Indwara itaramenyekana neza yadutse mu gihugu cy’u Burundi, ikomeje gutera impungenge inzego z’ubuzima nyuma yo guhitana abantu batanu mu gihe abandi basaga 35 bamaze kuyandura.
Iyi ndwara yagaragaye muri komine ya Mpanda, mu ntara ya Bujumbura, aho abenshi bayanduye basanzwe ari abo mu muryango umwe cyangwa abahuye bya hafi na bo.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, World Health Organization (OMS), ryatangaje ko ryamenyeshejwe iby’iyi ndwara ku itariki ya 31 Werurwe 2026, ritangira gukora iperereza rifatanyije na Leta y’u Burundi kugira ngo hamenyekane neza icyayiteye n’uburyo yakwirindwa.
Amakuru y’ibanze ava mu bizamini byakorewe muri laboratwari agaragaza ko iyi ndwara itari mu ziterwa na virusi zikunze gutera impfu nyinshi nka Ebola cyangwa Marburg virus disease, ibintu byatanze icyizere ku baturage n’inzego z’ubuzima. Icyakora, OMS ivuga ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza inkomoko yayo.
Ibimenyetso byagaragaye ku bayanduye birimo umuriro mwinshi, kuruka, gucibwamo, kubabara mu nda, umunaniro ukabije ndetse n’inkari zirimo amaraso.
Hari n’abagaragaje impinduka ku ruhu, bagahinduka umuhondo ndetse n’amaso akagaragaza uwo muhondo, ibintu bishobora kuba bifitanye isano n’igabanuka ry’amaraso mu mubiri.
Minisitiri w’Ubuzima w’u Burundi, Lydwine Baradahana, yavuze ko nubwo ibisubizo by’ibanze biterekana ko ari indwara zikomeye zisanzwe zizwi, iperereza rikomeje ku buryo bwihuse kugira ngo hamenyekane impamvu nyamukuru y’iyi ndwara.
Yashimangiye ko ingamba zose zikenewe zatangiye gushyirwa mu bikorwa mu rwego rwo gukumira ko yakomeza gukwirakwira.
OMS yatangaje ko yohereje itsinda ry’inzobere rihuriweho n’abakozi b’ikigo cy’u Burundi gishinzwe ibikorwa byihutirwa by’ubuzima rusange ndetse na laboratwari nkuru y’igihugu, kugira ngo bakorane n’inzego z’ibanze mu gukurikirana iyi ndwara no gufasha mu bushakashatsi.
Kugeza ubu, abaturage basabwe gukomeza kwitwararika, kwirinda kwegerana n’abagaragaza ibimenyetso no kwihutira kugana amavuriro igihe bagize ibimenyetso nk’ibivugwa.
Icyizere kiri mu kuba inzego z’ubuzima zatangiye gufata ingamba hakiri kare, nubwo hakiri kwibazwa byinshi ku miterere n’inkomoko y’iyi ndwara.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

