Itorero ry’Abahamya ba Yehova ryatangaje impinduka ikomeye ku mabwiriza ryari risanzwe rikurikiza ku bijyanye no gukoresha amaraso mu buvuzi, aho ubu ryemereye abayoboke baryo kwifatira icyemezo ku ikoreshwa ry’amaraso yabo bwite.
Izi mpinduka zashyizwe ahagaragara n’Inteko Nyobozi y’iri torero, izwi nka Governing Body, mu itangazo ryasohotse ku wa 20 Werurwe 2026. Mu ijambo ryatanzwe n’umwe mu bayobozi bayo, Gerrit Lösch, hagaragajwe ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’igihe kirekire cyo kugitekerezaho no kugisengera.
Ubusanzwe, Abahamya ba Yehova bari bazwiho kudaha agaciro na gato igikorwa cyo guterwa amaraso, cyane cyane ayaturutse ku bandi bantu, babishingiraho inyigisho zishingiye kuri Bibiliya zimaze imyaka irenga 75.
Icyakora, muri iyi mpinduka nshya, bemeye ko umukirisitu ashobora kwemera gukurwamo amaraso ye bwite akabikwa, hanyuma akazasubizwamo mu gihe akeneye kubagwa cyangwa mu bindi bikorwa by’ubuvuzi bisaba amaraso menshi.
Abayobozi b’iri torero basobanuye ko Bibiliya idatanga ibisobanuro birambuye ku ikoreshwa ry’amaraso y’umuntu ku giti cye mu buvuzi. Bagaragaje ko amategeko ya kera yanditswe mu gitabo cy’Abalewi, nko mu gice cya 17:13, atagomba gufatwa nk’ategeka abakirisitu b’iki gihe mu buryo bukomeye nk’uko byahoze.
Bagize bati: “Umukirisitu wese afite inshingano yo kwifatira icyemezo ku bijyanye n’uko amaraso ye azakoreshwa, haba mbere y’igihe cyo kubagwa cyangwa mu bindi bihe by’ubuvuzi.” Ibi byanashimangiwe mu nyandiko zitandukanye z’iri torero, zirimo n’izigeze gusohoka mu magazeti yaryo mu myaka yashize.
Nubwo bimeze bityo ariko, iri torero ryakomeje gushimangira ko ritarahindura ihame ryo kwanga kwakira amaraso aturutse ku bandi bantu. Ibi bivuze ko n’ubwo hari ubwisanzure ku ikoreshwa ry’amaraso bwite, gukoresha amaraso y’undi muntu bigikomeza kutemerwa nk’uko byari bisanzwe.
Mu rwego rw’ubuvuzi, inzobere zivuga ko gukoresha amaraso y’umuntu ku giti cye (autologous blood transfusion) ari uburyo bushobora kugabanya ibyago byo kwandura indwara cyangwa kugira ingaruka ziturutse ku maraso y’undi.
Icyakora, banagaragaza ko bishobora guteza ikibazo cyo kugira amaraso make ku murwayi, cyane cyane iyo yayatanze mbere y’igihe kinini.
Izi mpinduka zishobora kugira ingaruka zikomeye ku mibereho y’abayoboke b’iri torero hirya no hino ku isi, cyane cyane mu gihe bahura n’ibibazo by’ubuzima bisaba gufata ibyemezo bikomeye.
Hari ababona ko ari intambwe igana ku koroshya amategeko yari asanzwe akomeye, mu gihe abandi bo bashobora kuyifata nk’igerageza ryo guhuza imyizerere n’iterambere ry’ubuvuzi rigezweho.
Ku rundi ruhande, iyi gahunda nshya igaragaza ko iri torero rikomeje gushaka uburyo bwo gusobanura no gushyira mu bikorwa inyigisho zaryo mu buryo bujyanye n’ibihe, ariko ritaratandukira ku mizi y’ukwemera kwaryo.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

