Mu gihe imirwano ikomeje gusharira mu nkengero za Minembwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, amakuru yizewe ava ku barwanyi n’abaturage agaragaza ko umutwe wa MRDP-Twirwaneho ugeze ku marembo y’ahitwa Point Zero, ahafatwa nk’ihuriro ry’inzira z’ingenzi zihuza Minembwe, Fizi na Mwenga.
Ibi bibaye nyuma y’iminsi myinshi y’imirwano ikaze hagati y’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, hamwe n’imitwe yitwaje intwaro yitwa Wazalendo n’abafatanyabikorwa babo barimo FDLR, bakomeje kugaba ibitero mu bice birimo Gakenge, Kalingi, Rundu, Bidegu, Bicumbi na Kalongi.
Amakuru ava ku ruhande rwa MRDP-Twirwaneho avuga ko ku wa Gatanu tariki 13/02/2026, uwo mutwe wasubije inyuma cyane izo ngabo, ku buryo ubu uri kugenzura uduce tw’ingenzi turimo Kalingi, Bidegu, Bicumbi, Gakenge na Kalongi. Hari n’abasirikare ba Leta basubiye inyuma berekeza kuri Point Zero na Mukoko, abandi bajya kwa Mulima.
Umwe mu barwanyi ba MRDP-Twirwaneho yabwiye itangazamakuru ko bageze ku rwego rwo kugenzura inzira nyinshi z’ingenzi, anemeza ko “umwanzi yirukanwe mu bice byinshi yari yarafashe, nubwo byatumye abaturage benshi bahunga.”
Agace ka Point Zero gafatwa nk’ingenzi muri uru rugamba kuko ni ho hihuriza inzira z’ingenzi zihuza imisozi ya Minembwe n’uturere twa Fizi na Mwenga. Ugenzura ako gace abashobora kugenzura urujya n’uruza rw’ibikoresho bya gisirikare, ibiribwa n’inkunga zinyura muri izo nzira.
Abaturage bo muri Minembwe baravuga ko uyu mutwe wa MRDP-Twirwaneho wagiye utera imbere mu gihe imirwano imaze imyaka irenga icumi hagati y’ingabo za Leta n’imitwe yitwaje intwaro, harimo Mai-Mai n’indi ikorera mu burasirazuba bwa Congo. Leta ivuga ko igamije kugarura ubusugire bwayo no kurwanya imitwe yose itemewe, ariko abaturage bakavuga ko ibikorwa bya gisirikare bibagiraho ingaruka zikomeye.
Mu mateka ya vuba, habayeho impinduka mu bufatanye bwa gisirikare hagati ya FARDC n’indi mitwe yitwaje intwaro yitwa Wazalendo, igamije kurwanya indi mitwe ifatwa nk’ibangamira Leta. Ibi byatumye intambara ziba ndende kandi zifata isura y’impande nyinshi, aho abaturage b’Abanyamulenge n’abandi basanzwe batuye Minembwe bibasirwa, bakagirwa impunzi mu misozi, mu bice bya Fizi na Mwenga.
Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubucuruzi byarahagaze, bigatuma imibereho y’abaturage igenda igorana. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu isaba impande zose kwirinda ibikorwa byibasira abasivile no kubahiriza amategeko mpuzamahanga agenga intambara.
Abasesenguzi bavuze ko niba MRDP-Twirwaneho yakomeza kwegera cyangwa gufata byuzuye Point Zero, bishobora gutanga amahirwe y’amahoro ku baturage bo mu nkengero za Minembwe. Ariko, amateka agaragaza ko impinduka za gisirikare akenshi zikurikirwa n’indi mirwano aho gukemura burundu ikibazo.
Kugeza ubu, ubuyobozi bwa gisirikare bwa FARDC ntiburagira icyo butangaza ku mugaragaro kuri aya makuru, kandi umutekano w’aka karere ukomeje kuba muke, mu gihe abaturage ari bo bakomeje kwibasirwa n’ingaruka z’intambara.
Ku rundi ruhande, ku rwego rwa politiki, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yemeye kubahiriza agahenge kashyizweho n’Umuyobozi w’Angola ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), João Lourenço. Agahenge gashya gasaba ko Leta n’ihuriro AFC/M23 baguma mu birindiro, bakirinda kongera imbaraga mu bice by’urugamba, ntibahindure ibirindiro hagamijwe gukomeza ibitero, kandi bahagarike kwakira inkunga iva hanze.
Ibiro bya Perezida wa RDC byatangaje ko ibikorwa byo kwagura ibirindiro cyangwa ibindi binyuranyije n’amasezerano yo mu nama ya Doha muri Qatar tariki 15 Ukwakira 2025, bishobora gusubiza inyuma intambwe zatewe mu kubahiriza agahenge. Leta ya Angola yashyizeho itariki ya 18 Gashyantare nk’umunsi agahenge kagomba gutangira kubahirizwa, nyuma y’inama n’abahuza b’uruhande rw’umuryango wa AU, barimo Faure Gnassingbé na Olusegun Obasanjo.
N’ubwo Tshisekedi yemeye kubahiriza aka gahenge, amateka yerekana ko ingabo za RDC inshuro nyinshi zagiye zirenga ku gahenge, zikisubiza ku ngufu ibice zambuwe. Ibi byatumye AFC/M23 isubiza n’imbaraga, ifata ibindi bice by’ingenzi birimo Goma na Bukavu, igaragaza ko iri huriro ritarenga ku ngingo z’amasezerano ya Doha kandi rizakomeza kwitwararika ibyo basabwe.
Mu gihe abaturage bo mu nkengero za Minembwe bakomeje kwibasirwa n’imirwano, abasesenguzi bemeza ko kubahiriza agahenge ari icyizere gishya cyo kugabanya urugomo, ariko bakibaza niba ubushake bwa politiki bwa Tshisekedi buzaba buhagije kugira ngo intambara ihagarare. Benjamin Mbonimpa, Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, yavuze ko iri huriro rizakomeza kubahiriza imyanzuro ya Doha n’agahenge, kandi ashimangira ko MONUSCO izakora igenzura ry’iyubahirizwa ryako.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

