Ihindagurika rikomeye ku isoko mpuzamahanga ry’ingufu rikomeje gushyira igitutu ku bukungu bw’ibihugu byinshi, u Rwanda na rwo rukaba rukomeje gufata ingamba zijyanye n’ingaruka ziri kwiyongera.
Nyuma yo guteguza izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bitewe n’intambara iri mu Burasirazuba bwo Hagati, ubu hatangajwe n’impinduka nshya mu biciro by’ingendo, ibintu bigaragaza neza uko ubuzima bw’Abanyarwanda buri guhinduka umunsi ku wundi.
Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ingendo bisimbura ibyari bimaze imyaka ibiri bikoreshwa, mu rwego rwo guhuza ibiciro n’izamuka rikomeye rya lisansi na mazutu. Ibi bije nyuma y’aho ibiciro bya peteroli byarenze bwa mbere mu mateka y’u Rwanda amafaranga ibihumbi bibiri kuri litiro, aho lisansi yageze kuri 2.303 Frw na mazutu igera kuri 2.205 Frw.
Izi mpinduka zishingiye ku kuba ibiciro by’ingufu byazamutse ku rwego mpuzamahanga, nk’uko byasobanuwe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, wagaragaje ko intambara yo muri Iran iri kugira ingaruka ku bukungu bw’isi n’u Rwanda by’umwihariko. Ibi byatumye ibiciro by’ibitumizwa mu mahanga byiyongera, cyane cyane ibikomoka kuri peteroli, ari na byo bishingirwaho cyane mu bwikorezi.
Mu Mujyi wa Kigali, ibiciro bishya by’ingendo byashyizwe kuri 59,28 Frw kuri kilometero, mu gihe mu Ntara ari 41,58 Frw kuri kilometero. Ibi bisobanuye ko uko intera yiyongera ari na ko amafaranga y’urugendo azamuka, bigashyira umutwaro ku baturage basanzwe bakoresha imodoka zitwara abagenzi.
Urugendo ruhenze kurusha izindi zose mu gihugu ni uruva i Nyabugogo rwerekeza i Kamembe runyuze i Huye, aho umugenzi azajya yishyura 11.445 Frw. Ni amafaranga yiyongereye cyane ugereranyije n’uko byari bisanzwe, bigaragaza ubukana bw’izamuka ry’ibiciro.
Hari n’izindi ngendo zagaragaje izamuka rikomeye. Uvuye i Nyabugogo agiye Pindura azajya yishyura 10.930 Frw avuye kuri 8.070 Frw, mu gihe ugiye i Kamembe anyuze i Karongi azajya yishyura 10.296 Frw. Uvuye i Muhanga ujya i Kamembe anyuze i Huye azajya yishyura 9.603 Frw, avuye kuri 7.090 Frw.
Abagana i Mushubi bavuye i Nyabugogo bazajya bishyura 9.524 Frw aho byari 7.032 Frw, naho uva i Rubavu ajya i Kamembe azajya yishyura 9.009 Frw avuye kuri 6.652 Frw. No ku zindi ngendo zo mu Ntara, ibiciro byazamutse ku buryo bugaragara, nko kuva i Rubavu ujya i Karongi byageze kuri 4.950 Frw, Nkomero ugana i Kirambo ikagera kuri 4.851 Frw, mu gihe uva i Gakeri ujya i Nyamasheke ari 5.881 Frw.
Iri zamuka ry’ibiciro by’ingendo riri kuza ryiyongera ku zindi ngaruka zigaragara ku bukungu bw’igihugu, zirimo izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa n’ibikorwa bya buri munsi bishingiye ku bwikorezi. Nk’uko byagarutsweho na Guverinoma, ibi byose bifitanye isano n’izamuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga, rikomeje guterwa n’ibibazo by’umutekano mucye mu bice bimwe by’isi.
Abaturage basabwa gukomeza kwitwararika, bakirinda ingendo zitari ngombwa, ndetse bagashishikarizwa gukoresha uburyo bwo gutwara abantu benshi icyarimwe, nko kugenda muri za bisi, mu rwego rwo kugabanya amafaranga akoreshwa ku ngendo.
Ku rundi ruhande, abacuruzi basabwe kudakoresha iki gihe nk’urwitwazo rwo kuzamura ibiciro mu buryo budafite ishingiro, mu gihe abaturage na bo bashishikarizwa kurushaho kugura ibikorerwa mu gihugu imbere, bigafasha kugabanya igitutu ku bicuruzwa bitumizwa hanze.
Izi mpinduka zose zigaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda, nubwo bukomeje kwihagararaho, butabasha kwirinda burundu ingaruka z’ibibera ku rwego mpuzamahanga. Icyakora, ubuyobozi bw’igihugu bukomeje gushimangira ko ubufatanye bw’Abanyarwanda n’imyitwarire myiza mu gukoresha umutungo ari byo bizafasha guhangana n’ibi bibazo bikomeje kwiyongera.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp
















