Indege Itwaye Amafaranga Menshi Yakoze Impanuka Ikomeye, 15 Bahasiga Ubuzima, Abaturage Bagerageza Kuyiba

Ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye hakomeje gukwirakwira inkuru ibabaje y’impanuka y’indege yahitanye abantu 15, abandi benshi barakomereka, yavuzwe cyane muri Bolivia, mu gihe iyo ndege y’Igisirikare yari itwaye amafaranga menshi y’inoti avanywe mu Mujyi wa Santa Cruz ajyanwa muri banki iherereye mu Mujyi wa El Alto.

Iyi mpanuka yabaye ku wa 28 Gashyantare ahagana Saa Kumi n’Ebyiri n’iminota 15, ubwo iyo ndege yageragezaga kugwa ku kibuga cy’indege yari yagenewe guhagararaho. Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ingabo, ngo yataye icyerekezo mu gihe cyo kugwa, iratana igonga imodoka zari hafi aho, ibintu byahise biteza impanuka ikomeye yahitanye abari bayirimo ndetse n’abari hafi yayo.

Nubwo umubare nyakuri w’abari muri iyo ndege utaratangazwa ku buryo burambuye, Minisiteri y’Ubuzima muri Bolivia yemeje ko abantu 31 ari bo bamaze kumenyekana ko bakomerekeye muri iyo mpanuka, bakaba bari kwitabwaho mu bitaro bitandukanye. Inzego z’umutekano zirimo igisirikare na polisi zahise zitangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka n’uko byagenze mu buryo burambuye.

Iyi ndege yari itwaye amafaranga y’inoti mashya, avanywe i Santa Cruz ajyanwa kubikwa no kwemezwa muri banki nkuru y’igihugu. Nyuma y’impanuka, bamwe mu baturage batuye mu gace iyo ndege yaguyemo bagaragaye bagerageza kwiba amafaranga yamenetse hanze, ibintu byateje umutekano muke mu kanya gato. Polisi yifashishije imyuka iryana mu maso (tear gas) mu kubatesha no kugarura ituze.

Minisitiri w’Ingabo wa Bolivia, Marcelo Salinas, yatangaje ko ayo mafaranga nta gaciro afite mu buryo bwemewe n’amategeko kuko yari ataremezwa na Central Bank of Bolivia, ndetse akaba atari yashyirwaho imibare yihariye iyaranga (serial numbers). Yaboneyeho kuburira abagerageje kuyiba ko kuyakoresha cyangwa kuyacuruza byafatwa nk’icyaha gikomeye.

Yagize ati: “Ndashaka kubishyiraho umucyo ku bagerageje kwiba amafaranga y’iyo ndege yakoze impanuka ko aya mafaranga nta gaciro afite mu buryo bwemewe n’amategeko, kuko ataremezwa na Banki Nkuru kandi akaba atari afite serial number. Kuyakoresha ni ukwishyira mu byaha.”

Kugeza ubu, nibura abantu 12 bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kwiba ayo mafaranga yamenetse nyuma y’impanuka. Inzego z’umutekano zakomeje gushimangira ko iperereza rikomeje, kandi ko abazahamwa n’ibyaha bose bazashyikirizwa ubutabera.

Iyi mpanuka yongeye kwibutsa ibibazo by’umutekano mu gutwara ibintu by’agaciro gakomeye nko gutwara amafaranga menshi, ndetse inagaragaza uko mu bihe by’amage by’impanuka, haboneka bamwe mu baturage bihutira inyungu ku giti cyabo aho gufasha mu gutabara.

Mu gihe igihugu kiri mu cyunamo cy’ababuze ababo, ubuyobozi bwa Bolivia bwihanganishije imiryango y’abapfuye bukomeza gusaba ituze no kwirinda gukwirakwiza amakuru atizewe mu gihe iperereza rigikomeje.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Indege yari itwaye amafaranga yishe abantu 15 muri Bolivia

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui