inzira y’ubuhuza iri kugeragezwa hagati ya Leta ya Kinshasa na AFC/M23 binyuze muri Qatar.
U Rwanda rwo rwakomeje gushimangira ko rutagamije kugena politiki ya RDC cyangwa gushyigikira ihirikwa ry’ubutegetsi, ahubwo ko ibikorwa byarwo byose bigamije kurinda abaturage barwo no gukumira ibyago bya Jenoside biva hanze y’imipaka.
Rwanagaragaje ko ingamba z’ubwirinzi rwafashe zizagenda zihinduka uko igipimo cy’icyago kigenda kigabanuka, hashingiwe ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington.
Mu gihe Amerika ikomeje gusuzuma uko yakorana na FARDC, amaso menshi ahanzwe ku cyerekezo iyi ntambara igiye gufata, n’uko uruhare rushya rwa Washington rushobora guhindura imiterere y’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

