Ijoro ry’akajagari n’ubwoba ryabaye i Bujumbura ku wa 31 Werurwe 2026 rikomeje kugaragaza ingaruka zikomeye, nyuma y’uko abagororwa bo muri gereza nkuru ya Mpimba batangiye gutabaza bavuga ko ibisasu byabaguyemo bikica bamwe abandi bagakomereka bikabije.
Amakuru yatangajwe n’umuryango “King Umurundi Freedom” agaragaza ko ahagana saa tatu n’iminota 40 z’ijoro (21h40), byari bimaze kumenyekana ko abagororwa batandatu bamaze guhitanwa n’ibisasu byabasanze imbere muri gereza, cyane cyane mu gice cy’abagabo.
Uyu muryango uvuga ko hari abandi benshi bakomerekeye muri icyo gitero, ariko bakaba badafashwa kujyanwa kwa muganga.
Aba bagororwa bavuga ko ibisasu byinshi byaguye ku gisenge cya gereza, bimwe bikagwa no mu byumba bararamo, ndetse hari n’ibitaraturika bikomeje guteza impungenge z’uko bishobora guhitana abandi igihe icyo ari cyo cyose.
Ibi byatumye basaba ubufasha bwihuse kugira ngo abakomeretse bajyanwe kwa muganga, ndetse n’ibyo bisasu bikurwemo.
Ibi bibaye mu gihe ubuyobozi bw’u Burundi bwatangaje ko iturika ryabereye mu kigo cya gisirikare cya Musaga ryatewe n’inkongi y’umuriro yaturutse ku mashanyarazi, yibasiye ububiko bw’intwaro igateza guturika kw’ibisasu byinshi byumvikanye mu mujyi wa Bujumbura amasaha arenga abiri.
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yihanganishije abagizweho ingaruka n’ibi byago, ashimangira ko inzego z’igihugu ziri gukora ibishoboka byose ngo ibintu bisubire mu buryo.
Ubutumwa bwe bwagaragaje ko hari abantu bagize ibyago, nubwo umubare wabo utaratangazwa ku mugaragaro.
Nubwo Leta ikomeje gutsimbarara ku mpanuka yatewe n’inkongi, amakuru atandukanye arimo no mu nzego z’umutekano akomeje kuvuga ko hari impungenge z’igitero cyaba cyagabwe kuri icyo kigo hifashishijwe indege zitagira abapilote (drone), cyaba cyaratumye ibisasu biturika bigakwira henshi mu mujyi, harimo no muri gereza ya Mpimba iri hafi y’aho byabereye.
Gereza ya Mpimba iherereye hafi cyane ya Camp Base, aho ububiko bw’intwaro bwaturikiye, bigatuma ishobora kugerwaho n’ibisigazwa by’ibisasu byaturitse cyangwa ibindi byasandaye mu kirere.
Abaturage ba Bujumbura bakomeje kuba mu gihirahiro, aho bamwe bahunze ingo zabo kubera ubwoba bw’iturika n’amasasu, mu gihe abandi bakomeje gusaba ibisobanuro byimbitse ku cyateye ibi byose.
Hari n’abagaragaje impungenge ku mutekano w’ahafungiye abantu benshi, bavuga ko gukomeza kubasiga mu kaga bishobora guteza ibindi byago bikomeye.
Kugeza ubu, nta rwego rwa Leta ruremeza ku mugaragaro ayo makuru y’abagororwa bapfuye cyangwa abakomeretse, ariko ubuhamya butandukanye bukomeje kugaragaza ko ingaruka z’iturika i Musaga zageze kure cyane, zirimo no kugera mu bice byatekerezwaga ko bikingiwe cyane nka gereza nkuru ya Mpimba.
Ibikorwa by’ubutabazi n’iperereza biracyakomeje, mu gihe abaturage n’imiryango itandukanye basaba ko hakorwa ibishoboka byose ngo abarokotse bahabwe ubuvuzi bwihuse, ndetse hanakurweho ibisasu bitaraturika bishobora guteza izindi mpfu.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

