Impamvu Ndayishimiye wakiriwe nk’intwari i Bujumbura akwiye gushimira Perezida Kagame ku buyobozi bwa AU yahawe, n’ibyo yamusigiye byamworohereza inshingano

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yakiriwe nk’intwari mu murwa mukuru Bujumbura nyuma yo gutorerwa kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu nama yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia. Iyi ni inshuro ya mbere mu mateka u Burundi bubonye uyu mwanya ukomeye ku rwego rwa Afurika, ibintu byafashwe nk’intambwe ikomeye mu rwego rwa dipolomasi y’iki gihugu.

Abaturage ibihumbi n’ibihumbi basohotse mu mihanda, baririmba, basasa ibitenge, bazunguza amabendera, bagaragaza ibyishimo n’ishema ryo kubona igihugu cyabo kigiye kuyobora AU. Perezida Ndayishimiye n’umugore we bagaragaye bagenda mu muhanda basuhuza abaturage, bamwe barambika ibitenge hasi nk’ikimenyetso cyo kumwubaha no kumushimira.

Mu ijambo rye yavugiye muri Addis Ababa, Ndayishimiye yavuze ko igihugu cye cyiteguye kugira uruhare mu kugarura amahoro ku mugabane wa Afurika, cyane cyane mu bihugu birimo Sudan, Sudan y’Epfo ndetse no mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ibibazo by’umutekano bikomeje gufata indi ntera.

Ariko nubwo yakiriwe nk’intwari, impuguke muri politiki ya Afurika zigaragaza ko inshingano Ndayishimiye ahawe zishingiye ku rufatiro rukomeye rwubatswe mu myaka ishize n’abamubanjirije, cyane cyane Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, wagize uruhare rukomeye mu kuvugurura AU no kuyigira umuryango ushoboye kwigira.

Kuva mu 2016, Kagame yari yarahawe inshingano zo kuyobora amavugurura y’inzego za AU, agamije kuyigira umuryango ufite imiyoborere ihamye, ubushobozi bw’imari n’ubwisanzure mu gufata ibyemezo. Muri iyo gahunda, hashyizweho uburyo bwo kunoza imikorere ya Komisiyo ya AUyari  iyobowe na Moussa Faki, ndetse hashyirwaho n’itsinda ry’amavugurura ryari riyobowe na Pierre Moukoko.

Kimwe mu byagezweho bikomeye ni ukuzahura Ikigega cy’Amahoro cya AU, cyakusanyije nibura miliyoni 400 z’amadolari, bituma uyu muryango ugira ubushobozi bwo gutera inkunga ibikorwa byo kubungabunga amahoro ku mugabane. Ibi byanatumye Akanama k’Umutekano ka Loni gatangira gutera inkunga bimwe mu bikorwa bya AU ku nshuro ya mbere, ikimenyetso cy’icyizere mpuzamahanga uyu muryango wagiriwe nyuma y’amavugurura.

Perezida Kagame ubwe yavuze ko AU ubu ifite intego zisobanutse kandi ko intambwe ikomeye yamaze guterwa mu kuyigira umuryango ukomeye kurushaho. Nyuma y’iyi mirimo y’imyaka umunani, inshingano zo gukomeza aya mavugurura zashyikirijwe Perezida William Ruto wa Kenya, nk’ikimenyetso cy’uko gahunda yashyizwe ku murongo kandi ishobora gukomeza nta nkomyi.

Ibi byose ni byo bituma bamwe mu bakurikiranira hafi politiki ya Afurika bavuga ko Ndayishimiye yinjiye ku buyobozi bwa AU mu gihe uyu muryango umaze gukomera, ufite imari ihagije, gahunda zisobanutse n’icyizere mpuzamahanga, ibintu byubatswe cyane n’ubuyobozi bwa Kagame.

Mu yandi magambo, Kagame yamusigiye AU itandukanye cyane n’iyo mu 2016, amusigira AU ifite ubushobozi bwo kugira uruhare rufatika mu gukemura ibibazo bya Afurika.

By’umwihariko, kuba AU ifite ikigega cy’amahoro n’imiyoborere inoze biha Ndayishimiye amahirwe yo kugira ijambo rikomeye mu gukemura amakimbirane ari ku mugabane, aho gutangira kubaka ubushobozi bushya. Ibi bishyira Ndayishimiye mu mwanya mwiza wo kugera ku ntego yatangaje yo kugarura amahoro, cyane cyane mu burasirazuba bwa RDC, ikibazo gikomeye ku karere u Burundi buherereyemo.

Nubwo imbere mu gihugu cye hari ibibazo by’ubukungu n’iterambere bigikeneye kwitabwaho, kuba yayoboye AU mu gihe iri ku rwego rwo hejuru ni amahirwe adasanzwe ku Burundi. Abasesenguzi bemeza ko ibi byagezweho bitari gushoboka ku buryo bworoshye iyo amavugurura akomeye atari kuba yarashyizweho mbere.

Ni muri urwo rwego, benshi bavuga ko Perezida Ndayishimiye afite impamvu zifatika zo gushimira Perezida Kagame, nk’umuntu wamubanjirije gutunganya inzira, akubaka AU ifite imbaraga, ubushobozi n’icyizere, bituma kuyiyobora uyu munsi bidahera ku ntangiriro, ahubwo bishingira ku rufatiro rukomeye rwamaze gushyirwaho.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Amavugurura yakozwe mu nzego za AU agamije ko uyu muryango utanga umusaruro ukwiriye

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui