Mu gihe imvura ikomeje kugwa henshi mu gihugu, uturere tumwe na tumwe twibasiwe n’impanuka zidasanzwe zifitanye isano n’amazi menshi, aho imodoka zimwe zagiye zihera mu migezi n’inzuzi, izindi zigatwarwa n’imyuzure.
Mu Karere ka Muhanga, mu Mudugudu wa Kinyoni, Akagari ka Sholi, Umurenge wa Kabacuzi, haravugwa inkuru y’imodoka nini yo mu bwoko bwa HOWO imaze icyumweru cyose iheze mu mugezi wa Bakokwe. Iyi modoka yari igiye gupakira umucanga, ariko igafatwa n’amazi yahise amanuka nyuma y’uko ishyizwe mu mugezi utaruzura.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kabacuzi butangaza ko amahirwe ari uko nta muntu wahitanywe n’iyo mpanuka, ndetse n’imodoka ubwayo ikaba itarigeze yangirika cyane uretse kuba yaraheze mu mazi. Gusa kuyikuramo bikomeje kugorana kubera amazi menshi, aho bategereje ko agabanuka.
Amakuru atangwa n’abakorera muri ako gace agaragaza ko umushoferi ashobora kuba yarirengagije inama yari yahawe n’abari basanzwe bazi neza aho hantu, bamwerekaga inzira nyayo yo kunyuramo. Ibi bikaba byaratumye afata icyemezo cyo kunyura ahatari heza, imodoka igahita igwa mu mugezi.
Ibi bibaye mu gihe mu gace ka Nyabarongo naho habereye indi mpanuka ikomeye kurushaho, aho imodoka y’ikamyo yari itwawe na Mugwaneza Idrissa yabuze feri, agahitamo kuyiyobora ayerekeza ku mukingo aho kugonga izindi modoka zari imbere ye zirimo Coaster na Hiace zari zitwaye abagenzi benshi.
Amakuru aturuka mu buyobozi bw’Umurenge wa Nyarusange agaragaza ko uwo mushoferi yafashe icyemezo cyo kwirinda guteza impanuka yahitana ubuzima bw’abantu benshi, ariko imodoka imurusha imbaraga igwa mu mugezi wa Nyabarongo.
Kugeza ubu, ibikorwa byo gushakisha ibisigazwa by’iyo modoka ndetse n’umurambo wa Mugwaneza Idrissa byabaye bihagaritswe by’agateganyo, bitewe n’amazi menshi n’isayo byuzuye muri uwo mugezi, bikaba byitezwe ko bizasubukurwa ari uko amazi agabanutse.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

