Mu gihe intambara ikomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), amakuru akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga aravuga ku gikorwa kidasanzwe cyabereye ku Kibuga cy’Indege cya Bujumbura, kijyanye n’indege itagira umupilote yasize ubutumwa bukomeye bwa politiki n’igisirikare.
Aya makuru yatangajwe bwa mbere ku rubuga rwa Twitter n’uwitwa Eugène, wavuze ko kuri icyo kibuga hari hagaragaye drone yahageze ikahasiga impapuro zirimo ubutumwa bukubiyemo gasopo ikomeye. Izo mpapuro, nk’uko byatangajwe, zabuzaga Gitega gukomeza kohereza drones zivuye ku Kibuga cy’Indege cya Bangka kiri i Kisangani, zivugwaho kujya kurasa mu bice bitandukanye byo mu Burasirazuba bwa RDC.
Amakuru avuga ko iyo drone yageze i Bujumbura mu gihe abarwanyi ba AFC/M23 bari bari kurasa ku kibuga cya Bangka. Mu butumwa bwari buri kuri izo mpapuro, handitswemo ko Gitega igomba guhagarika kohereza izo drones, ndetse hakanasabwa ko ingabo z’u Burundi ziri ku butaka bwa Congo zikurwa yo.
Nubwo andi makuru arambuye kuri ubwo butumwa ataramenyekana, abatanze ayo makuru bavuga ko kuva iyo drone yagera i Bujumbura, nta gitero na kimwe cyongeye kuhaturuka. Ibyo byatumye benshi bibaza niba koko hari impinduka yabaye mu mikoranire y’igisirikare cy’u Burundi n’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Ibi bibaye mu gihe ku rundi ruhande ihuriro rya AFC/M23 rikomeje kongera imbaraga mu buryo bugaragara. Ku wa 2 Werurwe 2026, i Lumangabo habereye umuhango wo gusoza imyitozo ya gisirikare y’abarwanyi 1,518 bashya binjiye muri uwo mutwe. Abo barimo abavuye mu ngabo za Leta ya Congo (FARDC) biyemeje guhangana n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.
Mu ijambo rye, Umugaba Mukuru w’Abarwanyi ba AFC/M23, Gen Maj Sultani Makenga, yavuze ko igihugu cyabo cyashegeshwe n’ubuyobozi bwa Perezida Félix Tshisekedi, amushinja kuyobora RDC nk’akarima ke bwite no gukoresha ingabo mu nyungu ze bwite.
Yagize ati: “Tshisekedi yakusanyije abajura n’abanyabyaha, abaha intwaro kugira ngo bice abasivili babaziza ubwoko bwabo.” Yongeyeho ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwinjije mu gisirikare cy’igihugu abarwanyi ba FDLR, abacanshuro n’ingabo z’u Burundi, ibintu yavuze ko byatumye igisirikare cy’igihugu gihinduka “igisirikare cy’amabandi.”
Makenga yasabye abarwanyi bashya kwitandukanya n’imyitwarire mibi yabaranze bakiri muri FARDC, bakarangwa n’ikinyabupfura no kurengera abaturage. Yabibukije ko intego yabo ari “kubohora Congo” no gutuma impunzi z’Abanye-Congo ziri mu bihugu bitandukanye zibasha gutaha mu cyubahiro.
Mu magambo yakanguriye abo basirikare bashya, yababajije niba biteguye “kwirukana ubutegetsi butagira icyo bwitaho bwa Kinshasa,” bose basubiza mu ijwi rimwe bati: “Yego Afande.” Yaboneyeho no kubabaza niba biteguye kwamagana ivangura no kwemera ko impunzi ziri mu buhungiro zatahuka, na bwo basubiza babyemera.
Intambara ihanganishije FARDC, Wazalendo, FDLR, abacanshuro n’ingabo z’u Burundi ku ruhande rumwe, na AFC/M23 ku rundi, imaze imyaka myinshi isenya ubuzima bw’abaturage bo mu Burasirazuba bwa RDC. AFC/M23 ivuga ko iharanira uburenganzira bw’Abanye-Congo b’Abatutsi bavuga ko bakomeje kwicwa no kumeneshwa, mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa bushinja uwo mutwe guhungabanya umutekano w’igihugu.
Ibikorwa biherutse birimo ubutumwa bwa drone i Bujumbura no kwinjizwa kw’abarwanyi 1,518 muri AFC/M23, byerekana ko urugamba ruri gufata indi ntera, haba mu rwego rwa gisirikare no mu rwego rwa dipolomasi n’ubutumwa bwo gutera igitutu.
Kugeza ubu, nta tangazo rirambuye rituruka ku butegetsi bw’u Burundi cyangwa ubwa Kinshasa ku birebana n’iyo drone n’ubutumwa yasize. Gusa abasesenguzi b’akarere bavuga ko ibi bishobora kongera umwuka mubi hagati y’impande zose zirebwa n’iyi ntambara, mu gihe abaturage bo bakomeje gusaba amahoro arambye n’umutekano usesuye.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

