Nyuma y’igihe kirenga umwaka ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Goma kidakoreshwa, hategerejwe ko kuri uyu wa 12 Gashyantare 2026 hagwaho indege y’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), mu gikorwa gifatwa nk’intambwe ikomeye mu rugendo rwo kugarura ituze mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Iyi ndege iraba itwaye Umuyobozi w’agateganyo wa MONUSCO, Madamu Vivian van de Perre, ugiye kugirira uruzinduko i Goma aho ateganya kuganira n’abafatanyabikorwa batandukanye ku myiteguro y’ubutumwa bwo kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge.
Mu itangazo MONUSCO yashyize ahagaragara kuri uyu wa 12 Gashyantare 2026, yagize iti: “Madamu van de Perre aragera ku kibuga cy’indege cya Goma akoresheje indege, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, biraba ari intambwe ikomeye nyuma y’igihe kirekire nta ndege zigera muri uyu mujyi kuva muri Mutarama 2025.”
Iki kibuga cy’indege cyafunzwe muri Mutarama 2025, ubwo ihuriro AFC/M23 ryafataga Umujyi wa Goma. Kuva icyo gihe, Leta ya RDC yatangaje ko nta ndege yemerewe kongera kukigwaho cyangwa kunyura mu kirere cyaho, ibintu byagize ingaruka zikomeye ku bikorwa by’ubwikorezi, ubutabazi n’ubutumwa mpuzamahanga.
Uruzinduko rwa Madamu van de Perre rubaye nyuma y’ibiganiro yagiranye na Leta ya RDC, bigamije gushaka inzira zo gushyira mu bikorwa no kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge. MONUSCO yatangaje ko agahenge kazubahirizwa hashingiwe ku mwanzuro w’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ndetse no ku busugire bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iki gikorwa kandi gishyigikiwe n’uruzinduko Umunyamabanga Mukuru wa Loni wungirije ushinzwe ubutumwa bw’amahoro, Jean-Pierre Lacroix, yagiriye muri RDC tariki ya 10 Gashyantare 2026. Icyo gihe yasobanuye ko MONUSCO iri mu myiteguro yo gutangira kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge cyane cyane muri Teritwari ya Uvira.
Lacroix yavuze ko kohereza ingabo muri Uvira bizakorwa mu byiciro. Yagaragaje ko MONUSCO izabanza koherezayo indege zikora ubutasi, zizajya ziva i Goma, mbere y’uko hajyanwayo abasirikare benshi. Ibi ngo bizafasha kumenya neza uko umutekano uhagaze no kwirinda gushyira ubuzima bw’abasirikare mu kaga.
Yashimangiye ko umutekano w’ingabo za Loni ugomba kuza imbere y’ibindi byose, asobanura ko nta gikorwa na kimwe kizakorwa hatabanje gusuzumwa neza ibishobora guteza ibyago.
Kongera gukoresha ikibuga cy’indege cya Goma, nubwo ari ku rugero ruto kandi ku mpamvu z’ubutumwa bw’amahoro gusa, bifatwa nk’ikimenyetso cy’uko hari icyizere cy’uko ibiganiro n’imikoranire hagati ya Loni na Leta ya RDC bishobora gutanga umusaruro.
Abasesenguzi bemeza ko kugwa i Goma kw’iyi ndege bishobora gufungura inzira y’ibindi bikorwa by’ubutabazi n’ubugenzuzi, cyane cyane mu gihe agahenge kaba kagomba kugenzurwa no kubahirizwa n’impande zose zirebwa n’intambara.
Goma ni umwe mu mijyi y’ingenzi mu burasirazuba bwa RDC, kandi kuba ikibuga cyayo cyari kimaze igihe kirenga umwaka kidakoreshwa byari byaragize ingaruka zikomeye ku bukungu no ku mibereho y’abaturage.
Kuva AFC/M23 yafata uyu mujyi muri Mutarama 2025, impinduka nyinshi zabayeho mu micungire y’umutekano n’ibikorwa remezo, bituma ibikorwa byinshi byahagarara cyangwa bigakorwa mu buryo budasanzwe.
Icyakora, haracyari ibibazo byinshi bijyanye n’umutekano muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, aho imirwano n’imitwe yitwaje intwaro byakomeje guhungabanya ituze mu bice bitandukanye.
MONUSCO igaragaza ko igamije gukora ubutumwa bwayo mu mucyo no mu bufatanye na Leta ya RDC, hubahirizwa amahame mpuzamahanga ndetse n’ubusugire bw’igihugu.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


